Ni agace kari kagoye ugereranyije n’utundi twabanje kuko kari kiganjemo amakorosi menshi no kuzamuka cyane.
Abakinnyi bagenderaga cyane mu gikundi, bake bakagerageza kuyobora isiganwa ariko batangira kwiyungurura ubwo Chris Froome yabasigaga nyuma yo kwinjira i Karongi.
Gusa, uyu mukinnyi wa Israel-Premier Tech watwaye Tour de France inshuro enye, yagize ibyago byo gutobokesha ubwo yari amaze gusohoka muri Gishwati, abandi bamucaho.
Callum Ormiston wa Afurika y’Epfo, wasohotse mu gikundi mu bilometero 25 bya nyuma, ni we wakomeje kuyobora isiganwa kugeza ageze ku Isoko rya Rubavu ahasorejwe isiganwa nyuma yo gukoresha amasaha ane, iminota 59 n’amasegonda 51.
Yakurikiwe n’Umutaliyani Walter Calzoni ukinira Q36,5 wasizwe amasegonda atandatu hamwe n’abandi barimo Eyob Metkel wa gatatu, Lecerf Junior wa kane na Muhoza Eric wa 11.
Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane yasoreje ku mwanya wa 16 yasizwe amasegonda 19.
Umubiligi Lecerf William Junior ukinira Soudal Quick Step, ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 19, iminota 40 n’amasegonda 50, arusha amasegonda abiri Budiak Anatolii wa Terengganu Polygon.
Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid, yageze ku mwanya wa karindwi ku rutonde rusange aho arushwa amasegonda 11 gusa mu gihe Henok ari ku mwanya wa 10 arushwa amasegonda 13.
Callum Ormiston watsinze kuri uyu wa Kane, ari ku mwanya wa 19 arushwa umunota n’amasegonda 21.
Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatandatu kazahagurukira i Rubavu kerekeza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 157.
UKO ISIGANWA RYAGENZE:
AMASHUSHO: Dore uburyo Ormiston yatanze abandi i Rubavu:
UKO ABAKINNYI BAHEMBWE:
- Umukinnyi wambaye ‘Maillot Jaune’ wahembwe na Visit Rwanda: Lecerf William Junior (Soudal Quick-step)
- Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque: Marc Oliver Pritzen (EF Education- Nippo)
- Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance: Vercher Matteo (TotalEnergies)
- Umukinnyi wahize abandi muri ‘sprint’ wahembwe na SP: James Fouche (Bolton Equities)
- Umukinnyi wegukanye Agace ka Rusizi- Rubavu: Callum Ormiston (Afurika y’Epfo)
- Umunyarwanda mwiza: Muhoza Eric (Bike Aid)
- Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Eyob Metkel (Terengganu Polygon)
- Umukinnyi wahatanye kurusha abandi wahembwe na Horizon Express: Gil Gelders (Soudal Quick-Step)
- Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Bella Flowers: Chris Froome (Israel-Premier Tech)
- Ikipe y’Umunsi yahembwe na Inyange Industries: Euskaltel-Euskadi
AMAKURU MASHYA
13:58: Callum Ormiston wa Afurika y’Epfo yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2023 gasorejwe i Rubavu nyuma yo guhagurukira i Rusizi.
13:52: Isiganwa rigeze mu bilometero bine bya nyuma. Harimo amasegonda 25 y’ikinyuranyo.
Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu byerekana ubwiza bw’u Rwanda
Agace ka Gatanu katambutse mu cyayi cya Pfunda, kiri mu bihingwa byinjiriza igihugu agatubutse.
Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu by’u Rwanda kuko gifite isoko rinini mu mahanga bitewe n’uburyohe bwacyo, butuma no mu marushanwa mpuzamahanga gikunze kwiharira ibihembo.
Aho amagare anyura abaturage barayishimira cyane.
Icyayi cy’u Rwanda gihingwa mu mabanga y’imisozi miremire ku butumburuke buri hagati ya metero 1900 na metero 2500, no mu bibaya byumukije neza ku butumburuke hagati ya metero 1550 na metero 1800.
Uturere 11 tw’u Rwanda nitwo duhingwamo icyayi ku buso bwa hegitari 26897 mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba no mu y’amajyepfo. Muri rusange hakaba hari inganda 16 zigitunganya.
Icyayi cy’u Rwanda gicuruzwa muri za Supermarket zose mu Rwanda, ku nganda zigitunganya no ku bacuruzi bacyongerera agaciro nka Rwanda Mountain Tea, Sorwathé, Gisovu, Pfunda, Damarara na Karibu Tea.
13:49: Igikundi gifashe Bizkarra mu gihe bose basizwe amasegonda 30 n’uyu Munyafurika y’Epfo (Ormiston) uyoboye isiganwa.
13:48: Hasigaye ibilometero bitandatu gusa. Bizkarra (Euskaltel) asohotse mu gikundi cyasizwe amasgonda 40 na Callum Ormiston.
13:40: Ikinyuranyo hagati ya Callum Ormiston uri imbere n’igikundi kigeze ku masegonda 35.
AMANOTA Y’UMUSOZI WA GATANU yegukanywe:
1.Ormiston
2. Tolio
3. Iturria
4. Currie
I Rubavu bategereje amagare n’amatsiko menshi cyane
I Rubavu, abaturage benshi bamaze kugera ku muhanda, ahasorezwa Agace ka Gatanu ka #TdRwanda23, iruhande rw’isoko rya Rubavu.
13:32: ISIGANWA RIGEZE MU BILOMETERO 20 BYA NYUMA
Abakinnyi bayoboye isiganwa bari i Kivumu mu gihe habura ibilometero 20 ngo bagere i Rubavu ahasorezwa isiganwa.
13:27: Chris Froome asizwe n’igikundi. Ubu yasizwe iminota itatu na Ormiston uyoboye isiganwa.
Amafoto y’abakinnyi bari imbere
13:19: Ormiston wa Afurika y’Epfo asohotse mu gikundi cyasizwe amasegonda 20.
13:14: Umwongereza Stewart Mark wa Bolton Equities agerageje gusohoka mu gikundi.
13:13: Abayoboye isiganwa bageze mu Nkomero. Vercher (TotalEnergies), Main Kent (Afurika y’Epfo) na Bizkarra (Euskaltel) bafashe Iturria arabareka baragenda. Igikundi cyasizwe ho amasegonda 10.
13:07: Chris Froome asubiye mu gikundi nyuma yo kugira ikibazo cy’igare inshuro ebyiri.
13:03: Iturria anyuze kuri Chris Froome wagize ikibazo cy’igare. Bwa mbere ryabanje gutoboka ipine, nyuma rirongera rirapfa.
13:00: Hasigaye ibilometero 45. Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 40.
12:50: Iturria ararushwa amasegonda 50 na Froome mu gihe igikundi kirimo abakinnyi 24 cyasizwe umunota n’amasegonda 35.
12:49: Iturria wa Euskatel Euskadi yasizwe umunota umwe na Froome.
12:49: AMANOTA Y’UMUSOZI WA KANE atangiwe muri Gishwati yegukanywe na:
1. Chris Froome
2. Badilatti
3. Tolio
4. Henok Mulueberhane
12:38: Isiganwa risigaje ibilometero 55 aho bari kuzamuka umusozi wa Congo-Nil. Ikinyuranyo hagati ya Froome n’igikundi ni umunota n’amasegonda 20.
12:36: Badilatti afashwe n’igikundi ndetse gihita kimucaho.
12:30: Ikinyuranyo kiragabanutse. Hagati ya Chris Froome n’igikundi hasigayemo umunota n’amasegonda 30.
12:27: Isiganwa rigeze ku kilometero cya 130. Thomas Bonnet wambaye umwenda w’umuhondo yasizwe n’igikundi.
12:26: Badilatti asohotse mu gikundi akurikira Chris Froome wamusize iminota ibiri n’amasegonda 20.
12:20: Chris Froome aracyari imbere wenyine ariko yatangiye kwerekana ibimenyetso byo kunanirwa.
12:08: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 121. Chris Froome wabasize ari imbere ho 3’40’’.
Amanota ya SPRINT ya kabiri
1. Froome
2. Fouche
3. Grellier
Chris Froome arayoboye ku rutonde rusange
11:52: Chris Froome wari ku mwanya wa 21 ku rutonde rusange asigwa 1’08’’ na Thomas Bonnet ubu ni we wa Mbere ubariye ibihe aho isiganwa rigeze.
Chris Froome nta siganwa aratwara kuva mu 2018 ubwo aheruka gutwara Tour d’Italie muri uwo mwaka.
11:31: Abasiganwa bageze i Karongi. TotalEnergies ni yo iyoboye igikundi cyasizwe iminota itatu n’amasegonda 20.
11:22: Mu mvura nyinshi, Chris Froome yashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 45 ku kilometero cya 98.
11:16: Isiganwa riyobowe na Chris Froome wa Israel Premier Tech. Uyu mugabo w’imyaka 37 watwaye Tour de France inshuro enye, yashyizemo umunota n’amasegonda 45.
Kuva Tour du Rwanda 2023 yatangira. Chris Froome ni bwo bwa mbere agaragayye agerageza kwataka ashaka kugabanya ibihe biri hagati ye na Thomas Bonnet ukinira TotalEnergies uyoboye abandi ku rutonde rusange.
AMAKURU MASHYA: CHRIS FROOME ARAYOBOYE:
Umwongereza Chris Froome ufite Tour de France inshuro enye yatangiye gutanga ibimenyetso ko akiri umukinnyi ukomeye mu gusiganwa ku magare.
Ku nshuro ya mbere yagerageje gucomoka mu gikundi ndetse asiga abakinnyi bari kumwe.
AMAFOTO UBWO ABASIGANWA BAZAMUKAGA KURI DAWE URI MU IJURU:
10:48: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 78. Itsinda ry’abakinnyi bari bakurikiye bafashe ab’imbere. Abakinnyi 20 ni bo bari imbere, basize igikundi kirimo Thomas Bonnet wambaye umwambaro w’umuhondo ho amasegonda 35.
Dutemberane u Rwanda!
Aha ni mu karere ka Karongi mu gace ka Nyundo, karyoheye ijisho kubera uburyo gatoshye haba ku misozi, ibishanga no ku mbibi z’umuhanda. Abaturage babukereye.
Ubwiza bwa ‘Dawe uri mu ijuru’
‘Dawe uri mu ijuru’ ni ikorosi riri mu marembo ya Rusizi na Karongi. Iri zina ryavukiye ku mateka n’imiterere yaho yatumaga abahageze biyambaza Rurema.
Aka gace ni mu bilometero bike ukiva mu Karere ka Nyamasheke, winjiye mu ka Karongi ahaba amakorosi menshi ariko harimo iryamamaye cyane, ryateraga abahanyuze ubwoba ko bashobora kuhapfira mu mpanuka.
Iryo korosi ryari riteye ubwoba umuhanda ukiri igitaka, abaturage bavuga ko hahinduye amateka kuko ubu hagiyemo kaburimbo. Ahari kuri “Dawe uri mu ijuru” bahita kuri “Yesu ashimwe”.
10:44: Abakinnyi bari imbere bageze kuri Dawe Uri mu Ijuru.
Abakinnyi 14 in bo bari imbere. Bayobowe na Currie, Christensen (Bolton), Etxeberria na Iturria (Euskaltel), Gabburo, Fiorelli, Tarozzi na Tolio (Green Project), Grellier et Vercher (TotalEnergies), Mugisha (Rwanda), Reinderink na Gelders (Soudal-QuickStep), Eyob (Terengganu). Basie igikundi ho amasegonda 30.
Etape y’uyu munsi iratangira kuyungurura abakinnyi baza mu bahataniye Tour du Rwanda 2023
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Umunyamakuru w’Imikino kuri RBA, Kayishema Thierry, yavuze ko Etape ya Rusizi-Rubavu yerekana abazahatanira gutsinda isiganwa i Kigali.
Ati “Tuzaba tugiye kwinjira Umujyi [wa Kigali], Tour du Rwanda ibintu byose bizaba biri kuba, izatsindirwa i Kigali. Hari étape izarangirira kuri Mont Kigali n’iya nyuma [kuri Canal Olympia].”
“Ariko icyo iyi étape [ya Rubavu] izaba igamije, ni nko gutangira kwiyungurura ku bantu bashobora kwisanga mu 10 ba mbere kuko bazaba bakoze étape ndende ikomeye y’imitego ya Huye-Musanze, bafate akaruhuko ko kujya i Karongi, ni yo mpamvu bazaba bakeneye kwishyira mu myanya kugira ngo nibatangira gukina ya masiganwa abiri ya nyuma ntibazabe bafitemo intambara nyinshi.”
