00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababiligi Frans Claes na Jens Schuermans baracyayoboye muri Rwandan Epic 2022

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 November 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Burera baryohewe n’Irushanwa ryo gusiganwa ku magare yo mu misozi rya Rwandan Epic ryakinwaga mu gace karyo ka gatatu kegukanywe n’Ababiligi Frans Claes na Jens Schuermans.

Agace ka Gatatu ka Rwandan Epic kakinwe ku wa Kane, tariki ya 3 Ugushyingo 2022 aho abasiganwa bavaga mu Kinigi berekeza mu Karere ka Burera ku ntera y’ibilometero 70.

Ni agace kari kagoye kuko hari bamwe mu bakinnyi batasoje isiganwa nyuma yo kugwa mu nzira n’abandi bagize uburwayi ndetse n’ikibazo cy’amagare bigatuma barivamo.

Muri abo bakinnyi bose Abanyarwanda bari gukina ni Eli Kwizera, Jean Ruberwa, Uwimana Rafiki na Nsengumuremyi Florent.

Ababiligi Frans Claes na Jens Schuermans bakomeje kuza ku mwanya wa mbere kuko bakoresheje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 47. Ni bo bayoboye ndetse begukanye uduce twose uko ari dutatu tumaze gukinwa.

Aba bagabo bakurikiwe n’Umunya-Kenya John Kariuki ufatanya na Schleck Hordan ukomoka muri Uganda basizeho umunota umwe n’amasegonda 54 mu gihe Umunyarwanda Habimana Jean Eric ukinana n’Umunya-Lesotho, Tumalo Makae basoreje ku mwanya wa gatatu basigwa n’aba mbere ho iminoya 27 n’amasegonda 15.

Irushanwa ry’Amagare yo mu Misozi “Rwandan Epic 2022” riri gukinwa ku nshuro ya gatatu. Ritegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RAR Events) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Muri uyu mwaka ni ku nshuro ya kabiri rigiye gukinwa kuko iriheruka ryabaye muri Werurwe 2022. Ryashowemo arenga miliyoni 150 Frw.

Rwandan Epic irakomeza kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Ugushyingo 2022 aho abasiganwa bakinira mu misozi yo mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku ntera y’ibilometero 32.

Habimana Jean Eric ni we ufite Rwandan Epic ebyiri ziheruka, yazitwaye ari kumwe n’Umudage Karl Platt, utarabonetse kuri iyi nshuro kuko afite andi marushanwa yitabiriye.

Rwandan Epic ni irushanwa rinyura mu bice by'icyaro hagamijwe no kwereka abanyamahanga imibereho y'ababituye
Iri rushanwa ryo gusiganwa ku magare rinyura ahantu hagoye cyane
Rwandan Epic yitabirwa n'abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye
Ababiligi Frans Claes na Jens Schuermans baracyayoboye muri Rwandan Epic 2022. Ni ku nshuro ya mbere bitabiriye iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages