Tour du Rwanda 2023 iri kugana ku musozo aho kuri ubu igeze ku Gace ka Karindwi, kabanziriza aka nyuma kazakinwa ku Cyumweru, tariki ya 26 Gashyantare.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari itsinda ry’abashinzwe tekinike mu Mpuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) rizareba Agace ka Munani kazakinirwa mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kureba imihanda izakoreshwa muri Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu myaka ibiri iri imbere.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare, Murenzi Abdallah, yemereye IGIHE ko aba bashyitsi bategerejwe ndetse biteganyijwe ko bagera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.
Ati “Ni ko biteganyijwe. Bazaza. Barahagera ejo nijoro [kuri uyu wa Gatandatu].”
Muri Nzeri 2021, ni bwo u Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera bwa mbere muri Afurika mu 2025.
Uruzinduko rw’izi ntumwa za UCI rurakurikira urwa Jacques Landry ushinzwe Iterambere ry’Umukino w’Amagare muri urwo rwego, uheruka kwitabira itahwa ry’ikibuga “The field of Dreams” cyubatswe n’Ikipe ya Israel-Premier Tech mu Karere ka Bugesera.
Ku nshuro zitandukanye, abayobozi ba UCI barimo Perezida wayo, David Lappartient n’Umuyobozi Mukuru, Amina Lanaya, basuye u Rwanda banareba tumwe mu duce rwa Tour du Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!