00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manuele Tarozzi yegukanye Etape ya 7, Muhoza Eric ajya mu bahatanira #TdRwanda23 (Amafoto & Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe
Kuya 25 February 2023 saa 09:54
Yasuwe :

Umutaliyani Manuele Tarozzi ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yegukanye Etape ya karindwi ya Tour du Rwanda 2023 (Nyamata-Mont Kigali) yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare, ireshya n’ibilometero 115,8. Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ni we wongeye kwambara umwambaro w’umuhondo, arusha Umunyarwanda Muhoza Eric amasegonda umunani gusa.

Tarozzi wasize abandi ubwo bamanukaga berekeza kuri Ruliba, yatsinze nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 53, arusha amasegonda 32 Mark Stewart wa Bolton Equities ndetse na Unai Iribar wa Euskaltel Euskadi.

Nsengimana Jean Bosco wari mu bayoboye isiganwa igihe kirekire ndetse akaba yageze kuri Mont Kigali ari imbere ubwo bahacaga mbere yo gusoza, yabaye uwa 12 arushwa umunota n’amasegonda 12.

Hakizimana Félicien wa May Stars, bari kumwe icyo gihe, we yasoreje ku mwanya wa 19 yasizwe iminota ibiri n’amasegonda abiri, mu gihe Muhoza Eric wa Bike Aid yabaye uwa 21 asizwe iminota ibiri n’amasegonda ane.

Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane wa Green Project Bardiani, wabaye uwa 17 asizwe umunota n’amasegonda 54, ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 26, iminota 53 n’amasegonda icyenda, ibihe anganya na Walter Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team.

Kuba abakinnyi ba mbere banganya ibihe, byatumye hitabazwa itegeko ry’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) rivuga ko hateranywa imyanya bagize mu duce bakinnye kuva isiganwa ritangiye.

Lecerf William Junior wari wambaye umwenda w’umuhondo, ni uwa gatatu ku rutonde rusange arushwa isengonda rimwe, agakurikirwa na Victor de la Parte (TotalEnergies) urushwa atatu na Anatolii Budiak (Terengganu Polygon) urushwa amasegonda ane.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric wa gatandatu aho arushwa amasegonda umunani gusa, bimuha amahirwe yo guhatanira gutwara Tour du Rwanda izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 26 Gashyantare 2023, hakinwa Agace ka Munani kazabera i Kigali ku ntera y’ibilometero 75,3.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

VIDEO: Manuele Tarozzi yegukanye Etape ya Karindwi ya #TdRwanda23, Henok yisubiza umwambaro w’umuhondo mu gihe Muhoza Eric akomeje gucungira hafi

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YARANZE AGACE KA KARINDWI

Reba Manuele Tarozzi wa Green Project-Bardiani agera kuri Mont Kigali

UKO ABAKINNYI BAHEMBWE:

  • Umukinnyi wambaye ‘Maillot Jaune’ wahembwe na Visit Rwanda: Henok Muluerberhane (Green Project-Bardiani)
  • Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque: Marc Oliver Pritzen (EF Education- Nippo)
  • Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance: Calzoni Walter (Q36.5 Procycling Team)
  • Umukinnyi wahize abandi muri ‘sprint’ wahembwe na SP: James Fouche (Bolton Equities)
  • Umukinnyi wegukanye Agace ka Nyamata- Kigali: Manuele Tarozzi (Green Project-Bardiani)
  • Umunyarwanda mwiza: Muhoza Eric (Bike Aid)
  • Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Henok Muluerberhane (Green Project-Bardiani)
  • Umukinnyi wahatanye kurusha abandi wahembwe na Horizon Express: Aklilu Arefayne (Eritrea)
  • Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Bella Flowers: Manuele Tarozzi (Green Project-Bardiani)
  • Ikipe y’Umunsi yahembwe na Inyange Industries: Euskaltel-Euskadi

AMAKURU MASHYA

13:40: Manuele Tarozzi wa Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yegukanye Etape ya 7 ya Tour du Rwanda 2023.

