00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisobanuro ku mpine zikoreshwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na

Larissa Kanamugire

Kuya 11 August 2014 saa 04:29
Yasuwe :

Uko ikoranabuhanga rigenda rikataza ni ko n’imyandikire ikoreshwa hamwe na hamwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga igenda ihinduka, aho iyo usigaye inyuma gato ushobora gusoma ibyo abantu bandika ukabura icyo ukuramo.
Impamvu y’ ikoreshwa ry’ aya magambo y’impine agaragara cyane cyane kuri Twitter na Instagram, kuko kuri Facebook ho usanga bidakoreshwa cyane, ngo ni ukugira ngo hakoreshwe umwanya muto mu gutambutsa ubutumwa hatarinze kwandikwa ijambo ryose, hakaba n’abayakoresha gusa (…)

Uko ikoranabuhanga rigenda rikataza ni ko n’imyandikire ikoreshwa hamwe na hamwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga igenda ihinduka, aho iyo usigaye inyuma gato ushobora gusoma ibyo abantu bandika ukabura icyo ukuramo.

Impamvu y’ ikoreshwa ry’ aya magambo y’impine agaragara cyane cyane kuri Twitter na Instagram, kuko kuri Facebook ho usanga bidakoreshwa cyane, ngo ni ukugira ngo hakoreshwe umwanya muto mu gutambutsa ubutumwa hatarinze kwandikwa ijambo ryose, hakaba n’abayakoresha gusa kugira ngo bamwe mu badakurikiranira hafi inyandiko y’urubyiruko batamenya icyo umuntu yashatse kuvuga.

Bijya gutangira, ijambo ryakoreshejwe cyane ndetse ryagoye bamwe kumenya aho rigomba gukoreshwa n’aho ritakoreshwa ni “LOL”, bivuga “Laughing Out Loud” tugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko bivuga “guseka cyane bimwe bita gukwenkwenuka”. Iri jambo akaba ari nayo mpine imaze gukoreshwa cyane kurusha izindi.

Mu zindi zikoreshwa cyane harimo…

OMG: (Oh My God), bishatse kuvuga “Mana weee”, rikoreshwa iyo umuntu atangaye

ILY: (I Love You), bivuga “Ndagukunda”
BFF: Best Friend Forever, bivuga “Inshuti magara by’ iteka”

IDK: I Don’t Know, bivuga “Ntabyo nzi”

TBH: To Be Honest, bivuga ngo “mvugishije ukuri,…” Cyangwa se “ Ntakubeshyee,…”
Urugero: TBH, I never met him= Ntakubeshye, ntitwigeze tubonana.

TBT: Throw Back Thursday/Tuesday, kubona igisobanuro cy’ iri jambo mu Kinyarwanda biragoye, ariko ikoreshwa ku mafoto aba yarafashwe kera ariko abantu bakazishyira ku mbuga zabo kuwa kane cyangwa kuwa kabiri.

YOLO: You Only Live Once, bishatse kuvuga ngo “Ubaho rimwe gusa” bikoreshwa hamwe n’aho wakoresha “Ubuzima ni bugufi”.

BTW: By The Way, bijya gusa n’ijambo “Hagati aho”

SMH: Shaking My Head, ni igikorwa cyo kuzunguza umutwe umuntu akora ku bintu bimwe na bimwe aba abwiwe akumva abipinze (atabihaye agaciro) cyangwa atumva impamvu yabyo.

MCM: Man Crush Monday, bikoreshwa ku ifoto y’umusore/umugabo umuntu ashyira ku rubuga rwe kuwa mbere ashaka kuvuga ko ari we yumva afitiye urukundo cyangwa yishimiye kuri uwo munsi.

POTD: Photo of the Day, bivuze ngo “ifoto y’ umunsi”

FBF: Flashback Friday, iri jambo rijya gusa nka TBT twabonye hejuru, usibye ko hano bikoreshwa ku ifoto yashyizweho kuwa gatanu.

FYI: For Your Information, tugenekereje bivuga “kwari ukukumenyesha”.

TGIF: Thank God it’s Friday, bishatse kuvuga ngo “Imana ishimwe kuwa Gatanu hageze”, rikoreshwa hishimirwa ko weekend yatangiye.

WCW: Woman Crush Wednesday, bikoreshwa ku ifoto y’umukobwa/umugore umuntu ashyira ku rubuga rwe kuwa gatatu ashaka kuvuga ko ari we yumva afitiye urukundo cyangwa yishimiye kuri uwo munsi.

ICYMI: In Case You Missed It, “Mu gihe byaba byagucitse”

HBD: Happy Birthday, bivuze ngo “Isabukuru nziza”.

TMI: Too Much Information, bishatse kuvuga ko haba hatanzwe amakuru arenze akenewe.

LMK: Let Me Know, “Uze kumbwira” cyangwa se “umbwire”

Urugero: LMK as soon as you reach the place = Nuhagera umbwire cyangwa nuhagera uhite umbwira.

AFAIK: As Far As I Know, “Amakuru mfite kugeza ubu…..” cyangwa se “Njye uko mbizi….”

Impine zikoreshwa ni nyinshi cyane gusa izi ziri mu zikoreshwa cyane. Ubutaha tuzagerageza gusobanura “emoticons” zikoreshwa kuri Whatsapp n’ahandi hamwe na hamwe, kuko nazo bimaze kugaragara ko zidasobanurwa kimwe n’abantu bose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages