Ni umusaruro wavuye mu itora ry’ibihugu bigize aka kanama kuri uyu wa 27 Kamena 2024. Abantu 14 bahagarariye ibi bihugu bemeye ko Brammertz akomeza iyi nshingano, gusa u Burusiya bwo ntibwatoye.
Brammertz ukomoka mu Bubiligi yatorewe bwa mbere kuba Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT muri Gashyantare 2016, asimbura Hassan Bubacar Jallow wo muri Gambia.
Mu Banyarwanda umunani bari barashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi, Brammertz yagize uruhare mu guta muri yombi Kabuga Félicien muri Gicurasi 2020 na Kayishema Fulgence muri Gicurasi 2024. Aba bombi bakurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibiro bya Brammertz kandi byashoboye gutahura ko abandi bashakishwaga: Sikubwabo Charles, Ryandikayo, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Aloys Ndimbati na Pheneas Munyarugarama bapfuye mu bihe bitandukanye.
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kasabye ibihugu byose gufatanya n’ubushinjacyaha bwa IRMCT mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse n’urw’icyitwaga Yugoslavia, ICTY.
Kagaragaje ko uru rwego rukomeje guhura n’ikibazo cyo kwimura abagizwe abere ndetse n’abarangije igifungo bari barakatiwe, bityo ko hakwiye gushakwa ibisubizo birambye.
Manda Brammertz yatorewe izatangira tariki ya 1 Nyakanga 2024, irangira ku ya 30 Kamena 2026.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!