Mu cyiciro cy’abakobwa irushanwa ryegukanwe na Girubuntu Jeanne d'Arc naho Ukiniwabo Rene Jean Paul aryegukana mu bakiri bato basiganwe bakoresheje umuhanda Nyamata-Mayange- Nyamata ku ntera ya kilometero 22.8.
Niyonshuti Adrien ni we wegukanye isiganwa mu cyiciro cy'abakuru akoresheje iminota 54 n'amasegonda 17 ku ntera ya kilometero 40.6 aho abasiganwe muri iki cyiciro bakoresheje umuhanda Nyamata-Ramiro-Nyamata.
Girubuntu Jeanne d’Arc wari umaze amezi atatu mu myitozo yatangaje ko yishimiye kuba atwaye iri siganwa ndetse ashimangira ko ubwiyongere bw’abakinnyi buzakomeza guteza imbere umukino w’amagare.
Uko batanu ba mbere bakinnye mu cyiciro cy’abakuze bakurikiranye n’igihe bakoresheje
1.Adrien Niyonshuti: Iminota 54 n’amasegonda 17
2.Valens Ndayisenga: Iminota 56 n’anasegonda 52
3.Bonaventure Uwizeyimana: Iminota 56 n’amasegonda 59
4.Biziyaremye Joseph: Iminota 57 n’amasegonda 29
5.Ephraim Tuyishimire: Iminota 58 n’amasegonda 7
Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 26 Kamena bazasiganwa bisanzwe mu muhanda (Road Race), aho bazahaguruka i Muhanga saa tatu za mu gitondo berekeza mu mujyi wa Huye.
Inzira izakoreshwa muri Road Race:
Abagore: Muhanga-Huye:78.3 km.
Abatarengeje imyaka 18 (Junior) :Muhanga-Huye, maze bazenguruke umujyi inshuro ebyiri :89.3km.
Abakuru :Muhanga-Huye, maze bazenguruke umujyi wa Huye :111.3 km.
Iyi shampiyona yitabiriwe n’amakipe asanzwe agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, ndetse n’abanyarwanda bakina mu makipe yo hanze nka Niyonshuti Adrien,Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure ba Team Dimension Data na Hadi Janvier ukinira BikeAid yo mu Budage.
Inzira bazakoresha bazenguruka umujyi wa Huye: Stade Huye-Giraffe Motel-Iposita-Hotel Ibis-Isoko rya Huye-Ibitaro bya Butare-Barthos Hotel-Hotel Credo-Inzu Mberabyombi.
Ndayisenga Valens niwe wegukanye agace kabanza muri shampiyona y’umukino w’amagare, naho Biziyaremye Joseph yegukana umwanya wa mbere mu gusiganwa mu muhanda bisanzwe (Road Race).












Ibitekerezo 0