Ubwo iri siganwa ryari rigiye gutangira ku wa 20 Mutarama 2024, Iragena wari witeguye gukina, yabujijwe n’ababishinzwe kuko yari yandikishijwe n’Ikipe ya Bugesera Cycling Team yahozemo ndetse na Ndabaga Women Cycling Team avuga ko yerekejemo.
Uyu mukinnyi yabwiwe ko yihangana ntakine ahubwo ikibazo cye kikazakemurwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iragena yavuze ko yasezeye muri Bugesera Cycling Team nyuma yo gusoza amasezerano ariko ko atumva uburyo ikomeza kumubara nk’umukinnyi wayo kugeza aho imubuza amahirwe yo gukina.
Ati “Nasezeye Bugesera ubwo amasezerano yari arangiye, nsaba mu rugo ko baza kuntwara, mbasaba ko bansabira umwanya muri Ndabaga WCT."
"Babisabye umuyobozi wayo arabyemera, nzana n’ababyeyi kuri Ste Famille aho icyicaro cyayo kiri, baravugana nyuma baranyandikisha. Uyu munsi naje gukina, banze ko nkina, basanze Ndabaga yaranyandikishije, na Bugesera iranyandikisha.”
Yakomeje avuga ko amasezerano yari afite muri iyi Kipe ya Bugesera yari amazemo umwaka n’amezi make, yarangiranye n’umwaka wa 2023.
Abajijwe niba ajya gusezera Bugesera Cycling Team, yaravugishije ubuyobozi bwayo, Iragena yavuze ko ari ko byagenze ndetse yabamenyesheje ko agiye kwiga ahandi.
Ati “Bakoze inama yabo, nyuma badusezera batashye tutazi ibyo bavugiyemo. Njye baraje barambwira ngo niba ugiye gutaha, ugiye kwiga, reka mu kiruhuko ujye utaha, uze udukinire. Narababwiye ngo ntabwo byakunda, ndatashye.”
Ku bijyanye n’icyatumye ahitamo kwerekeza muri Ndabaga Women Cycling Team nyuma yo kuva muri Bugesera, Iragena yavuze ko hari ibyo yabonaga bitamufasha mu ikipe yarimo mu gihe ahandi hari amahirwe yo kumuha igare akajya yitoza igihe ashakiye.
Ati “Njye naricaye, mbwira mu rugo ko bamfasha nkajya muri Ndabaga nkakomeza gukina igare. Muri Ndabaga bakumenyera buri kimwe cyose, bakaguha igare ugataha ukitoreza iwanyu, wakwitoza, utakwitoza, icya ngombwa ni uko uzaza gukina ugatsinda.”
“Muri Bugesera ho, iyo twatashye mu kiruhuko dutaha nta magare dufite, tukagenda tukamara nk’icyumweru mu rugo tuturira igare. Hari igihe haba isiganwa turi mu rugo, bagahita baduhamagara ngo tujye gukina, tukajyaho nta myitozo dufite. Byari imbogamizi twahuraga na zo.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 17 yakomeje avuga ko mu masezerano yari afitanye na Bugesera Cycling Team harimo ko igomba kumurihira ishuri, uwatsinze atemerewe kurenga Akarere ka Bugesera [ku ishuri rishya ajya kwigaho] kugira ngo abashe gukomeza akazi k’ikipe.
Yongeyeho ati “N’ishuri bahita barireka [amasezerano yo gukina ahagaze]. Nta kintu na kimwe imenyera. Hari bimwe mu bikoresho nari mfite nk’impuzankano y’ishuri, kuko twari twaratashye ntahana ibintu byanjye byose, nari narabibwiye mu rugo ko ntazasubirayo. Baraduhamagaye ngo tujyeyo, ngenda nta kintu mfite. Imyenda y’ishuri nari nayisize mu rugo, ntanga ibindi byose, na yo barayinyaka.”
“Narababwiye nti mureke mbe nyigana cyangwa mumpe amafaranga yose natsindiye mbahe imyambaro yanyu. Nahamagaye umu-tantine witwa Bonheur aravuga ati ‘‘uniforme’ uzayihorere, n’amafaranga yawe byahuriyemo’, ndabihorera.”
“Ni amafaranga menshi kuko hari amasiganwa atanu bataduhaga amafaranga, bakatubwira ko federasiyo itarayatanga. Ni ayo twatsindiye baduhaga gusa.”
IGIHE yagerageje kuvugisha Umuyobozi Mushya w’Ikipe ya Bugesera, Umukundwa Victoire, ntiyataba telefoni ye ngendanwa ndetse ntiyasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye tumusaba kugira icyo avuga ku kibazo cy’uyu mukinnyi.
Ku rundi ruhande, IGIHE yamenye ko FERWACY yamenyeshejwe iki kibazo ndetse ubuyobozi bwa Bugesera CT bwemera ko amasezerano y’umukinnyi yarangiye ku wa 31 Ukuboza ariko butari buzi ko hari indi kipe ashaka kujyamo kandi igomba kubanza kubuvugisha.
Iragena Charlotte yabaye uwa gatatu muri Shampiyona y’Igihugu y’Amagare mu Bakobwa batarengeje imyaka 18 yakinwe muri Kamena 2023.
Yatwaye kandi Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 yakinwe bwa mbere mu Rwanda ku wa 18 Ukwakira 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!