“Uburyo iyi étape iteye iteye, irazamuka iyo uva i Rusizi, bizaba ari byiza kuko tuzaba tugize amahirwe yo kungera kubona abantu bazamuka Dawe uri mu Ijuru [agasozi kitwa gutyo], niba ntibeshye bishobora kuba ari ubwa kabiri mu mateka igiye kuzamuka. Nkeka ko na yo iri mu misozi ikomeye dufite kuko twari dufite Tetero, Mont-Kigali na Rebero. Icyo izaba igamije ni ugutandukanyaabakinnyi 10 ba mbere n’abandi basigaye.”
ABAKINNYI BARI IMBERE BINJIYE MURI KARONGI
10:35: Abakinnyi bari imbere binjiye mu Karere ka Karongi.
AMANOTA Y’AGASOZI KA KABIRI
1. Gelders
2. Tolio
3. Arefayne
10:23: Gelders (Soudal-QuickStep) na Marc Pritzen (EF Education) bagerageje gucomoka mu bandi. Abakinnyi batanu bahise babakurikira ndetse bahita babafata.
HASIGAYE IBILOMETERO 135
Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 60. Basigaje gukora intera y’ibilometero 135 ngo basesekare mu Karere ka Rubavu.
10:17: Abakinnyi batangiye kuzamuka Jarama. Abakinnyi icyenda bageageje gucomoka mu gikundi ariko gihita kibagarura.
10:13: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 51. Igikundi cyafasha bamwe bagenderaga imbere. Ubu bari kumwe.
10:10: Umufaransa Thomas Bonnet wambaye umwambaro w’umuhondo ari mu bakinnyi bakurikiye abari imbere. Aba bari hagati z’abayoboye n’igikundi. Itsinda rya ba bakinnyi ryasizwe amasegonda 20.
AMANOTA Y’UMUSOZI WA MBERE
Amanota ya mbere yatangiwe ku Kadehero muri Nyamasheke. Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 47.
1. Gelders
2. Berasategi
3. Badilatti
9:59: Abakinnyi 20 bongeye kwihuriza hamwe ni bo bayoboye.
9:55: Mu isaha ya mbere y’isiganwa, abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 43,9.
Kugeza ubu igikundi cyacikaguritse. Abakinnyi bagiye birema mu dukundi dutandukanye bari kugendera hamwe.
9:55: Nyuma yo kugenda ibilometero 43, Teklehaimanot yagabanyije umuvuduko, ategereya abakinnyi bari kugendera mu gikundi. Uyu mukinnyi n’abandi bari mu gikundi basizweho 1’05’’.
9:50: Abakinnyi bari imbere ni Tolio (Green Project), Berasategi (Euskaltel), Vercher (TotalEnergies), Gelders (Soudal-QuickStep), Main (Afurika z’Epfo). Basize Teklehaimanot wo muri Erythrée amasegonda 25 mu gihe igikundi cyasigayeho amasegonda 35.
9:46: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 3. Abakinnyi batandatu bavuye mu gikundi bashaka kureba ko bagabanya ibihe biri hagati yabo n’abari imbere.
Amanota ya SPRINT YA MBERE
Amanota yatangiwe mu Rugabano mu Karere ka Nyamasheke.
09:27: Ethan Vernon yafashwe n’abandi bari bamukurikiye. Aba basize igikundi ho iminota itanu.
09:26: Soudal Quick-Step iri gukora cyane imbere mu gikundi. Ni yo irimo Ethan Vernon wigeze kwambara umwambaro w’umuhondo.
09:17: Abakinnyi 10 bahisemo gucika abandi bagenda bonyine imbere, ariko igikundi gihita kibagarura.
09:13: Abasiganwa bose bongeye kugendera hamwe nyuma yo kugera ku kilometero cya 13 bageze hasi y’umusozi wa Ntendezi.
09:09: Igikundi gisatiriye abakinnyi bari imbere mu gihe bari kumanuka.
09:06: Birasa n’aho abatorotse igikundi bahisemo kugenda. Batangiye gushyiramo ikinyuranyo.
09:04: Abakinnyi 10 bahisemo kugenda bonyine imbere.
09:03: Hari abakinnyi bishyize mu itsinda ry’abari muri 20.
09:02: Igikundi kigabanyije mu matsinda menshi.
09:02: Abakinnyi bamwe batangiye gushaka gusohoka mu gikundi.
08:57: Jakup Toupalik wa EF Education avuye mu isiganwa.
08:57: ISIGANWA NYIRIZINA RIRATANGIYE. Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe bageze ku Ruganda rw’Icyayi rwa Shagasha. Hagiye gukorwa intera y’ibilometero 195,5.
08:31: Abakinnyi 80 ni bo bahagurutse i Rusizi. Markus Knaapi wa Tartu2024 yo muri Estonia ari muri babiri bavuye muri iri siganwa ryari ryatangiwe n’abakinnyi 94 ku Cyumweru.
08:30: ISIGANWA RIRATANGIYE. Abakinnyi bahagurutse ku Isoko rya Rusizi ndetse bagiye gukora intera y’ibilometero 8,3 hatabarwa ibihe.
I Rusizi babukereye
I Rusizi babyutse kare. Yaba abari gutegura ahatangirira isiganwa mu minota mike iri imbere n’abari bagiye mu mirimo yabo.
Amateka ya Rusizi na Rubavu muri Tour du Rwanda:
Ni ku nshuro ya cyenda Tour du Rwanda igiye gusorezwa mu Karere ka Rubavu kuva mu 2012 mu gihe ari ubwa kabiri hagiye gusorezwa agace kahagurukiye i Rusizi nyuma y’aka 2020 kari aka kane kakegukanwa n’Umunya-Eritrea Natnael Tesfazion watwaye isiganwa icyo gihe.
Ni ubwa gatatu Umujyi wa Rusizi uhagurukiyemo agace ka Tour du Rwanda. Uretse aka 2020 kerekeje i Rubavu, indi inshuro ni mu 2016 ubwo isiganwa ryerekezaga i Huye.
– Imiterere y’Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2023
Iyi ni Etape ya kabiri ndende muri Tour du Rwanda 2023 kuko irushwa ibilometero bine gusa n’iya Huye-Musanze yakozwe ku wa Kabiri.
Ikindi kiyikomeza ni uko irimo amakorosi agoye ndetse byongeye ikaba izamuka.
Abakinnyi barahagurukira ku Isoko rya Rusizi babanze gukora intera y’ibilometero 8,3 bitabarwa, kugeza ubwo baraba bageze ahari icyayi.
Etape y’uyu munsi irimo imisozi itandatu irimo uwa Kadehero, Jarama, Mugonero, Congo Nil, Gishwati na Nyamyumba.
Amanota ya ’sprint’ aratangwa inshuro ebyiri: Mu Rugabano na Rubengera kuri Sitasiyo ya SP.
Iyi Etape yaherukaga gukinwa mu 2020 ubwo yegukanwaga na Natnael Tesfazion.
Abakinnyi berekeza i Rubavu bambaye imyambaro yihariye:
- Umukinnyi wambaye ‘Maillot Jaune’ wahembwe na Visit Rwanda: Thomas Bonnet (TotalEnergies)
- Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque: Marc Olivier Pritzen (EF Education- Nippo)
- Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance: Lecerf William Junior (Soudal Quick-step)
- Umukinnyi wahize abandi muri ‘sprint’ wahembwe na SP: James Fouche (Bolton Equities)
- Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Mulueberhan Henok (Green Project Bardiani)
IKAZE MURI ETAPE 5 ya Tour du Rwanda 2023
Tubahaye ikaze nanone mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare "Tour du Rwanda 2023", ryakomeje kuri uyu wa Kane hakinwa umunsi waryo wa gatanu, mu gace gahagurukira i Rusizi kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 195,5.
- Etape 5: Rusizi- Rubavu
- Intera: Kilometero 195,5
- Isaha yo guhaguruka: Saa 08:30
- Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 13:53 na 14:10.
Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.
Ni inshuro ya gatanu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’ane aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ndetse na Natnael Tesfazion wa Androni mu 2022.
Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.
Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.
Reba amashusho y’uko byari byifashe mu gace ka kane
Amafoto: Igirubuntu Darcy na Yuhi Irakiza Augustin
Video: Mugisha Dua




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!