Twitter yatangaje ko umubare ntarengwa w’inyuguti 140 wabangamiraga benshi mu bakoresha uru rubuga bigatuma abantu batisanzura nk’uko bikwiye.
Ushinzwe ubucuruzi muri Twitter, Aliza Rosen, yatangaje ko ubu buryo buri kugeragezwa mu ndimi zitandukanye ukuyemo Igishinwa, Ikiyapani n’Ikinyakoreya kubera ko izi ndimi zo byoroshye kuba wagaragaza ibyiyumviro byawe mu nyuguti imwe.
Mu bari kugeragerezwaho ubu buryo harimo umuyobozi wa Twitter Jack Dorsey. Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter yashimiye ikipe yatekereje iki gikorwa ndetse yongeraho ko nubwo ari impinduka nto ariko zizafasha benshi.
Abenshi mu bakoresha uru rubuga bifuza ko hashyiraho uburyo bwo gukosora tweet wanditse mu gihe wakoze ikosa mu myandikire gusa muri iri vugurura ntabwo byavuzweho.
Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwatangijwe mu 2006, ubu rukaba rukoreshwa na miliyoni 100 buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO