Iri rushanwa ngarukakwezi ry’amagare rihuza abakinnyi bakiri bato hagamijwe kubakundisha umukino w’amagare, gushaka impano no kuzikuza, ryaherukaga kubera i Musanze muri Werurwe.
Ishimwe Jean d’Amour ukinira ikipe Bugesera CT yegukanye isiganwa mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 19, ku mwanya wa kabiri haza Gisubizo Issa ukinira Les Amis Sportifs naho Ishimwe Brian ukinira Ndabaga CT aza ku mwanya wa gatatu.
Mu batarengeje imyaka 19 kandi mu bakobwa, Masengesho Yvonne ukinira Ndabaga CT ni we wegukanye umwanya wa mbere, Akimana Donatha wa Ngarama Sport Academy aba uwa kabiri mu gihe Kanyange Emelyne wa Bugesera CT yegukanye umwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’ingimbi z’abatarengeje imyaka 17, Mukwende Fuadi ukinira Les Amis Sportifs ni we wegukanye umwanya mbere, Byiringiro Mubarakh ukinira Les Amis Sportifs aba uwa kabiri naho Nyamuberwa Christian na we wa Les Amis Sportifs yegukana umwanya wa gatatu.
Ni mu gihe mu bangavu Liza Jehovaire ukinira Ndabaga CT yegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na Mwamikazi Joice Cynthia wa Benediction Club naho Agasaro Gloria ukinira LWD aba uwa gatatu.
Iri rushanwa kandi ryanakiwe mu batarengeje imyaka 15 aho mu bahungu ryegukanywe na Iradukunda Kevin ukinira ikipe Bugesera CT, Umutoni Alice ukinira Ndabaga CT aryegukana mu bakobwa.
Mu batarengeje imyaka 13, Habumuremyi Nisemusa Lucky ukinira ikipe ya LWD ni we wabaye uwa mbere mu bahungu mu gihe mu bakobwa Uwamahoro Françoise wa Ndabaga CT ari we wabaye uwa mbere.
Mu batarengeje imyaka 11, umwanya wa mbere wegukanywe na Munezero Joshua ukinira ZIP Cycling Academy mu bahungu naho Uwurukundo Emeline ukinira LWD awegukana mu bakobwa.
Umunsi wa Gatanu wa “Rwanda Youth Racing Cup 2026” uzakinirwa i Rwamagana tariki ya 24 Gicurasi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!