Henok Mulueberhane bakinana ni we usubiranye umwambaro w’umuhondo.

13:37: IKILOMETERO CYA NYUMA:

Manuele Tarozzi yeretswe ko asigaje ikilometero kimwe gusa kugira ngo agere kuri Mont Kigali aho basoreza.

13:32: Manuele Tarozzi yasoje kuzamuka Kwa Mutwe ari wenyine. Ubu yashyizemo amasegonda 35 hagati ye n’itsinda ry’abamukurikiye.

HASIGAYE IBILOMETERO BINE GUSA

13:30: Abayoboye isiganwa bari kuzamuka Kwa Mutwe

Hakizimana na Nsengimana ubwo bageraga ku Musozi wa Mont Kigali aho etape za 7 isorezwa

13:26: Manuele Tarozzi wa Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yashyizemo amasegonda 15 hagati ye n’abamukurikiye.

13:21: ISIGANWA MU BILOMETERO 10 BYA NYUMA.

Igikundi kiri inyuma ho iminota ibiri n’amasegonda 10.

13:19: Tarozzi ayoboye isiganwa wenyine mu gihe bageze ku kilometero cya 102. Yasize amasegonda 10 itsinda rimuri inyuma mu gihe Etxeberria yasizwe amasegonda 50.

13:18: Asier Etxeberria wa Euskaltel-Euskadi, atobokesheje igare ariko arafashwa.

13:17: Umukinnyi umwe asohotse muri iri tsinda riri imbere, ayobora isiganwa wenyine mu gihe bari kumanuka.

13:16: Nsengimana Jean Bosco na Hakizimana Félicien bafashwe n’itsinda ry’abakinnyi bari babakurikiye mu gihe bari kumanuka i Karama berekeza kuri Ruliba.

13:11: Nsengimana Jean Bosco na Hakizimana Félicien batambutse aho bari busoreze ku Musozi wa Mont Kigali bari imbere. Basize ababakurikiyeho amasegonda 20.

13:10: Bamwe mu bakinnyi bo mu itsinda riri imbere, bagowe no kuzamuka Mont Kigali.

13:08 ISIGANWA RISIGAJE IBILOMETERO 20.

Abakinnyi ba mbere bageze kuri Mont Kigali ariko barakomeza bajye guca Ruliba baze kugaruka basoreza kuri Mont Kigali.

13:07: Isiganwa riyobowe n’Abanyarwanda babiri: Hakizamana (May Stars) na Nsengimana (Team Rwanda) aho bagiye gusoza kuzamuka Mont Kigali.

Itsinda ribakurikiye ryasigaye inyuma ho amasegonda 20.

Andi mafoto y’abasiganwa mu mihanda ya Kigali

13:01: Abakinnyi bari imbere batangiye kwigabanya mu dukundi twinshi.

12:56: Abakinnyi 20 batangiye umusozi wa Mont Kigali. Mohd Zariff wari kumwe n’abandi agerageje gucomoka mu gikundi.

12:50: Abasiganwa bari imbere bageze ku kilometero cya 87. Abari imbere bamaze gusiga igikundi ho 2’45’’.

Mu mafoto: Abakinnyi bari imbere

12:34: Ubu ikinyuranyo ni iminota itatu n’amasegonda 20.

12:28: Abasiganwa barenze i Kagugu. Ku kilometero cya 70, ikinyuranyo cyakomeje kuba iminota itatu n’amasegonda 10 hagati y’abakinnyi bayoboye n’igikundi.

AMANOTA Y’UMUSOZI WA GATATU

12:20: Yatangiwe ku kilometero cya 64,3 ku Musezero, yegukanywe na:

1. Pritzen
2. Arefayne
3. Nsengimana

12:10: Abasiganwa bageze kuri Utexrwa. Nsengiyumva yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 50. Igikundi kiri inyuma ho iminota itatu n’amasegonda 10.

12:05: Ku kilometero cya 55, Maatougui (Maroc) yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 30 kimwe na Nsengiyumva Shemu (May Stars) mu gihe igikundi kiri inyuma ho 2’45’’.

11:58: Maatougui (Maroc) yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 15 mu gihe igikundi kiri inyuma ho iminota ibiri n’amasegonda 45.

11:57: Hongeye kubaho kwihuza no kugendera hamwe hagati y’abakinnyi bane bari bagiye imbere n’itsinda bahozemo. Ubu isiganwa riyobowe n’abakinnyi 20.

11:54: Nta mukinnyi uri muri 20 ba mbere ku rutonde rusange uri muri aba 20 bayoboye isiganwa.

Techno Market yongereye udushya yaserukanye muri Tour du Rwanda 2023

Icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), Techno Market, ryongereye udushya ndetse ryagura n’ibikorwa ku barigana muri Tour du Rwanda 2023.

Techno Market itanga serivisi binyuze no mu ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com. Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye n’inyubako yo kwa Ndamage. Zimwe muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko z’ibitabo, ibinyamakuru, udutabo duto (printing). Yandika kandi ikanashushanya ku myenda, ingofero, impuzankano n’ibikoresho byifashishwa mu nama nk’ibikapu (conference bag), ibyo batwaramo impapuro (conference folders), amabendera, amakaramu ariho ibirangantego, udukaye two kwandikamo (notebooks) n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet, yatangaje ko bishimira gukorana n'ibigo byyitabiriye Tour du Rwanda
Techno Market yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya kane

Abitabira Tour du Rwanda bakangurirwa no kwimakaza ikoranabuhanga

Ikigo cy’Ikoranabuhanga kizwi nka Centrika ku nshuro ya mbere cyitabiriye Tour du Rwanda. Cyegereje Abanyarwanda serivisi zabafasha kwiteza imbere no gushaka ibisubizo byubakiye ku gukoresha ikoranabuhanga.

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Centrika, Mutabazi Winnie, yavuze ko bishimiye kwitabira Tour du Rwanda.

Yagize ati ’’Centrika inejejwe no kuza muri Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere. Ni igikorwa cyo kumenyekanisha ibikorwa byacu ku Banyarwanda.’’

Kuri iyi nshuro Centrika iri kugeza amakarita ya SafariBus ku bantu bose iyatangira ubuntu kuko akoreshwa mu bwikorezi bw’abantu no guhaha ibicuruzwa bitandukanye.

AMANOTA Y’UMUSOZI WA KABIRI:

11:53: Yatangiwe muri Special Economic Zone, yegukanwa na:

1. Pritzen
2. Arefayne
3. Nsengimana

11:52: Mbere y’uko basoza kuzamuka muri Special Economic Zone i Masoro, abakinnyi bane bavuye mu itsinda riyoboye bagenda imbere.

11:46: Ikinyuranyo kiragabanutse. Gisigaye ari iminota ibiri n’amasegonda 20 haagti y’abakinnyi bayoboye n’igikundi.

11:43: Isiganwa rigeze ku kilometero cya 43. Ikinyuranyo ni iminota ibiri n’amasegonda 45.

11:42: Ibilometero 40,8 ni byo byakozwe mu isaha ya mbere y’isiganwa.

Umuhanda wa Nyamata-Sonatubes waganuweho

Akarere ka Bugesera nka kamwe mu duhana imbibi n’Umujyi wa Kigali mu gice cy’Iburasirazuba, kagenda gatera imbere uko bucyeye n’uko bwije haba mu by’imiturire, ubucuruzi, uburezi, inganda n’ibindi bikorwaremezo bifasha abagatuye n’abakagenda.

Aka karere kari mu birometero nka 15 uvuye mu Mujyi wa Kigali kakagira Imirenge 15 irimo itatu ifatwa nk’igize igice cy’Umujyi.

Bugesera ihuzwa na Kigali n’umuhanda munini uheruka kuzura mu minsi ishize ndetse ubu ni nyabagendwa. Uyu wubatse mu byerekezo bibiri kandi ni wo uhuza Umujyi wa Kigali n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa.

11:35: Soudal-QuickStep ikinamo Lecerf William Junior wambaye umwenda w’umuhondo ni yo iyoboye igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 35.

11:34: Arefayne afashwe n’abo bari kumwe. Ubu isiganwa riyobowe n’abakinnyi 20.

11:30: Arefayne wa Eritrea ari imbere wenyine, yasize itsinda rimukurikiye amasegonda 20. Igikundi kiri inyuma ho umunota n’amasegonda 35.

Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda 2023

Cogebanque nka Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi yateye iya mbere mu gufasha abayigana kubyaza umusaruro inzu zabo ibinyujije mu nguzanyo yise ‘‘Home Equity Release’’.

Iyi nguzanyo iha amahirwe ufite inzu kuba yayifashisha nk’ingwate akaba yabona inguzanyo yamufasha kubaka indi cyangwa gukora irindi shoramari nk’ubucuruzi, ubuhinzi, ubworozi bwa kijyambere cyangwa gukemura ibibazo byihutirwa nko kwivuza, kwishyura ishuri n’ibindi.

‘‘Home Equity Release’’ ifite umwihariko kuko itangwa mu gihe gito iyo uyisaba yujuje ibisabwa kandi inyungu yayo ibarirwa hasi cyane.

Home Equity Release ni inguzanyo yishyurwa mu gihe kigera ku myaka 10 ndetse uwayisabye anahabwa ubujyanama ku bijyanye n’ishoramari yifuza gukora.

Uwifuza iyi nguzanyo yitwaza urwandiko rw’amezi atatu rugaragaza amafaranga yinjiza buri kwezi nk’umushahara, ubukode cyangwa ay’izabukuru (pansiyo).

Umukiliya wifuza iyi nguzanyo ayibona asuye Ishami rya Cogebanque cyangwa agahamagara kuri 5050 agahabwa ibisobanuro birambuye.

Iyi banki kandi ifite inguzanyo zitandukanye zirimo ’Gisubizo Loan Express’.

Gisubizo Loan Express ni inguzanyo Cogebanque itanga ku bakiliya bayo babona umushahara wa buri kwezi. Ni inguzanyo ikubye inshuro zigera kuri 15 z’umushahara umuntu ahembwa ku kwezi, na we akagenda yishyura agera kuri 50% by’umushahara we buri kwezi.

Usabye iyi nguzanyo, ayibona mu minsi mike iyo yujuje ibisabwa.

Nka banki Nyarwanda yiyemeje gufatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rw’ubukungu, Cogebanque itangaza ko muri ‘Gisubizo Loan Express’, ufashe miliyoni eshanu nta ngwate atanga naho ufashe arenze ayo akayitanga ariko byose bigakorwa mu buryo bumworoheye.

AMANOTA Y’UMUSOZI WA MBERE

11:28: Yatangiwe mu Busanza, yegukanwa na:

1. Arefayne
2. Pritzen
3. Nsengimana

Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 35.

11:27: Mu gihe bari kuzamuka mu Busanza, abakinnyi bane basohotse mu itsinda riyoboye isiganwa.

11:24: Abakinnyi bayoboye ni: Meijers (Soudal-QuickStep), Weinberg (Israël-Premier Tech), Iribar, Etxeberria na Berasategi (Euskaltel), Brough (GBR), Mattheis (Bike Aid), Tarozzi, Fiorelli na Gaburro (Green Project), Crause (Afurika y’Epfo), Fjellheim (EF Education), Hakizamana (May Stars), Stewart na Oram (Bolton), Mohd Zariff (Terengganu), Arefayne na Teklehaimanot (Erythrée), Nsengimana (Rwanda) na Pritzen (EF Education).

11:21: Hongeye kubaho kwihuza ku bayoboye isiganwa. Ubu abari imbere ni 20 bashyizemo umunota n’amasegonda 25 hagati yabo n’igikundi.

11:18: Abasiganwa bageze Sonatube. Igikundi kirimo Lecerf William wambaye umwenda w’umuhondo cyasizwe umunota n’amasegonda atanu.

11:17: Itsinda rya kabiri ryasizwe amasegonda 25 rigizwe n’abakinnyi 13: Meijers (Soudal-QuickStep), Weinberg (Israël-Premier Tech), Iribar na Berasategi (Euskaltel), Brough (GBR), Mattheis (Bike Aid), Tarozzi na Gaburro (Green Project), Crause (Afurika y’Epfo), Fjellheim (EF Education), Hakizamana (May Stars), Stewart (Bolton) na Mohd Zariff (Terengganu).

AMANOTA YA SPRINT YA MBERE

11:10: Yatangiwe ku kilometero cya 17,1 i Nyanza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yegukanywe na:

1. Arefayne
2. Teklehaimanot
3. Nsengimana

11:07: Ikinyuranyo gisigaye ari amasegonda 20 hagati y’abakinnyi barindwi bayoboye n’itsinda ryasohotse mu gikundi, cyo cyasigaye inyuma ho amasegonda 40.

11:05: Abakinnyi bari imbere mu gikundi bongereye umuvuduko.

11:02: Chris Froome atumye ikinyuranyo kigabanuka. Ubu hasigayemo amasegonda 40.

11:02: Ubu ikinyuranyo ni amasegonda 45 hagati y’abakinnyi bayoboye n’igikundi.

10:59: Ku kilometero cya 12, abakinnyi barindwi ni bo bayoboye isiganwa. Abo ni: Arefayne na Teklehaimanot (Erythrée), Nsengimana (Rwanda), Pritzen (EF Education), Etxeberria (Euskaltel), Fiorelli (Green Project) na Oram (Bolton).

Kigali ifitiye igare urukundo

Mu i Zindiro mu Karere ka Gasabo, abakunzi b’amagare ni benshi ku mihanda. Ubarebye ku maso urabona ko bategerezanyije amatsiko kureba Etape ya Karindwi ya Tour du Rwanda 2023.

Horizon Express ni yo itwara amakipe yitabira Tour du Rwanda 2023

Ikigo gikora ingendo zihuza uturere twose tw’Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, Horizon Express, ni cyo gitwara amakipe n’abakinnyyyi bitabira Tour du Rwanda.

Iki kigo kimaze imyaka 17 mu kazi ko gutwara abantu ni ku nshuro ya kane cyaherekeje Tour du Rwanda.

10:56: Igikundi gifashe abakinnyi 22 bari imbere. Ubu bose bari kugendera hamwe.

10:55: Itsinda rya kabiri rifashe irya mbere. Ubu abakinnyi 22 ni bo bayoboye isiganwa.

Kigali irakenkemuye

Ikirere cya Kigali kirasa neza, abakunzi b’amagare na bo babukereye kuva kuri Gare ya Nyanza kugera Kicukiro kuri Sonatubes. Abantu benshi bategereje kureba uko abasiganwa babanyuraho.

10:51: Itsinda rya mbere ririmo abakinnyi 12. Itsinda rya kabiri ririmo abakinnyi 10 ryasizwe amasegonda 10 naho igikundi gisigwa amasegonda 30.

10:49: Ku kilometero cya gatanu, igikundi kigabanyijemo amatsinda menshi.

10:45: Igikundi gihise kiza cyihuta cyongera gufata abari imbere barimo umukinnyi wa Maroc wari ugerageje kugenda.

10:43: Muri metero za mbere, abakinnyi barimo Lecerf William Junior wambaye umwenda w’umuhondo bagerageje gucika igikundi.

Mu mafoto: Umuhanda wa Nyamata-Sonatubes uranyuramo Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere

Tour du Rwanda 2023 iragoye

Umunyamakuru wa RBA, Kayishema Thierry Tity, yahaye IGIHE ishusho y’aho Tour du Rwanda igana ndetse n’ikipe ihabwa amahirwe yo kuyegukana.

Yavuze ko imikinire yayo igoye ku bakinnyi bamwe na bamwe bitewe n’uko bari kwitwara.

Umunyamakuru wa RBA, Kayishema Thierry Tity, yasobanuye ko Tour du Rwanda y'uyu mwaka yihariye

10:41: ISIGANWA NYAKURI RIRATANGIYE. Abakinnyi bageze i Ntarama ahatangiye kubarirwa ibihe. Bagiye gukora intera y’ibilometero 115,8.

Nyamata na Mont Kigali mu mateka ya Tour du Rwanda:

Ni ku nshuro ya gatatu Tour du Rwanda ihagurukiye mu Mujyi wa Nyamata.

Byaherukaga mu 2019 mu gace kasorejwe i Kigali ndetse na 2017 mu gace kasorejwe i Rwamagana.

Ni ubwa gatatu kandi Tour du Rwanda igiye gusorezwa kuri Mont Kigali. Mu nshuro ebyiri ziheruka, hatsinze Abafaransa Alan Boileau (2022) na Pierre Rolland (2021).

Amakipe menshi asigaranye abakinnyi bake mu isiganwa

10:30: ISIGANWA RIRATANGIYE. Abakinnyi bagiye kubanza gukora intera y’ibilometero 5,2 bitabarwa.

Uhereye ibumoso: Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n'uw'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah bari kumwe na Lecerf William Junior mbere yo gutangira Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2023

Minisitiri Munyangaju na Dr Ngabitsinze bitabiriye itangizwa ry’gace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2023:

Abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah na Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard bitabiriye itangizwa ry’agace ka karindwi ka #TdRwanda23, gatangirira mu Karere ka Bugesera.

Harakina abakinnyi 65 gusa:

Mu bakinnyi 93 batangiranye na #TdRwanda23, agace ka karindwi kagiye gukinwa mu irushanwa hasigayemo 65 gusa, ari na bo bahatana uyu munsi.

10:15: Hasigaye iminota 15 gusa ngo isiganwa ritangire.

Rwanda Foam yageze ku nzozi zo guca nyakatsi ku buriri

Uruganda rukora rukanacuruza matelas, Rwanda Foam, muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 rumaze, ruri kugenera abakiliya barwo Poromosiyo mu bihe bya Tour du Rwanda 2023.

Iri gushimira Abanyarwanda muri rusange, ku bw’imyaka 40 rumaze rubakorera matelas ndetse rwatangije urugamba rwo guca nyakatsi ku buriri kandi rubona rumaze kubigeraho muri iyo myaka 40.

Rwanda Foam iri mu baterankunga ba Tour du Rwanda
Marina yaherekeje Rwanda Foam muri Tour du Rwanda
Marina yabonye umwanya mwiza wo gusuhuzanya n'abakunzi be
Rwanda Foam iri gushimira Abanyarwanda muri rusange ku bw’imyaka 40 imaze ibakorera matelas
Rwanda Foam iri gutanga impano mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 40

Imiterere ya Etape ya Karindwi:

Abakinnyi barahagurukira imbere y’ibiro by’Umurenge wa Nyamata, babanze gukora intera y’ibilometero 5,2 bitabarwa.

Ibihe biratangira kubarwa bageze i Ntarama. Nyuma y’ibilometero 17 ni bwo hatangwa amanota ya ’sprint’ ya mbere ku muhanda ujya ku Rwibutso rwa Nyanza mu gihe andi atangirwa i Kigali (Nyabugogo) ku kilometero cya 84.

Amanota yo kuzamuka aratangwa inshuro eshanu: Mu Busanza, Special Economic Zone, Musezero, Mont Kigali (ku nshuro ya mbere) na Mont Kigali (ku nshuro ya kabiri) basoza.

Ni agace gashobora kugora abakinnyi kuko karazamuka, by’umwihariko mu bice byo gusoza.

Inzira za Etape ya Karindwi (Nyamata- Mont Kigali)

NYAMATA- Karumuna-Gahanga-Nyanza-Kicukiro Centre - Sonatubes - GoodYear - Alpha Palace - Kabeza - Rubirizi - Busanza - Airforce - Kanombe Hospital - Nyarugunga - Murindi - 15 - Economic Zone - Zindiro - Kimironko - Kibabaga - Mu Kabuga - Utexrwa - Kinamba - Urwibutso rwa Jenoside - ULK - Beretwari - Kagugu - Batsinda - Gasanze - Nyacyonga - Gatsata - Nyabugogo- Poids Lourds - Kanogo - Rugunga - Rwampara - Kuri 40 - Tapis Rouge - Ku rya nyuma - Mont Kigali - Norvege Karama - Ruriba - Nyabugogo- Kimisagara- Kwa Mutwe - Kuri 40 - Tapis Rouge- MONT KIGALI.

Inyange Industries yaherekeje Tour du Rwanda 2023

Uruganda rwa Inyange Industries rwaherekeje Tour du Rwanda 2023 mu bice bitandukanye by’igihugu rurushaho gusobanurira no kwegereza Abanyarwanda ibijyanye n’ibicuruzwa byarwo.

Abatuye mu bice bitandukanye by’aho iri rushanwa rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare ryanyuze, bishimiye ibinyobwa byarwo. Muri uyu mwaka rwamuritse by’umwihariko umutobe ukoze mu mapera.

Inyange Industries ni yo itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye.

Abakinnyi bitwaye neza kuri Etape ya Gatandatu ya Rubavu-Gicumbi:

  • Umukinnyi wambaye ‘Maillot Jaune’ wahembwe na Visit Rwanda: Lecerf William Junior (Soudal Quick-step)
  • Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque: Marc Oliver Pritzen (EF Education- Nippo)
Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque ni Marc Oliver Pritzen wa EF Education- Nippo
  • Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance: Lecerf William Junior (Soudal Quick-step)
  • Umukinnyi wahize abandi muri ‘sprint’ wahembwe na SP: James Fouche (Bolton Equities)
  • Umukinnyi wegukanye Agace ka Rubavu- Gicumbi : Matteo Badilatti (Q36.5 Pro Cycling Team)
  • Umunyarwanda mwiza: Muhoza Eric (Bike Aid)
  • Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Eyob Metkel (Terengganu Polygon)
  • Umukinnyi wahatanye kurusha abandi wahembwe na Horizon Express: Aklilu Arefayne (Eritrea)
  • Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Bella Flowers: Matteo Badilatti (Q36.5 Pro Cycling Team)
  • Ikipe y’Umunsi yahembwe na Inyange Industries: Euskaltel-Euskadi

Prime yimakaje ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubwishingizi

Prime Insurance iri guherekeza iri siganwa ry’amagare rizenguruka igihugu ku nshuro ya gatandatu.

Iki kigo ni cyo gihemba umukinnyi muto witwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda.

Prime Insurance ifite ikoranabuhanga rifasha abakiliya gukoresha murandasi, bakabona amasomo y’ubwishingizi n’ubwoko bw’uko butangwa n’ibindi.

Abakoresha ubwishingizi bwa Prime Insurance bashobora kubureba bakanze *177# bagakurikiza amabwiriza.

IKAZE MURI ETAPE 7 ya Tour du Rwanda 2023

Tubahaye ikaze nanone mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare "Tour du Rwanda 2023", ryakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi waryo wa karindwi, mu gace gahagurukira i Nyamata kerekeza i Kigali (Mont Kigali) ku ntera y’ibilometero 115,8.

  • Etape 7: Nyamata- Mont Kigali
  • Intera: Kilometero 115,8
  • Isaha yo guhaguruka: Saa 10:30
  • Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 13:25 na 13:38.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya gatanu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’ane aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ndetse na Natnael Tesfazion wa Androni mu 2022.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Reba amashusho y’uko byari byifashe mu gace ka gatandatu

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YARANZE ETAPE YA GATANDATU

Amafoto: Igirubuntu Darcy, Yuhi Irakiza Augustin na Tour du Rwanda

Video: Mugisha Dua


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages