Agace ka Gatatu ka Rwandan Epic kakinwe ku wa Kane, tariki ya 3 Ugushyingo 2022 aho abasiganwa bavaga mu Kinigi berekeza mu Karere ka Burera ku ntera y’ibilometero 70.
Ni agace kari kagoye kuko hari bamwe mu bakinnyi batasoje isiganwa nyuma yo kugwa mu nzira n’abandi bagize uburwayi ndetse n’ikibazo cy’amagare bigatuma barivamo.
Muri abo bakinnyi bose Abanyarwanda bari gukina ni Eli Kwizera, Jean Ruberwa, Uwimana Rafiki na Nsengumuremyi Florent.
Ababiligi Frans Claes na Jens Schuermans bakomeje kuza ku mwanya wa mbere kuko bakoresheje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 47. Ni bo bayoboye ndetse begukanye uduce twose uko ari dutatu tumaze gukinwa.
Aba bagabo bakurikiwe n’Umunya-Kenya John Kariuki ufatanya na Schleck Hordan ukomoka muri Uganda basizeho umunota umwe n’amasegonda 54 mu gihe Umunyarwanda Habimana Jean Eric ukinana n’Umunya-Lesotho, Tumalo Makae basoreje ku mwanya wa gatatu basigwa n’aba mbere ho iminoya 27 n’amasegonda 15.
Irushanwa ry’Amagare yo mu Misozi “Rwandan Epic 2022” riri gukinwa ku nshuro ya gatatu. Ritegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RAR Events) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Muri uyu mwaka ni ku nshuro ya kabiri rigiye gukinwa kuko iriheruka ryabaye muri Werurwe 2022. Ryashowemo arenga miliyoni 150 Frw.
Rwandan Epic irakomeza kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Ugushyingo 2022 aho abasiganwa bakinira mu misozi yo mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku ntera y’ibilometero 32.
Habimana Jean Eric ni we ufite Rwandan Epic ebyiri ziheruka, yazitwaye ari kumwe n’Umudage Karl Platt, utarabonetse kuri iyi nshuro kuko afite andi marushanwa yitabiriye.
Stage 3 report. This whole country is epic! @Visit_Musanze @visitrwanda_now @MusanzeDistrict @BureraDistrict pic.twitter.com/kuGV2ljCXc
— Rwandan Epic (@EpicRwandan) November 3, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!