Tour du Rwanda 2018 izatangira tariki 5 Kanama irangire tariki 12 Kanama 2018 ari nayo nshuro ya nyuma izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.2 ku bipimo by’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) kuko itaha iteganyijwe muri Gashyantare 2019 izaba iri ku bipimo bya 2.1 ari isiganwa rya mbere rikomeye muri Afurika kimwe na La Tropical Amissa Bongo.
Abakinnyi 20 bagomba kuzatoranywamo 14 bazakinira amakipe atatu y’u Rwanda arimo Les Amis Sportif y’i Rwamagana, Benediction Club y’i Rubavu na Team Rwanda, bagomba kurushanwa mu masiganwa abiri ategura Tour du Rwanda, ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga no ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018.
Bitewe n’uko ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo uyu mwaka itazitabira Tour du Rwanda izatanga Mugisha Samuel usanzwe ayikinira akine muri Team Rwanda, akaba ariwe uzuzuza umubare wa 15 kuko buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi batanu.
Ku wa Gatandatu abasiganwa bazahagurukira i Musanze berekeze i Karongi ku ntera ya kilometero 135.8 naho ku Cyumweru bahaguruke i Karongi berekeza i Rubavu baciye iruhande rw’i Kivu, iyi mihanda yose izakoreshwa bwa mbere muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.
Mu bakinnyi bahamagawe harimo Hadi Janvier wahoze ari kapiteni wa Team Rwanda mbere yo guhagarikwa bigatuma adakina Tour du Rwanda ebyiri ziheruka kimwe Gasore Hategeka w’imyaka 31 ufite agahigo ko kuba amaze gukina iri siganwa inshuro icyenda zose kuva ryaba mpuzamahanga akaba ashobora kwandika amateka yo kurikina ku nshuro ya 10 naramuka agiriwe icyizere n’abatoza.
Tour du Rwanda kimwe n’amasiganwa y’imbere mu gihugu ya Rwanda Cycling Cup yose aterwa inkunga na Cogebanque inafasha ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana kimwe na Skol ifite ikipe yayo ya Fly Cycling Team ikanafasha Benediction y’i Rubavu.











Ibitekerezo 0