Muri iri rushanwa ryo gusiganwa ku magare rifatwa nk’irya mbere ku Isi, tariki ya 4 Nyakanga 2024 yagizwe "Umunsi wa Afurika", yahuriranye n’ibirori byo kwizihiza imyaka 30 ishize kuva u Rwanda rwibohoye, ni mu gihe kandi habura umwaka umwe ngo rube igihugu cya mbere cyo kuri uyu Mugabane cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025.
Ni muri urwo rwego, abakinnyi umunani bakiri bato barimo abahungu bane n’abakobwa bane, batumiwe muri Tour de France ndetse barerekanwa kuri uyu wa Kane aho abakinnyi basinyira mu gitondo mbere yo guhaguruka mu Gace ka Gatandatu aho bava i Mâcon berekeza i Dijon ku ntera y’ibilometero 163,5.
Muri abo harimo Abanyarwanda batatu, Umunya-Érythrée, Umunya-Afurika y’Epfo, Umunya-Tunisia, Umunya-Misiri n’Umunya-Namibia aho bahura n’abakinnyi b’Abanyafurika bakinira Intermarché-Wanty ari bo Umunya-Érythrée Biniam Girmay watwaye Agace ka Gatatu ku wa Mbere i Turin ndetse n’Umunya-Afurika y’Epfo Louis Meintjes, mbere yo gukora intera y’ibilometero 30 bya nyuma ku igare.
Nshutiraguma Kevin, Mwamikazi Djazila na Shyaka Janvier ni bo bakinnyi b’Abanyarwanda bitabira iki gikorwa aho bose bamaze iminsi i Burayi mu mwiherero bakorera muri Kigo cya UCI. Hamwe na bagenzi babo bahuriye muri iyi gahunda ya Tour de France, baraherekezwa n’Umunya-Ethiopia Tsgabu Grmay wakinnye iri rushanwa inshuro eshatu hagati ya 2016 na 2018.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson, ari mu itsinda ryahagarariye u Rwanda muri Tour de France mu gihe habura umwaka ngo rwakire Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri 2025.
Indi nkuru wasoma: Tour de France 2024: Mark Cavendish yatwaye ’etape’ ya 5, yandika amateka



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!