00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Bagiye kubaka umujyi munsi y’inyanja

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 16 December 2014 saa 05:39
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwubatsi yo mu Buyapani, Shimizu Corp irateganya kubaka Umujyi yise Ocean Spiral uzaturwamo n’abantu munsi y’inyanja ukabarinda imyuzure, n’inkubi z’imiyaga zikunze kwibasira ibirwa by’icyo gihugu.
Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko uwo mujyi uzaba ushobora kwakira abantu ibihumbi bitanu.
Abakozi ba sosiyete Shimizu bavuga ko uwo mujyi uzaba ugabanyijemo ibice bitatu, harimo umubumbe ureremba ku mazi w’umurambararo wa metero 500.
Uwo mubumbe uzaba uri mo amazu yo (…)

Umubumbe uzaba utuyemo abantu

Uwo mubumbe uzaba uri mo amazu yo guturamo, ay’ubucuruzi. Uzaba uturukaho umuyoboro umanuka ukagera ahazaba hari icyambu n’uruganda rukora ingufu z’amashanyarazi azakenerwa mu mujyi.

Umuyoboro ushyira ahaturuka ingufu

Abashakashatsi bateganya gukora ingufu z’amashanyarazi bakoresheje udukoko tuzabyazwa Gaz Methane ivamo amashanyarazi.

Ibikorwa byo kubaka uwo mujyi biteganyijwe kuzarangira mu myaka 5 bitwaye amayero miliyari 16. Ariko ikoranabuhanga rizakenerwa ngo uwo mujyi ushobore guturwamo n’abantu riboneke mu myaka 15.

Mu ndiba y'inyanja

Umuvugizi wa Shimizu Corp, Hideo Imamura yabwiye The Guardian ko ibi atari inzozi kuko bamaze guteganya aho ibikenewe byose bizava.

“Ati izi si inzozi, hari n’ibindi byinshi byagiye bikinwa mu mafilimi bikagerwaho (nka telefoni) twizeye ko tuzakoresha ikoranabuhanga tukagera ku ntego.”

Uyu mushinga wahuje impuguke zo muri kaminuza ya Tokyo, minisiteri zitandukanye za guverinoma y’u Buyapani n’abandi batandukanye kuko ufatwa nk’agashya icyo gihugu kizaba kirusha amahanga.

Si ubwa mbere sosiyete z’ubwubatsi zo mu Buyapani zitangaje imishinga yo kubaka ahantu hadasanzwe.

Sosiyete Obayashi yavuze ko iteganya kubaka umuhanda wa kilometero ibihumbi 96, 000 uva ku Isi ujya mu isanzure mu 2050. Indi mishinga ikomeye y’ubwubatsi yo mu Buyapani irimo kubaka ibirindiro ku kwezi, hoteli mu isanzure n’imijyi ireremba ku mazi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages