00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki ikarita ya Mercator igaragaza Umugabane wa Afurika uko utari?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 18 August 2025 saa 02:33
Yasuwe :

Ubuso bw’Afurika ni bunini cyane ku buryo u Burusiya, u Buhinde ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byose byakwirwamo. Gusa ibi si byo ubona iyo urebye ku ikarita y’isi imaze imyaka irenga 450 ikoreshwa.

Afurika ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 30,37, mu gihe u Burusiya; igihugu kinini kurusha ibindi ku Isi bufite ubwa kilometero kare miliyoni 17,1.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigira kilometero kare miliyoni 9,867, u Buhinde bukagira kilometero kare miliyoni 3,287.

Afurika ni umugabane wa kabiri munini ku Isi, nyuma ya Aziya ifite kilometero kare miliyoni 44,58.

Ku ikarita ya Mercator, Afurika igaragara nk’aho inganya ubuso na Greenland, kandi mu by’ukuri ari ntoya inshuro 14 ugereranyije n’ubunini bw’uyu mugabane.

Afurika ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 30,37 ariko igaragara nk'aho ari nto kuri iyi karita

Kuki iyi karita igaragaza Afurika nabi?

Ikarita ya Mercator yatangiye gukoreshwa mu 1569, yakozwe na Gerardus Mercator, wari umuhanga mu bumenyi bw’Isi no mu gushushanya amakarita wavukiye mu gace kuri ubu kahindutse akagize u Bubiligi.

Ikarita ya Mercator ikunze kwitwa ‘cylindrical projection’ kubera ko ikoze mu ishusho y’umwiburungushure. Ni nk’uko wafata urupapuro ukaruzengurutsa ku mubumbe w’Isi, hanyuma ukarurambura hasi rukagira ishusho y’urukiramende.

Ku ikarita ya Mercator, hari imirongo mbariro yitwa ‘longitudes’ iba ihagaze. Buri murongo uva ku gasongero kamwe ukamanuka ujya ku kandi ugororotse kandi hari intera ingana hagati yawo n’undi uwukurikira.

Hari kandi imirongo miganda yitwa ‘latitudes’ iba itambitse, izenguruka Isi uhereye kuri koma yayo ‘Equator’.

Aha ho uko umurongo uva hafi ya koma y’Isi ugana kure yayo, intera hagati yawo n’uwukurikira igenda yiyongera, ibi bigaterwa n’imiterere y’Umubumbe w’Isi.

Ibi bituma imirongo miganda iri hafi y’udusongero tw’Isi yaguka, bigatuma uduce tuba hafi aho tugaragara nk’utunini kandi mu busanzwe ari duto.

Reka dufate urugero rwa Greenland ku ikarita ya Mercator. Igaragara nk’aho ari nini hafi kunganya ubuso na Afurika igaragara kuri iyi karita, kandi ubuso bwayo nyakuri ari buto cyane.

Uko umurongo muganda uva hafi ya koma y’Isi ugana kure yayo, intera hagati yawo n’uwukurikira igenda yiyongera

Ni cyo gituma kuri iyi karita ikoreshwa cyane uyu munsi, hari ibihugu bigaragara bitandukanye n’ubuso bwabyo bwa nyabwo.

Ibice biri hafi y’udusongero biba binini kurusha uko bisanzwe bingana, mu gihe ibiri hafi ya koma y’Isi bigaragara mu bunini bwabyo. Ni byo bituma Afurika igaragara nk’aho ari nto kandi ari nini.

Nubwo iyi karita ifite amakosa, kubera imiterere iremwa na ya mirongo mbariro n’imirongo miganda, ifatwa nk’ingenzi iyo abatwara amato cyangwa indege bategura ingendo zabo kuko ibafasha kubaha amerekezo nyakuri bakurikiza n’ubwo impinduka zishobora kuba mu ntera iyi karita garagaza.

Iyi karita igaragaza ibice biri hafi y’udusongero ari binini kurusha uko bisanzwe bingana

Ikarita ya Mercator yarahagurukiwe..

Magingo aya iyi karita iracyakoreshwa yaba mu mashuri ndetse no mu bigo bitandukanye.

Kuri mudasobwa, Google Maps yo yahinduye ikarita ikoreshwa kuva mu 2018 aho kugeza ubu hakoreshwa uburyo bwa ‘3D Globe’ n’ubwo uyikoresha ashobora kubuhindura agasubizamo ya karita isanzwe.

Kuri telefoni ariko haracyakoreshwa ya karita ya Mercator.

Iyi karita iherutse gukurura impaka nanone, nyuma y’uko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe [AU] ushyigikiye ubukangurambaga bugamije kuyisimbuza indi igaragaza ubuso nyakuri bw’uyu mugabane.

Ubu bukangurambaga bwita ‘Correct The Map’, buyobowe n’imiryango ya Africa No Filter na Speak Up Africa, bugamije guhamagarira ikoreshwa rya ‘Equal Earth map projection’, ikarita igaragaza neza ubuso bwa nyabwo bw’ibihugu.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe [AU] ushyigikiye ubukangurambaga bugamije guhamagarira ikoreshwa rya ‘Equal Earth map projection’

Umuyobozi Mukuru wa Africa No Filter, Moky Makura, aherutse gutangariza Reuters ati “Ubuso bwa Afurika ku ikarita ikoreshwa muri ibi bihe si bwo. Ni kimwe mu bintu bimaze igihe kirekire gikwirakwizwa kandi ari ikinyoma. Bigomba guhagarara.”

Umwe mu bashinze Speak Up Africa, Fara Ndiaye, we yavuze ko ikarita ya Mercator yangije ishusho ya Afurika cyane ku bakiri bato bagihura na yo mu mashuri, asaba ko yahagarikwa gukoreshwa.

Ubukangurambaga bwa ‘Correct The Map’ bugamije gushishikariza ibigo nka Banki y’Isi n’Umuryango w’Abibumbye gukoresha ikarita ya Equal Earth.

Umuvugizi wa Banki y’Isi yavuze ko basanzwe bakoresha Winkel-Tripel cyangwa Equal Earth nk’ikarita bashingiraho mu bikorwa binyuranye kandi bari gushaka uko iya Mercator isimbuzwa hose kuri murandasi.

‘Equal Earth map projection’ igaragaza ingano y’ibihugu uko imeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages