00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Matteo Badilatti yegukanye Etape ya Gatandatu ya Tour du Rwanda 2023 (Amafoto & Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe
Kuya 24 February 2023 saa 08:16
Yasuwe :

Umusuwisi Matteo Badilatti ukinira Q36.5 Pro Cycling Team, yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda kahagurukiye i Rubavu kagasorezwa i Gicumbi ku ntera ireshya n’ibilometero 157. Umubiligi William Lecerf Junior yakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo.

Isiganwa ryabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gashyantare, ryatangiye igikundi gifite umuvuduko ariko bamwe bagiye bagisohokamo bahitamo kugenda hakiri kare.

Abakinnyi umunani barimo Mugisha Moïse na Matteo Badilatti bashyizemo ikinyuranyo ubwo isiganwa ryari rigeze i Mahoko, mu gihe bageze ku biro by’Akarere ka Nyabihu hamaze kujyamo umunota n’amasegonda 55.

Ubwo bari bageze mu Byangabo, itsinda ry’abakinnyi bayoboye isiganwa ryari rimaze gushyiramo iminota ibiri n’amasegonda 45 kugeza basohotse mu Mujyi wa Musanze.

Mugisha Moïse wa Team Rwanda wari mu itsinda riyoboye, yasizwe bamanuka muri Buranga ndetse ava mu isiganwa nyuma yo gufatwa n’igikundi ubwo bari bageze kuri Base. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yahise yiyongera kuri Manizabayo Eric utatangiye isiganwa kuri uyu wa 24 Gashyantare.

Umufaransa Vercher Matteo wari uwa gatatu ku rutonde rusange, na we yavuye mu isiganwa kubera impanuka yakoze. Kugeza icyo gihe, isiganwa ryari risigayemo abakinnyi 68.

Bageze i Gatovu ni bwo Matteo Badilatti yahise ayobora isiganwa aragenda, azamuka umusozi wa Tetero ari wenyine kugeza ageze mu Mujyi wa Gicumbi aho yatsinze nyuma yo gukoresha amasaha ane, iminota 11 n’amasegonda atandatu, asiga amasegonda 10 Umutaliyani Calzoni Walter bakinana mu gihe Main Kent wa Afurika y’Epfo yasizwe amasegonda 12.

Lecerf William Junior wambaye umwambaro w’umuhondo, yasoreje ku mwanya wa karindwi, yasizwe amasegonda 14 kimwe na Henok Mulueberhane wa kane ndetse na Muhoza Eric wa Bike Aid wabaye uwa 10.

Nsengimana Jean Bosco wagerageje gucika igikundi mu bilometero bitatu bya nyuma, yasoreje ku mwanya wa 27 yasizwe umunota n’amasegonda 25, anganya ibihe na Niyonkuru Samuel wamubanjirije.

Abakinnyi 65 ni bo basoje isiganwa mu gihe hari hatangiye 70.

Ku rutonde rusange, William Lecerf Junior (Soudal Quick-Step) ukomoka mu Bubiligi ni we ucyambaye umwambaro w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 23, iminota 52 n’amasegonda icyenda, akurikiwe n’Umunya-Ukraine Budiak Anatoli (Terengganu Polygon) arusha amasegonda abiri.

Umutaliyani Calzoni Walter (Q36.5 Pro Cycling Team) ni uwa gatatu aho arushwa amasegonda arindwi kimwe n’Umunya-Espagne De La Parte Victor (TotalEnergies) wa kane.

Umunya-Eritrea Eyob Metkel wa Terengganu Polygon n’Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid, bakurikiraho barushwa amasegonda 11 mu gihe Henok Mulueberhane ari uwa cyenda arushwa amasegonda 13.

Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwa Agace ka Karindwi kazahagurukira i Nyamata kerekeza kuri Mont Kigali ku ntera y’ibilometero 115,8.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

VIDEO: UKO ETAPE YA 6 YA TOUR DU RWANDA 2023 YAGENZE:

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

AMASHUSHO: Dore uburyo Matteo Badilatti yegukanyemo Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2023

UKO ABAKINNYI BAHEMBWE:

  • Umukinnyi wambaye ‘Maillot Jaune’ wahembwe na Visit Rwanda: Lecerf William Junior (Soudal Quick-step)
  • Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque: Marc Oliver Pritzen (EF Education- Nippo)
Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque ni Marc Oliver Pritzen wa EF Education- Nippo
  • Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance: Lecerf William Junior (Soudal Quick-step)
  • Umukinnyi wahize abandi muri ‘sprint’ wahembwe na SP: James Fouche (Bolton Equities)
  • Umukinnyi wegukanye Agace ka Rubavu- Gicumbi : Matteo Badilatti (Q36.5 Pro Cycling Team)
  • Umunyarwanda mwiza: Muhoza Eric (Bike Aid)
  • Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Eyob Metkel (Terengganu Polygon)
  • Umukinnyi wahatanye kurusha abandi wahembwe na Horizon Express: Aklilu Arefayne (Eritrea)
  • Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Bella Flowers: Matteo Badilatti (Q36.5 Pro Cycling Team)
  • Ikipe y’Umunsi yahembwe na Inyange Industries: Euskaltel-Euskadi

AMAKURU MASHYA

12:55: Matteo Badilatti wa Q36.5 Pro Cycling Team yegukanye Etape ya Rubavu- Gicumbi.

12:52: IKILOMETERO CYA NYUMA.

Hasigayemo amasegonda 35 gusa.

12:50: ISIGANWA MU BILOMETERO BIBIRI BYA NYUMA.

Igikundi kiri inyuma ho amasegonda 45.

12:49: Nsengimana Jean Bosco afashwe n’igikundi cyasizwe umunota.

12:49: Isiganwa mu bilometero bitatu bya nyuma. Abasiganwa bagiye kugera ku Mukeri.

12:48: Nsengimana Jean Bosco acomotse mu gikundi asatira abari imbere.

Rwanda Foam iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 ishimira abakiliya bayo

Uruganda rukora rukanacuruza matelas, Rwanda Foam, muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 rumaze, ruri kugenera abakiliya barwo Poromosiyo mu bihe bya Tour du Rwanda 2023.

Iri gushimira Abanyarwanda muri rusange, ku bw’imyaka 40 rumaze rubakorera matelas ndetse rwatangije urugamba rwo guca nyakatsi ku buriri kandi rubona rumaze kubigeraho muri iyo myaka 40.

Rwanda Foam yatangiye gukorana na Tour du Rwanda mu 2016, izamukana na yo kuva ku rwego rwa 2.2 mu 2018, igera kuri 2.1 mu 2019.

12:46: Hasigaye ibilometero bine gusa. Igikundi kiri kugabanya ibihe kuko hasigayemo amasegonda 55.

Tour du Rwanda yabaye umuyoboro wimakaza ikoranabuhanga:

Ikigo Centrika cyaherekeje Tour du Rwanda mu kurushaho kwegereza abakunzi b’amagare serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga. Gifite ikarita yahujwe na banki ishobora gukoreshwa mu kwishyura izindi serivisi.

Iyi karita ikorwa binyuze mu ishami rya Centrika ryiswe SafariBus. Ifite ubushobozi bwo gufasha uyifite kuyikoresha nk’iya banki mu gihe yifuza guhaha ikintu runaka nko kuri internet, restaurant, supermarket, kwishyura lisansi ndetse no kubikuza kuri ATM.

Muri Tour du Rwanda izi karita zitangirwa ubuntu.

Centrika isanzwe ifitanye imikoranire na Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque.

12:44: IBILOMETERO BITANU BYA NYUMA

Badilatti ageze munsi ya Stade ya Byumba, mu Kabuga.

Igikundi kiri inyuma ho umunota.

12:38: HASIGAYE IBILOMETERO 10.

Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 30.

12:30: Tarozzi na Arefayne basizwe umunota n’amasegonda 20. Igikundi kiri inyuma ho iminota ibiri n’amasegonda 20.

AMANOTA Y’UMUSOZI WA KANE

12:25: Yatangiwe hejuru ku musozi wa Tetero, yegukanywe na:

1. Badilatti
2. Arefayne
3. Pritzen
4. Tarozzi
5. Berasategi

12:25: HASIGAYE IBILOMETERO 20 GUSA.

Abakinnyi bayoboye isiganwa bageze mu Miyove.

I Gicumbi abakunzi b’amagare bategereje ku bwinshi

Isiganwa ry’amagare mu Gace ka Rubavu - Gicumbi rigeze ku ntera y’ibilometero bisaga 110 mu 157 abasiganwa bagomba kugenda.

Imyiteguro i Gicumbi aho aka gace kari busorezwe isa n’igana ku musozo. Abakunzi b’amagare baterezanyije amatsiko kureba uhagera bwa mbere.

12:21: Kugeza ubu, Badilatti ari imbere wenyine, yasize Tarozzi na Arefayne umunota, asiga Pritzen umunota n’amasegonda 50, asiga Berasategi iminota ibiri ndetse n’igikundi iminota ibiri n’amasegonda 40.

12:11: Igikundi kigizwe n’abakinnyi 20 gusa cyasizwe iminota ibiri n’amasegonda 30.

12:00: Arefayne na Badilatti basize abandi bari kumwe ku gasongero ku isiganwa mu gihe bari kuzamuka umusozi wa Tetero.

12:10: Mu gihe bari kuzamuka muri Tetero. Arefayne asizwe na Badilatti ukomeje kugenda wenyine.

11:57: Abakinnyi batanu bari basigaye, bafashe babiri bari imbere. Ubu isiganwa riyobowe n’abakinnyi barindwi.

Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda

Ni ku nshuro ya gatandatu Prime Insurance yaherekeje iri siganwa ry’amagare rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 15.

Muri uyu mwaka by’umwihariko, Ikigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi, kiri gukangurira abafatabuguzi bacyo uko barushaho gukoresha ikoranabuhanga bakagera kuri serivisi z’imari.

Abakoresha ubu bwishingizi bashobora kubureba bakanze *177# bagakurikiza amabwiriza.

Umuntu ukoresheje ubu buryo ashobora kubona serivisi nziza kandi mu buryo bumworoheye bikamufasha kudatakaza umwanya yafataga ajya ku mashami gusaba serivisi zitandukanye z’ubwishingizi.

Prime Insurance ni yo ihemba umukinnyi muto witwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda.

AMAKURU MASHYA:

11:54: Mugisha Moise avuye mu isiganwa.

11:51: Itsinda rya kabiri mu isiganwa ririmo Fouche, Arefayne, Berasategi, Pritzen na Badilatti ryasizwe amasegonda 20. Igikundi kiri inyuma ho iminota itatu n’amasegonda 30.

AMANOTA YA SPRINT YA KABIRI

11:49: Yatangiwe kuri Sitasiyo SP ya Base. Yegukanywe na:

1. Grellier
2. Tarozzi
3. James Fouche

11:47: Grellier na Tarozzi basize abandi metero 300. Igikundi kiri inyuma ho iminota itatu n’amasegonda 20.

11:38: Tarozzi na Grellier bagerageje gucika abandi ku kilometero cya 108.

11:38: Mugisha Moise afashwe n’igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 38. Isiganwa riyobowe n’abakinnyi batandatu.

11:37: Tarozzi asubiye mu itsinda riyobowe isiganwa mu gihe bageze mu Gakenke.

11:34: IMPANUKA MU GIKUNDI. Hari abakinnyi baguye.

11:29: Itsinda riyoboye isiganwa ryigabanyijemo kabiri mu gihe bari kumanuka: Harimo batanu barimo Pritzen, Grellier, Arefayne, Berasategi na Fouche bari imbere.

11:24: Badilatti asizwe n’abandi bari bayoboranye isiganwa mu gihe bari kumanuka muri Buranga.

AMANOTA Y’UMUSOZI WA GATATU

11:19: Yatangiwe mu Kivuruga ku kilometero cya 93, yegukanwa na:

1. Pritzen
2. Arefayne
3. Mugisha
4. Grellier

11:13: Abasiganwa bageze mu Kivuruga mu Karere ka Gakenke aho bamaze kugenda ibilometero 88. Abari imbere basize igikundi ho iminota ibiri.

11:10: Lecerf William Junior ari imbere ya bagenzi be ba Soudal-QuickStep bayoboye ’peloton.’

Musanze yongeye kunyuramo amagare muri Tour du Rwanda 2023

Umujyi wa Musanze nyuma yo gusorezwamo Agace ka Kane ka #TdRwanda23, kuri iyi nshuro abakunzi b’amagare bagiye kongera kubona abasiganwa, kuko Agace ka Gatandatu gakoresha uyu muhanda wa Rubavu - Musanze - Gicumbi.

Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali. Ifatwa nk’agace k’ubukerarugendo cyane ko ari ko gace kabarizwamo ingagi zo mu Birunga.

10:52: Soudal-QuickStep iracyayoboye igikundi kigabanyije ikinyuranyo. Ubu hasigayemo iminota ibiri.

10:48: Impuzandengo y’umuvuduko w’isaha ya kabiri y’isiganwa ni 45,7 km/h. Impuzandengo rusange ni: 36,5 km/h.

Abayoboye isiganwa basohotse mu Mujyi wa Musanze

10:47: Ikinyuranyo hagati y’abakinnyi umunani bari imbere barimo Mugisha n’abari mu gikundi ni iminota ibiri n’amasegonda 30 ku kilometero cya 77.

AMANOTA YA SPRINT YA MBERE

Yatangiwe kuri Stasiyo SP i Musanze, yegukanywe na:

1. Arefayne
2. Fouche
3. Badilatti

10:34: Abayoboye isiganwa bambutse ikiraro cya Rwebeya i Musanze bashyizemo iminota ibiri n’amasegonda 15.

Cogebanque yegereje abakiliya bayo serivisi z’imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque Plc ikomeje gushyira imbere icyatuma abakiliya bayo n’abayigana bahabwa serivisi nziza. Bumwe mu buryo bakoresha harimo n’amakarita ya MasterCard afasha umukiliya w’iyi banki kubikuza ku byuma byabugenewe (ATM), kwishyura serivisi mu Rwanda no mu mahanga hakoreshejwe utumashini twishyurizwaho n’amakarita (POS machine) no kuri murandasi iyo ugura/wishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye.

Amakarita ya MasterCard arimo amoko ane atuma ubona serivisi z’imari aho uri hose ku Isi. Arimo ‘MasterCard Prepaid’, ‘MasterCard Debit’, “Mastercard Credit” na ‘MasterCard Prestige’.

Ukeneye aya makarita yose ya MasterCard agana ishami rya Cogebanque rimwegereye agasaba ikarita imubereye.

Muri Tour du Rwanda by’umwihariko abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga za Cogebanque zirimo n’amakarita ya Cogebanque Mastercards, bibaha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye binyuze muri Gahunda ya Tugendane.

Muhoza Eric yahagurukanye intego yo kwirinda gusigwa cyane

Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid yahagurutse ari ku mwanya wa karindwi ku rutonde rusange aho arushwa amasegonda 11 n’Umubiligi Lecerf William Junior ukinira Soudal Quick Step.

Yabwiye IGIHE ko ari bucungane no kudasigwa ibihe byinshi ku rutonde rusange.

Ati ’’Nzagerageza kwataka ku munsi wa nyuma w’isiganwa.’’

10:20: Abasiganwa bageze mu Byangabo ku kilometero cya 53. Abakinnyi umunan bayoboye isiganwa bashyizemo iminota ibiri n’amasegonda 45 hagati yabo n’igikundi.

Techno Market yongereye udushya iserukana muri Tour du Rwanda

Techno Market, Icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), ryongereye udushya ndetse ryagura n’ibikorwa ku barigana muri Tour du Rwanda 2023.

Yitabiriye iri rushanwa rizenguruka igihugu ku nshuro yayo ya kane. Ni yo ikora ibyapa byifashishwa muri

Techno Market itanga serivisi binyuze mu ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com. Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye n’inyubako yo kwa Ndamage.

Zimwe muri serivisi Techno Market itanga harimo gusohora inyandiko z’ibitabo, ibinyamakuru, udutabo duto (printing). Yandika kandi ikanashushanya ku myenda, ingofero, impuzankano n’ibikoresho byifashishwa mu nama nk’ibikapu (conference bag), ibyo batwaramo impapuro (conference folders), amabendera, amakaramu ariho ibirangantego, udukaye two kwandikamo (notebooks) n’ibindi.

Nsengimana Jean Bosco yahawe ikaze mu rugo

Umukinnyi wa Team Rwanda, Nsengimana Jean Bosco, yahawe ikaze iwabo ku i Sashwara ahari abafite ibyapa bimugaragariza urukundo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30, yatwaye Tour du Rwanda mu 2015.

10:09: Ikinyuranyo hagati y’abaknnyi bayoboye isiganwa n’igikundi kigeze ku minota ibiri n’amasegonda 15.

AMANOTA Y’UMUSOZI WA KABIRI

10:02: Yatangiwe ku gasozi ka Sashwara ku kilometero cya 38,4. Yegukanywe na:

1. Pritzen
2. Arefayne
3. Badilatti
4. Grellier

Amafoto y’abakinnyi bayoboye isiganwa n’abari mu gikundi

09:45: Isiganwa rigeze ku kilometero cya 28. Ubu ikinyuranyo ni umunota n’amasegonda 55.

09:45 Ibilometero 27,3 ni byo byakozwe mu isaha ya mbere.

09:36: Abakinnyi umunani bayoboye isiganwa bakomeje kugendera hamwe.

09:34: Soudal-QuickStep ya Lecerf William wambaye umwenda w’umuhondo ni yo iyoboye igikundi.

Icyizere cya Team Rwanda cyarayoyotse

Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Félix, mbere yo guhaguruka i Rubavu berekeza i Gicumbi muri Etape ya Gatandatu, yabwiye IGIHE ko gutwara isiganwa bitagishobotse.

Yavuze ko ubu igisigaye ari ugushaka uko bakwegukana etape nibura imwe mu irushanwa.

09:28: Ikinyuranyo hagati y’abakinnyi bari imbere n’igikundi ni umunota n’amasegonda 35.

09:21: Abayoboye isiganwa ni: Mugisha, Berasategi, Fouche na Grellier, Badilatti, Pritzen, Arefayne na Tarozzi.

09:20: Bageze Mahoko. Itsinda ry’abarimo Mugisha Moise rifashe bagenzi babo bari bayoboye isiganwa. Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 40.

09:14: Abarimo Mugisha Moise basizwe amasegonda 25 n’abayoboye isiganwa. Igikundi kiri inyuma ho umunota n’amasegonda 20.

09:12: Abakinnyi bane bayoboye isiganwa bashyizemo umunota n’amasegonda 10. Bakurikiwe n’abandi bane barimo Mugisha, Berasategi, Fouche na Grellier.

09:08: Tarozzi afashe abakinnyi batatu bari bayoboye isiganwa bageze ku kilometero cya 13.

AMANOTA Y’UMUSOZI WA MBERE

09:05: Aya atangiwe ku kilomero cya 10 ku musozi wa Kiraga, yegukanywe na:

1. Pritzen
2. Arefayne
3. Badilatti
4. Tarozzi

08:57: Isiganwa riyobowe na Badilatti, Pritzen na Arefayne bayishyizemo amasegonda 35.

08:56: Abakinnyi bayoboye isiganwa barimo Badilatti (Q36.5), Gabburo na Tarozzi (Green Project), Pritzen (EF Education), Grellier (TotalEnergies), Berasategi (Euskaltel), Fouche (Bolton), Arefayne (Eritrea) na Mohd Zariff (Terengganu).

Amafoto: Ubwo isiganwa ryatangizwaga na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, ari kumwe na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY:

Manizabayo Eric yavuye mu isiganwa

Manizabayo Eric ’Karadiyo’ wa Team Rwanda ntiyagaragaye mu bakinnyi batangiye isiganwa. Yakoze impanuka ku wa Kabiri, ariko akina uduce tubiri twakurikiyeho.

Kuri ubu, birasa n’aho Team Rwanda isigaranye abakinnyi bane.

Israel Premier Tech ya Chris Froome isigaranye abakinnyi babiri kuko yatangiranye abakinnyi bane.

May Stars yo mu Rwanda, na yo isigaranye abakinnyi batatu.

08:52: Ikinyuranyo hagati y’abakinnyi bayoboye isiganwa n’igikundi ni amasegonda 20 mu gihe bageze ku cyicaro cya Bralirwa.

08:51: Abandi bakinnyi bane basanze batanu bari imbere.

08:47: Abakinnyi batanu bacomotse mu gikundi baragenda.

08:45: Igikundi gitangiranye umuvuko uri hejuru kiyobowe n’abarimo Lecerf Junior wambaye umwenda w’umuhondo.

08:43: ISIGANWA NYAKURI RIRATANGIYE. Abakinnyi bahagurukiye hafi ya Marines ndetse batangiye urugendo rwa kilometero 157.

Isiganwa risigayemo abakinnyi 70.

Andi mafoto ya mbere y’uko abakinnyi bahaguruka

Mugisha Moïse aracyahanzwe amaso nubwo akomeje kugorwa kuko arushwa iminota 28 ku rutonde rusange

08:30: ISIGANWA RIRATANGIYE: Abasiganwa bagiye gukora intera y’ibilometero 4,6 bitabarwa.

08:15: Mu minota 15 isiganwa riraba ritangiye.

Kuri ubu, hari kwerekanwa abakinnyi bagize amakipe agiye gukina kuri uyu wa Gatanu.

Lecerf William Junior wa Soudal Quick-Step yambaye umwenda w'umuhondo
Isiganwa ry'uyu munsi ryatangiriye i Rubavu hafi y'Ikiyaga cya Kivu

Imitere y’Inzira y’Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2023:

Abakinnyi barahagurukira ku cyicaro cya Bralirwa i Rubavu, babanze gukora intera y’ibilometero 4,6 bitabarwa.

Nibagera ku kiraro gito ni bwo bari butangire kubarirwa ibihe, mu kilometero kimwe mbere yo kugera kuri Marines.

Umusozi wa mbere ni uwa Kiraga uri ku kilometero cya 10 mu gihe indi irimo uwa Sashwara ku kilometero cya 38,4, uwa Kivuruga ku kilometero cya 93, uwa Tetero (bamaramo hafi isaha yose) ku kilometero cya 129,3 ndetse n’uwa Gicumbi ku kilometero cya 157 ari naho basoreza.

Amanota ya sprint aratangwa inshuro ebyiri gusa: Ku kilometero cya 70,1 i Musanze no ku kilometero cya 114,2 kuri Sitasiyo SP ya Base.

Abakinnyi berekeza i Gicumbi bambaye imyambaro yihariye:

  • Umukinnyi wambaye ‘Maillot Jaune’ itangwa na Visit Rwanda: Lecerf William Junior (Soudal Quick-step)
  • Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi uhembwa na Cogebanque: Marc Oliver Pritzen (EF Education- Nippo)
  • Umukinnyi muto witwaye neza uhembwa na Prime Insurance: Vercher Matteo (TotalEnergies)
  • Umukinnyi wahize abandi muri ‘sprint’ uhembwa na SP: James Fouche (Bolton Equities)
  • Umukinnyi wegukanye Agace ka Rusizi- Rubavu: Callum Ormiston (Afurika y’Epfo)

IKAZE MURI ETAPE 6 ya Tour du Rwanda 2023

Tubahaye ikaze nanone mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare "Tour du Rwanda 2023", ryakomeje kuri uyu wa Gatanu hakinwa umunsi waryo wa gatandatu, mu gace gahagurukira i Rubavu kerekeza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 157.

  • Etape 6: Rubavu- Gicumbi
  • Intera: Kilometero 157
  • Isaha yo guhaguruka: Saa 08:30
  • Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 12:35 na 12:54.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya gatanu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’ane aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ndetse na Natnael Tesfazion wa Androni mu 2022.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Reba amashusho y’uko byari byifashe mu gace ka gatanu

Amafoto: Igirubuntu Darcy na Yuhi Irakiza Augustin

Video: Mugisha Dua


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages