ubuyobozi bw’urubuga rwa Internet rwa Facebook rwatangaje itariki ya 24 Nzeri 2012 ko nta narimwe rwigeze rushyira hanze amabanga y’abayikoresha, ngo ahubwo ibyo abantu bari bise amabanga yashyizwe hanze nibyo abantu bari baragiye bandika ku nkuta (wall) zabo, hanyuma byagaragarira buri wese bakavuga ko urubuga ari rwo rwamennye amabanga yabo.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa yahoonews.com, mu kirego abakoresha facebook batanze bari bavuze ko guhera mu myaka ya 2007, 2008 na 2009, urubuga rwa facebook rwari rwagiye rutangaza amabanga yabo kumugaragaro nyamara ariko ibi ubuyobozi bwa Facebook burabihakana bwivuye inyuma.
Facebook ivuga ko ibyo abantu bandika ku nkuta( Wall) zabo biba bitakiri ibanga, ngo keretse ahubwo hari uyishinjije ko yaba yarashyize ahagaragara ibyo abantu baganira biherereye (Chat).



















TANGA IGITEKEREZO