Nyuma y’imyaka hafi ibiri ubwoko bw’imodoka buzwi ku izina rya Maybach buhagaritswe gukorwa biturutse ku ibura ry’abakiriya bizi modoka ubusanzwe zihenze mu giciro, kuri ubu Maybach yongeye kuzuka yifatanyije na Mercedes Benz mu modoka nshya iri kuvugwaho cyane muri iyi minsi yiswe Mercedes-Maybach, yerekanwe bwa mbere mu cyumweru gishize I Los Angeles mu imurika ry’amamodoka.
Iyi modoka Mercedes-Maybach S600 biteganyijwe ko izagera ku isoko muri Mata mwaka utaha, izaba igurishwa amadolari y’Amerika 200,000.
Iyi modoka biri kwemezwa ko uyigenzemo ayigereranya n’izindi modoka zihenze zo mu bwoko bwa Bentley bitewe n’uburyo ikoranwe ubuhanga n’ubushishozi bwinshi, iza munsi ya Rolls-Royce uko byagenda kose. Biravugwa ko benshi mu bazabasha kuyigondera ari abanyamerika ndetse n’abashinwa, dore ko muri ibi bihugu byombi ari naho yerekanwe bwa mbere.
Iyi Mercedes-Maybach biri kuvugwa ko ikoze neza kurusha Benz zose zabayeho, inywa litiro za lisansi zigera ku 8,9 ku kilometero. Ubuyobozi bwa Mercedes Benz bwatangaje ko iyi modoka ari yo ifite moteri ihinda gacye kurusha izindi ku isi, kuko iyo iri ku rugendo ubasha kumva wayo bigoranye.
Iyi modoka ifite byinshi biyirimo bituma uyigendamo agubwa neza; usibye kuba ifite tablet bikoranye, flat screen yo kureberaho televiziyo ikoreshwa na telekomande, ifite uburyo uyicayemo iyo abishatse imukorera masaje y’ibirenge ikanabishyushya, ifite ahabugenewe batereka champagne, n’ibindi byinshi bigaragara mu modoka nke ku isi.
Amafoto:
Amafoto: MSN



















TANGA IGITEKEREZO