Aba bashakashatsi bari basanzwe barakoze umwambaro ufasha nyarubwana kwereka ba nyirazo aho ziherereye, bakoze iyi telefone mu rwego rwo gufasha imbwa kuba zakwaka ubufasha mu gihe zibukeneye cyangwa zishaka gutanga amakuru runaka.
Iyi telefone izajya ifunguka ari uko imbwa ikojeje izuru ryayo kuri ‘tableau’ yayo ubundi ibashe guhamagara polisi, umuganga cyangwa umuntu wo mu rugo.
Ni ikoranabuhanga ryitezweho kuzafasha no mu butabazi cyane cyane ku bantu bageze mu zabukuru bafite ibyago byo kugwa kenshi aho imbwa zizajya zifashisha izi telefone zigahamagara zisaba ubufasha.
Mu rwego rwo gufasha imbwa kutajijishwa n’iyi telefone izakoresha ‘buttons’ eshatu gusa ndetse amabara y’ubururu n’umuhondo ni yo yonyine azaba agize ‘tableau’ yayo kubera ko imbwa itabasha gutandukanya amabara y’umutuku n’icyatsi.
Dr Melody Jackson, Umuyobozi ushinzwe guhuza imibereho y’amatungo n’ikoranabuhanga aganina na CNN dukesha iyi nkuru, yavuze ko imbwa izajya ikanda ku bimenyetso bitandukanye ikabasha guhamagara 911 yerekana n’aho iherereye.
Yongeyeho ko iri koranabuhanga ryitezweho koroshya ubuzima barikoze bagamije gutuma imbwa iganira n’umuntu ku buryo n’umuntu waba utazi ibijyanye n’imibereho yazo azajya amenya icyo ishaka kumubwira mu buryo butagoye.
Iyi telefone izashyirwa ku isoko mu minsi mike, ubu iracyatunganywa kugira ngo izanogere imbwa mu kuyikoresha nk’uko aba bashakashatsi babitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO