00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 14 bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 September 2026 saa 02:00
Yasuwe :

Abakinnyi 14 barimo abahungu barindwi n’abakobwa barindwi bagiye guhagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 izabera i Montréal muri Canada tariki 20-27 Nzeri.

Montréal izakira Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kuba ku nshuro ya 99, ikurikiye iyabereye i Kigali mu 2025, bikaba byari ubwa mbere iri rushanwa ribereye ku Mugabane wa Afurika.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yarimaze hafi ukwezi mu mwiherero yakoreraga muri UCI Regional Satellite Centre i Musanze, irahaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Nzeri 2026.

Mu bakinnyi 19 bari bamaze iminsi umwiherero, 14 ni bo berekeza muri Canada.

Mu bagabo hasigaye Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aimé na Mugabo Jules naho mu bagore hasigara Uwiringiyimana Liliane na Kanyange Zawadi.

Nsengumva Shemu ni we mukinnyi rukumbi uzahagararira u Rwanda mu bagabo mu gihe mu batarengeje imyaka 23 hazahatana Nshutiraguma Kevin na Ufitimana Shadrack.

Mu ngimbi, abakinnyi bane bazakina Shampiyona y’Isi y’uyu mwaka ni Muhawenimana Jonathan, Byusa Pacifique, Ishimwe Bryan na Nkurikiyinka Jackson.

Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette bazahagararira u Rwanda mu bagore naho mu batarengeje imyaka 23 hitabire Byukusenge Mariate na Mwamikazi Jazilla.

Abakobwa babiri bazahatana mu bangavu ni Akimana Donata w’imyaka 17 na Masengesho Yvonne w’imyaka 18.

Mu 2025, abakinnyi 23 ni bo bahagarariye u Rwanda ubwo Shampiyona y’Isi y’Amagare yari yabereye i Kigali.

Kuri ubu abagiye kongera kuyitabira ni 11 ari bo Nsengiyumva Shemu, Ufitimana Shadrack, Nshutiraguma Kevin, Ishimwe Brian, Byusa Pacifique, Nkurikiyinka Jackson, Ingabire Diane, Nyirarukundo Claudette, Mwamikazi Jazilla, Nirere Xaveline na Masengesho Yvonne.

U Rwanda rugiye kwitabira Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera i Montréal nyuma yo kwakira iya 2025 yabereye i Kigali
Nsengiyumva Shemu ni we mukinnyi rukumbi uzahagararira u Rwanda mu bagabo barengeje imyaka 23
Ingabire Diane ari mu bakinnyi bamaze kugira ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga
Nirere Xaverine wabaye umukinnyi w'umwaka wa 2025 mu Rwanda, ari mu bitezweho umusaruro mwiza
Mwamikazi Jazilla ukinira Ikipe ya Centre ya UCI, azitabira Shampiyona y'Isi amaze iminsi yitoreza i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages