00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bane bashya binjiye muri 15 bazaserukira igihugu muri ’Tour du Rwanda 2018’

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 26 July 2018 saa 02:45
Yasuwe :

Abatoza b’amakipe atatu arimo Team Rwanda, Les Amis Sportif na Benediction Club azakina Tour du Rwanda 2018 bamaze gushyira urutonde rw’abakinnyi 15 bazaba bayagize baratimo Gasore Hategeka wari ufite agahigo ko gukina iri riganwa inshuro zose kuva 2009 ryaba mpuzamahanga.

Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 10 kuva ryashyirwa ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI) ku bipimo bya 2.2, rizaba hagati ya tariki 5 na 12 Kanama.

Ni naryo rya nyuma ribaye iri kuri urwo rwego kuko muri Gashyantare 2019 rizatangira gukinwa riri ku bipimo bya 2.1, kimwe na La Tropical Amissa Bongo risanzwe ari irya mbere rikomeye muri Afurika.

Nyuma y’amasiganwa abiri yabaye mu mpera z’icyumweru gishize harimo agace kavaga i Musanze kerekeza i Karongi n’ak’i Karongi kerekeje i Rubavu, agamije gufasha abakinnyi kwiga iyi mihanda mishya izakoreshwa uyu mwaka no gutoranya abazaserukira igihugu muri Tour du Rwanda, hamaze gushyirwa hanze 15 bagiriwe icyizere.

Harimo benshi bafite amazina akomeye muri uyu mukino n’ubundi, bongeweho abakinnyi bane bashya bagiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere barimo Niyireba Innocent, Manizabayo Eric, Hakizimana Seth na Mugisha Moïse.

Hadi Janvier wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ariko utarabashije gukina Tour du Rwanda ebyiri ziheruka kubera yari mu bihano, yongeye kugirirwa icyizere naho Gasore Hategeka wari ugiye gukina Tour du Rwanda ya 10 abura ku rutonde mu bafite amazina akomeye.

Mugisha Samuel usanzwe akinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo azakinira u Rwanda kuko ikipe ye itazitabira iri rushanwa, naho Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude bakaba bazakinira ikipe yabo ya Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa.

Areruya Joseph ufite iri siganwa ry’umwaka ushize ntabwo azagaragara uyu mwaka kuko ikipe y’ababigize umwuga akinira mu Bufaransa ya Delko–Marseille Provence KTM itashatse kuryitabira ikazaba ifite andi masiganwa.

Tour du Rwanda itegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ifite imikino mu nshingano, igaterwa inkunga n’ibigo bitandukanye birimo Cogebanque, Skol, Rwanda Motorcycle Company, RwandAir n’ibindi bitandukanye.

Abakinnyi 15 bahamagawe:

I.Team rwanda

1.Mugisha sammuel
2.Munyaneza didier
3.Hakiruwizeye Samuel
4.Ruberwa Jean Damascene
5.Niyireba Innocent

II. Benediction Club

1.Manizabayo Eric
2.Nsengimana Jean Bosco
3.Byukusenge Patrick
4.uwizeyimana Boneventure
5.Hadi Janvier

III.Les amis Sportifs

1.Ukiniwabo Jean Paul Rene
2.Hakizimana seth
3.Tuyishimire Ephrem
4.Rugamba Janvier
5.Mugisha Moïse

Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda umwaka ushize, ntabwo azitabira uyu mwaka kuko ikipe ye ifite andi marushanwa
Gasore Hategeka wakinnye Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga, ntiyagiriwe icyizere
Hadi Janvier wafashije u Rwanda cyane muri Tour du Rwanda ebyiri za mbere rwegukanye, yongeye kugirirwa icyizere agarurwa mu bazakina iy’uyu mwaka
Mugisha Samuel ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo wamamaye cyane muri Tour du Rwanda ye ya mbere mu 2016 ubwo yegukanaga umwenda w’umukinnyi uzamuka, uyu mwaka azongera gukinira u Rwanda
Munyaneza Didier yegukanye agace ka kabiri mu masiganwa ategura Tour du Rwanda ni umwe mu bahanzwe amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages