00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubundi bufatanye bw’u Rwanda na Korea mu ikoranabuhanga

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 9 March 2013 saa 05:23
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere RDB yasinye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyeti y’ubucuruzi KT yo muri Korea y’Epfo mu rwego rwo kongera ibikorwa remezo bizatuma ikoranabuhanga rya telefoni na internet rikwira mu gihugu hose.
Ibihugu byombi byafatanyije mu iyubakwa rya Fibre Optic mu Rwanda, mu masezerano yashyizweho umukono uyu munsi iyi Sosiyeti KT ikaba izahera aho fibre optic zagarukiraga, ishyiraho ibindi bikorwa bizatuma abatuye mu bice (…)

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere RDB yasinye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyeti y’ubucuruzi KT yo muri Korea y’Epfo mu rwego rwo kongera ibikorwa remezo bizatuma ikoranabuhanga rya telefoni na internet rikwira mu gihugu hose.

Ibihugu byombi byafatanyije mu iyubakwa rya Fibre Optic mu Rwanda, mu masezerano yashyizweho umukono uyu munsi iyi Sosiyeti KT ikaba izahera aho fibre optic zagarukiraga, ishyiraho ibindi bikorwa bizatuma abatuye mu bice by’icyaro na bo babona umurongo wa internet na serivisi za telefoni ku buryo bworoshye.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RDB Patrick Nyirishema yavuze ko aya masezerano ari inkingi y’ubufatanye n’ubutwererane mu by’ubucuruzi bw’igihe kirambye.Ati “ KT yabaye umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu ishyirwaho ry’imiyoboro ya fibre Optic aho byatumye serivise za internet zihuta. Turashaka kwagura ubu bufatanye hashyirwaho umurongo mugari wa internet mu Rwanda no ku bindi bihugu bya Afurika, aho ibikorwa remezo bya ngombwa bizagera ku muturage.”

Umuyobozi wa Sosiyeti KT, Hong -Jin Kim yavuze ko ubu bufatanye buzatuma urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda rurushaho gutera imbere, kandi impande zombi zikabyungukiramo.

Ati “ hazabaho ibikorwa bizatuma abaturage babona akazi bikazazamura imibereho yabo no kubahugura mu ikoranabuhanga.”

Kim yatangaje ko ikigiye gukurikiraho ari ukurangiza ibisabwa hagati y’impande zombi no kumvikana ku mikorere kugira ngo amasezerano yashyizweho umukono atangire gushyirwa mu bikorwa.

Hari hasanzwe hariho santere zishinzwe kunganira abaturage mu ikoranabuhanga mu bice by’icyaro (BDC) nyamara ugasanga batabona serivise bakeneye.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, Nsengimana Philibert, yavuze ko ahanini byaterwaga n’uko izi santere zitagiraga umurongo wa interneti uhoraho, bikaba biteganyijwe ko zizunganirwa n’ibikorwa remezo bizubakwa muri iki cyiciro.

KT ni Sosiyeti itanga serivise z’itumanaho muri Korea yashinzwe mu w’1981, ikaba ari yo yagize uruhare mu gusakaza itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga muri Korea.Ubu igiye gutangiza gahunda izatuma internet yihuta mu Rwanda ishingiye ku ikoranabuhanga rya 4G LTE.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages