00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda babiri muri Team Amani izakina ‘Tour du Rwanda 2026’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 February 2026 saa 03:44
Yasuwe :

Ikipe ya Amani iri mu zizitabira Tour du Rwanda 2026, yatoranyije Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel mu bakinnyi batanu bazayihagararira muri iri rushanwa rizenguruka u Rwanda.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ibaye mpuzamahanga, izatangira ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, isozwe ku wa 1 Werurwe 2026.

Imwe mu makipe 18 azakina iri rushanwa ni Team Amani yo mu Rwanda, ariko ikaba ibarizwa cyane muri Kenya aho ikunda kwitoreza.

Abakinnyi izifashisha muri Tour du Rwanda igiye gukina ku nshuro ya kabiri bayobowe na Muhoza Eric uzakina iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu, kuva mu 2021.

Undi Munyarwanda uzakinira iyi kipe ni Niyonkuru Samuel uri mu bitezwe cyane, aho yagaragaje urwego rwo hejuru mu mwaka ushize ndetse akaba yari muri Team Rwanda yakinnye Tour of Sharjah ya 2026, akabamo uwa karindwi.

Abandi bakinnyi batatu basigaye ni Umunya-Uganda Shafik Mugalu wakinnye Tour du Rwanda ya 2025 ari muri Java-InovoTec, mugenzi we Paul Miiro n’Umunya-Eritrea Amaniel Twelhmidin.

Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel biyongereye ku bandi bakinnyi batanu b’Abanyarwanda bazaba bagize Team Rwanda.

Ni mu gihe abandi bazava muri Benediction Banafrica Team na May Stars na zo zo mu Rwanda, ariko zitaratangaza urutonde rw’abo zizifashisha.

Muhoza Eric azaba ayoboye Team Amani izakina Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 18
Niyonkuru Samuel ni undi Munyarwanda uzaba uri muri iyi kipe
Uko Team Amani yatangaje abakinnyi izaserukana muri Tour du Rwanda ya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages