Ni nyuma y’uko ku munsi wa mbere uyu musore ariwe wahawe icyo gihembo.
Muri iryo siganwa rizenguruka ibice bitandukanye by’igihugu cya Gabon, nta Munyarwanda urabasha kuza mu 10 ba mbere, ariko Aleluya Joseph we akomeje kwiharira ibihembo by’umukinnyi urusha abandi kuzamuka (Maillot du Meilleur Grimpeur).
Nsengimana Jean Bosco urimo gukinira ikipe ye nshya ya Bike Aid bwa mbere , nawe ari mu bakinnyi bakomeje kwigaragaza kuko yahembwe nk’umukinnyi mwiza mu bakiri bato (Maillot du Meilleur Jeune) ndetse n’umwenda w’umukinnyi wakomeje kuyobora bagenzi be mu isiganwa (Maillots Points Chauds).
Umutaliyani ukinira ikipe ya Skydive Dubai, Palini Andrea, akomeje kwanikira abandi barushanwa kuko nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere ku munsi wo gutangiza irushanwa, yongeye no ku munsi wa kabiri.
Palini Andrea yageze ku murongo ari mu kivunge cy’abakinnyi benshi kuko guhera ku mukinnyi wa mbere kugera kuwa 73 bose bakoresheje amasaha 2:23:03.
Umunyarwanda utaje muri icyo kivunge, ni Bintunimana Emile wabaye uwa 77 asizwe iminota 2:28 n’uwa mbere.
Ku rutonde rusange, Nsengimana yaje ku mwanya wa gatatu inyuma y’ibihangange Andrea Palini wa Sky Dive Dubai na Hutarovich Yauheni wa Fortuneo-Vital Concept asigwa amasegonda 14 gusa na Palini Andre naho Hakuzimana Camera aza ku mwanya wa 28 arushwa n’uwa mbere amasegonda 20 gusa.
Ku munsi wa gatatu abasiganwa bazahaguruka ahitwa Lambarene bajya Ndole ku ntera y’ibirometero 130.
Uko Abanyarwanda bitwaye ku munsi wa kabiri:
Uwizeyimana Jean Claude ku mwanya 15
Aleluya Joseph ku mwanya wa 25
Byukusenge Patrick ku mwanya wa 45
Hakuzimana Camera ku mwanya wa 46
Hadi Janvier ku mwanya wa 58
Bintunimana Emile ku mwanya wa 77



















TANGA IGITEKEREZO