Mu myaka mike ishize impinduka zabaye mu ikoranabuhanga zagiye zituma ibikoresho bimwe birekera gukoreshwa bigasimbuzwa ibindi bigiye bibirusha ubushobozi.
Ibi bituma mu biganiro bya benshi usanga abantu bibukiranya ku buryo byari biruhije kubikoresha cyangwa barata uburyo ibyabisimbuye bikora neza kurushaho.
IGIHE yabakusanyirije bimwe muri ibyo bikoresho byafashaga Abanyarwanda mu buzima bwabo mu minsi yashize ariko kuri ubu akaba ari ntawe ukibyikoza kubera haje ibindi bijyanye n’iterambere.
1.Gaseti (cassettes/ tapes) za radiyo
Izi kaseti zaciye agahigo mu kumvisha umuziki Abanyarwanda. Zakinaga imiziki zidasubizwa inyuma bigasaba kuzikaraga hifashishijwe ikaramu igihe kirekire kugira ngo zongere zisubire ku ntangiriro cyangwa zigere ku cyo umuntu yifuza kumva. Zajyagaho indirimbo zitarenze icumi (eshanu ku ruhande rumwe n’izindi eshanu ku rundi). Indirimbo zajyagaho ari uko hafashwe amajwi kandi na byo byatwaraga igihe kirekire.
Kuri ubu zasimbuwe na disike (CD, memory Card na flash disk) zishobora kujyaho indirimbo nyinshi cyane ndetse n’ibindi bitari indirimbo.
2. Imashini icapa/yandika
Mu bihe bya kera hari imashini zandika ku mpapuro zakoreshwaga cyane n’ abayobozi bo mu biro, uburyo zakoreshwaga bukitwa “metode burugumesitiri”. Umuntu yakandaga inyuguti zigahita ziyandika ku mpapuro. Izi mashini zijya kuza zaje ari agashya ariko zasabaga byinshi. Ntizatumaga umuntu asiba ibyo yanditse; kwandika impapuro nyinshi kandi zisa byasabaga urupapuro rw’umwihariko ruriho umuti (Carbon) kuko nta mashini izifotora (photocopieuse) yabagaho. Zasabaga kandi agatambaro (ruban) kabaga karimo umuti ari nawo watumaga inyuguti zijya ku mpapuro.
Kuri ubu izo mashini zagiye zikendera kuva haza za mudasobwa zishobora kwandika umuntu agasiba ibyo yanditse kandi akabyongerera umubyimba cyangwa akawugabanya. Ubu umuntu ashobora gutubura umubare w’impapuro ashaka akoresheje icyuma gifotora.
3.Kaseti ya manyeto (Cassettes et magnetoscopes) byerekanaga amashusho
Kaseti nini ziriho amashusho ya videwo zashyirwaga mu cyuma kizisoma cyitwa manyeto ngo amashusho agaragare ku nsakazamashusho (televiziyo). Uretse kuba kuri kaseti imwe harajyagaho filime akenshi imwe gusa, wasangaga iyo zimaze kwandura zigaragara nabi cyane n’amajwi ntiyumvikane neza bagakoresha agapapuro gasukuye bazisukura ariko nabwo ntibikunde neza.
Kuri ubu izo kaseti zacyuye igihe henshi usanga imigozi yazo abahinzi bayikangisha inyoni zije kona imyaka. Kuri ubu zasimbujwe DVD, Memory Card, Flash disk,...
4.Tondezi (tondeuses) za nyonganyonga
Utu twuma twogoshaga imisatsi ariko umuntu akoresheje ingufu ziri mu ntoki ze. Wasangaga kenshi turuma umusatsi w’uwogoshwa. Utu twuma twabashaga kogosha binyuze mu kuba amenyo yo hejuru n’ayo hasi yatwo byarakubanagaho binyuze ku mbaraga z’umwogoshi uri kudukandakanda.
Ubu haje tondezi zikoreshwa n’amashanyarazi zikata umusatsi vuba cyane kandi zitarumana.
5.Ipasi y’amakara
Mu minsi yashize uwashakaga kugorora imyenda (gutera ipasi) yakoreshaga ipasi yifashisha amakara. Iyi yabaga ikoze mu cyuma, igashyirwamo amakara, hanyuma yamara kwatura, ipasi ikabasha kugorora imyenda.
Akenshi wasangaga imyenda yanduye bitewe n’ivu riva mu makara cyangwa ugasanga yahiye bitewe n’uko utera atabashije gutegeka ubushyuhe. Kugabanya ubushyuhe byasabaga gushyira amazi mu kintu umuntu akajya ayikozamo.
Iyi pasi iracyakoreshwa na n’ubu n’abantu badafite umuriro w’amashanyarazi cyangwa baba badashaka kuwukoresha cyane.
Hasigaye hari ipasi zikoresha umuriro w’amashanyarazi zituma umuntu ashobora koongera cyangwa akagabanya ubushyuhe bityo ntatwike imyenda. Ikibazo ni uko zimara umuriro bigatuma zidakoreshwa na benshi.
6.Telefoni zikoresha urusinga (fixe) bakaragaga imibare mu gihe bahamagara
Izi telefoni zacyuye igihe zakanyujijeho mu Rwanda zakoreshwaga umuntu ashyize/ ajombye urutoki ku mibare igize telefoni y’uhamagarwa ubundi agategereza ko amwitaba.
Ubu telefoni zitagendanwa zisigaye mu biro ariko zo ntizisaba gukaraga imibare kuko uyikanda gusa..
Ubu hariho telefoni ngendanwa kandi zigezweho umuntu ashobora guhamagaza cyangwa akohereza ubutumwa bugufi ku buryo bworoshye cyane.
7.Disikete (disquettes/ Floppy Disks) za mudasobwa
Utu ni udukoresho twa pulasiti dufite akaziga k’icyuma bacomekaga muri mudasobwa bakabikaho ibintu (inyandiko,…) bitandukanye. Utu dukoresho twabikaga ibintu bike cyane.
Uko iminsi yagiye yicuma ni nako mudasobwa zagiye zitera imbere zitangira gukoresha ubundi buryo bwo kubika ibintu. Ubu hakoreshwa CD, DVD, Flash Disc, External Hard disks, n’ibindi ... bibika ibintu byinshi cyane kandi bifite umutekano.
8.Baladeri cyangwa se Walkman bumviragaho imiziki iri kuri CD cyangwa kaseti
Urubyiruko n’abandi bakundaga imiziki mu bihe byahise bakundaga kugendana udukoresho tujyamo kaseti cyangwa CD tuzwi nka Walkman cyangwa Baladeri. Utu twuma twajyagamo amabuye (batteries) ariko kubera ko kaseti na CD zajyagaho indirimbo nke wasangaga hari uwirirwa yumva indirimbo icumi icyumweru kigashira, cyangwa akagendana kaseti nyinshi mu mufuka. Kubona amafaranga yo kugura amabuye nabyo byari imbogamizi kuko twamaraga amabuye bidasanzwe.
Muri iyi minsi hari udukoresho tugezweho dukina imiziki nka iPod, Mp3 Players ndetse na telefoni ngendanwa zisigaye zikina imiziki ku buryo Walkman zitagikenewe.
9.Anteni (antennes) za televiziyo zamanikwaga ahirengeye
Mbere umuntu yakeneraga anteni kugira ngo arebe televiziyo ye. Izi anteni zamanikwaga ahirengeye (hejuru cyane hashoboka) ku nzu ariko akenshi n’ubundi amashusho agakomeza kugaragara nabi, aho wasangaga umuntu yurira hejuru y’inzu, akajya akomeza kuzungurutsa anteni abaza abari mu nzu niba ishusho riri kugaragara neza. Iyo byabaga byanze burundu, wasangaga abantu bitonganya bagira bati “dore harongeye hajemo amasaka”.
Kuri ubu hagezweho dekoderi na anteni zigezweho zikorana n’ibyogajuru ku buryo zigaragaza amashusho asa neza burahure kandi umuntu akagira imiyoboro ya televiziyo myinshi akihitiramo uwo ashaka kureba. Inyinshi muri izi antene ziba ziri mu nzu imbere.
10.Ibyuma bifotora (camera) bikoresha filime cyangwa negatifu
Ibi byuma bifotora byasabaga gafotozi kwitonda kuko filime imwe ibamo amafoto 36 yonyine kandi iyo imwe ifotowe nabi cyangwa igashya kubera urumuri rwinshi kiba ari igihombo. Iyo gafotozi akoresha ibi byuma bifotora usanga ategeka abo afotora kumara umwanya runaka batanyeganyega, agira ati “atansiyo”.
Ubu ibyuma bifotora byo mu bwoko bwa digital bituma umuntu ashobora gufotora amafoto menshi cyane kandi agashobora kuyasiba agafotora andi mu gihe asanze atari meza nk’uko yayifuzaga. Camera za digital kandi ntizisaba ufotowe guhagara atanyeganyega kuko ikoranabuhanga ririmo rishobora no gufotora uri kwiruka ku muvuduko munini.
Ibi bikoresho kimwe n’ibindi byinshi byaje bifatwa ko ari iby’iterambere ariko bisimburwa n’ibindi bigezweho cyane kubirusha. Uko imyaka isimbura iyindi n’ibyitwa ko bigezweho muri iki gihe bishobora kuzacyura igihe. Ngo “ibihe biha ibindi.....”



















TANGA IGITEKEREZO