00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuforomo wirukanywe azira kwita ‘umugabo’ uwihinduje igitsina yasubiye mu kazi

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 25 February 2026 saa 10:22
Yasuwe :

Umuforomo wo mu Bwongereza yasubiye mu kazi nyuma yo kuba ahagaritswe ku bwo kwita ‘umugabo (Mr)’ umugabo wihinduje igitsina, akaba umugore.

Uyu mugabo wihinduje igitsina yaje kurakara cyane ubwo yajyaga kwa muganga bakamuhamagara nk’umugabo, ndetse biviramo umuganga wamwakiriye kwirukanwa.

Jennifer Melle w’imyaka 41 yirukanwe ku mirimo y’ubuforomo mu Bitaro bya St Helier, byo mu gace ka Surrey biherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bwongereza, muri Gicurasi 2024.

Yaziraga kwakira umuntu wari ufite ubwanwa bwinshi bigaragara ko ari umugabo maze, akamwita umugabo koko kandi undi atabikozwa.

Icyo gihe Melle yashinjwe ihohoterwa ndetse no kugirira nabi umurwayi, ahagarikwa by’agateganyo.

Melle witegura gusubira mu mirimo yagize ati “Nishimiye kugaruka mu mirimo yanjye. Nakwizeza ko ibi bitazasubira. Nirukanywe hafi umwaka wose kubera kuvugisha ukuri. Nafashwe nk’umugizi wa nabi.”

Mu Bwongereza kwihinduza imiterere n’igitsina biremewe, ndetse ababikozwe baba barinzwe cyane ku buryo urangwa n’imigirire ifatwa nko kubibasira no kubavangura, ahura n’ibibazo bikomeye.

Umuforomo wirukanywe azira kwita ‘umugabo’ uwihinduje igitsina yasubiye mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages