00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iruka ry’izuba rikomeje kwangiza itumanaho

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 10 March 2012 saa 07:24
Yasuwe :

Nyuma yo kumara igihe gisaga ibyumweru bibiri izuba riruka, kuva kuri uyu wa Kabiri nibwo byafashe intera ikomeye, kuko byatangiye kugira ingaruka zitoroshye harimo kubangamira bikomeye itumanaho rishingiye ku byogajuru n’inzira z’indege zigahindagurika.
Ibi ariko ntibikwiye gutera ubwoba abasomyi b’iyi nkuru kuko ari ibintu bisanzwe ko izuba riruka ariko ingaruka zabyo ntizikunze kuba zikomeye cyane.
Kuva kuri uyu wa Kane kugeza kuri uyu wa Gatanu izuba ryarushijeho kugaragaza ubukana (…)

Nyuma yo kumara igihe gisaga ibyumweru bibiri izuba riruka, kuva kuri uyu wa Kabiri nibwo byafashe intera ikomeye, kuko byatangiye kugira ingaruka zitoroshye harimo kubangamira bikomeye itumanaho rishingiye ku byogajuru n’inzira z’indege zigahindagurika.

Ibi ariko ntibikwiye gutera ubwoba abasomyi b’iyi nkuru kuko ari ibintu bisanzwe ko izuba riruka ariko ingaruka zabyo ntizikunze kuba zikomeye cyane.

Kuva kuri uyu wa Kane kugeza kuri uyu wa Gatanu izuba ryarushijeho kugaragaza ubukana bukomeye kurusha ubundi byose bwabayeho mu myaka itandatu ishize.

Amakuru dukesha urubuga rwa Yahoo aravuga ko izuba rimaze ibyumweru bibiri riruka, ariko kuri uyu wa Kane aribwo byari bikaze aho ibice byuzuye ubukana byavaga ku zuba ku muvuduko w’ibilometero miliyoni 6,44 ku isaha.

Kuri iyi nshuro nibwo iruka ry’izuba ryabashije kubangamira bikomeye ituma rishingiye ku byogajuru, bituma indege zimwe zisabwa guhindura imirongo y’ingendo zazo cyane cyane ica ku mpera z’isi (poles), kandi bibangamira bikomeye urwunge rw’uruhererekane rw’umuriro w’amashanyarazi, binateza ikibazo mu ikoranabuhanga rya GPS, nk’uko abahanga mu Kigo Mpuzamahanga mu by’Ikirere babitangaza.

Kugeza ubu nta ngano y’ibyangijwe n’iri ruka ry’izuba iratangazwa kuko byari biteganijwe ko risozwa kuri uyu wa Gatanu.

Ikigo cy’ubumenyi bw’isanzure cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NASA) cyatangaje ko nta gashya kagaragaye muri iri ruka r’izuba ryo kuri uyu wa Kane kuko bisanzwe biba gusa ngo n’uko ari ryo rikomeye kuva mu mwaka wa 2006.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages