Alan Boileau wakoresheje amasaha atatu, iminota 28 n’amasegonda 45, yegukanye agace ke ka gatatu mu isiganwa ry’uyu mwaka nyuma yo gutwara aka kabiri i Huye n’aka gatatu i Gicumbi.
Byari ku nshuro ya gatatu Umujyi wa Nyagatare wahagurukiyemo agace ka Tour du Rwanda mu gihe ari ku nshuro ya kabiri hahagurukiye agace gasorezwa i Kigali nyuma y’ako mu 2009 kegukanywe n’Umunya-Maroc Lahsaini Mouhssine.
Eyob Metkel ukinira Terengganu Cycling Team, yambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kuba uwa gatatu, aho ku rutonde rusange amaze gukoresha amasaha 16, iminota 42 n’amasegonda atanu ku rutonde rusange, arusha amasegonda abiri Rodriguez Cristian Martin wa Direct Energie.
Tour du Rwanda 2021 izakomeza ku wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka gatandatu kazahagurukira i Kigali (kuri Convention Centre) kagasorezwa Mont Kigali ku ntera y’ibilometero 152,6, ariko kanyuze i Gicumbi na Rulindo.
Amafoto na Video byaranze aka gace ka Nyagatare- Kigali
Amafoto: Niyonzima Moïse na Igirubuntu Darcy
Video: Mushimiyimana Azeem



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!