00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bari batangiye neza Tour du Cameroun, basubiye inyuma

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 28 May 2018 saa 08:36
Yasuwe :

Ku munsi wa mbere w’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka Cameroun kuri uyu wa Gatandatu, Byukusenge Patrick, yari yasoje ari uwa kabiri ariko ntiyorohewe n’umunsi wa kabiri kuko yahise atakaza imyanya itanu ku rutonde rusange kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018.

Iri siganwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu abakinnyi 57 bahatana kuva ahitwa Pouma bajya Kribi ku ntera y’ibilometero 154.4, Umunya-Cameroun, Kamzong Clovis niwe wasoje ari uwa mbere akoresheje amasaha 3:50’:04 anganya n’Umunyarwanda Patrick Byukusenge wa kabiri n’abandi 36 barimo Ukiniwabo Jean Paul René wa 15 na Uwizeyimana Bonaventure wa 28.

Nsengimana Jean Bosco yasoje ako gace ari uwa 45 ariko abasha kwegukana umwenda w’umukinnyi uzamuka imisozi kurusha abandi mu gihe Hadi Janvier yabaye uwa 40, Munyaneza Didier aba uwa 41.

Ku munsi wa kabiri kuri iki Cyumweru bava Kribi bajya Douala ku ntera y’ibirometero 175.7, Byukusenge wari ufite amahirwe yo gukomeza kuza mu b’imbere ntiyorohewe kuko yasoje ari uwa cyenda atakaza imyanya itanu ku rutonde rusange naho Uwizeyimana wasoje ari uwa gatanu azamuka imbere imyanya 23 ku rutonde rusange, aba uwa gatanu.

Nsengimana Jean Bosco yongeye kuza mu b’inyuma kuko yasoje ari uwa 40 ariko akomeza kurwana ku mwambaro we w’umukinnyi uzamuka imisozi kurusha abandi mu gihe Ukiniwabo yabaye uwa 21, Munyaneza Didier aba uwa 24 naho Hadi Janvier aba uwa 28.

Ku wa Mbere bazakomeza bakina agace ka gatatu ko kuzengurura Douala ku ntera ya kilometero 108, ku wa Kabiri bazakora agace ka Douala bajya Limbe ku ntera ya kilometero 85.5, ku wa Gatatu baruhuke mbere yo gukora agace ka Mbanga bajya Bafang kareshya na kilometero 121.5.

Tariki ya 1 Kamena bazakora urugendo rw’ibilometero 98, mu gitondo cyaho bakore 83.7 basoze isiganwa tariki 3 kamena bakora urugendo rw’ibilometero 122.8.

Ku munsi wa mbere w'irushanwa Byukusenge Patrick yasoje ari uwa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages