00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etape ya 4 ya Tour du Rwanda 2023 mu mafoto na video

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 February 2023 saa 07:30
Yasuwe :

Umufaransa Thomas Bonnet ukinira TotalEnergies arerekeza i Rubavu yambaye umwenda w’umuhondo nyuma y’uko yayoboye urutonde rusange amaze kwegukana Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2023 kahagurukiye i Musanze kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 138,3 agakoresha amasaha atatu, iminota 19 n’amasegonda 23.

Uyu mukinnyi w’Umufaransa wavuye mu gikundi mu bilometero 20 bya nyuma agasatira abari imbere, yatanze abandi kugera i Karongi yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda atanu hagati ye na Stewart Mark wa Bolton Equities wabaye uwa kabiri.

Ethan Vernon wabaye uwa mbere mu duce tubiri tubanza, ku wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare, yabaye uwa kane yasizwe amasegonda arindwi, aza inyuma ya Vercher Matteo wa TotalEnergies, we wasizwe amasegonda atanu.

Bonnet w’imyaka 24, ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo kuko amaze gukoresha amasaha 14, iminota 40 n’amasegonda 33, arusha amasegonda 20 Henok Mulueberhane wabaye uwa gatanu kuri iyi nshuro aho yasizwe amasegonda 31.

Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage, yongeye kuba Umunyarwanda witwaye neza uyu munsi, aba uwa 12 yasizwe amasegonda 31 kuko yaje mu gikundi cyarimo n’abandi barenga 20.

Umwongereza Chris Froome ukinira Israel-Premier Tech yabaye uwa 33 yasizwe amasegonda 37.

Ku rutonde rusange, Muhoza aracyari ku mwanya wa 11 aho arushwa amasegonda 31 mu gihe Froome arushwa umunota umwe n’amasegonda umunani.

Abakinnyi 81 ni bo basoje isiganwa ku wa Gatatu. Ni nyuma y’uko havuyemo Aiman Cahyadi wa Terengganu Polygon yo muri Malaysie.

Tour du Rwanda 2023 irakomeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatanu gahagurukira i Rusizi kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 195,5.

Rwarutabura usanzwe ufana Rayon Sports, ari kumwe na Canal + muri iri siganwa mpuzamahanga
Bamwe mu bakobwa bamamaza Mysol muri Tour du Rwanda 2023
Bella Flowers na yo yaherekeje Tour du Rwanda aho yerekeza hose
Ubwo imodoka zamamaza muri Tour du Rwanda zahagurukaga i Musanze zerekeza i Karongi
Umunyarwenya Clapton Kibonge ari kumwe na TechnoMarket muri Tour du Rwanda 2023
Abanyamakuru Imani Rabbin Isaac na Kanyamahanga Jean Claude 'Kanyizo' ni bamwe mu bari gukurikirana Tour du Rwanda 2023
Chris Froome na mugenzi we bakinana muri Israel-Premier Tech bagera ahatangiriye isiganwa
Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, ari gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere
Ifoto yafashwe Chris Froome ahagaze hafi y'ikirango cya Visit Rwanda i Musanze
Abakinnyi bagize Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza
Maroc isigaranye abakinnyi bane mu isiganwa
Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza yerekwa Abanya-Musanze
Munyaneza Didier agerageza gufasha Main Kaint wa Afurika y'Epfo, bakinanye muri ProTouch
Meya w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yitabiriye itangizwa rya Etape ya 4 ya Tour du Rwanda 2023
Ubwo abakinnyi biteguraga guhaguruka
Abakinnyi bava mu muhanda ugana i Yaounde i Musanze, bakata mu Kagari ka Ruhengeli ahatangiriye isiganwa
Unai Iribar wa Eustekel Euskadi yagiye anyuzamo akayobora isiganwa
Ubwo abakinnyi bakataga umuhanda ujya i Pfunda
Ku musozi wa Kivumu muri Karongi hari abafana benshi baje kwihera ijisho uko igare rinyongwa
Tour du Rwanda inyura ahari ibyiza bitandukanye birimo n'ibihingwa nk'icyayi
Ubwo abakinnyi binjiraga mu Ishyamba rya Gishwati
Mu isiganwa hagati, hari ababa bashinzwe guha amazi abakinnyi
Mu gikundi, abakinnyi bagendera hamwe mu makipe
Nsengimana Jean Bosco n'abakinnyi babiri ba May Stars bagerageza gukorana
Mbere yo kugera i Karongi mu Mujyi, abakinnyi banyuze hafi y'Ikiyaga cya Kivu
Thomas Bonnet mu byishimo nyuma yo kugera i Karongi ari uwa mbere
Henok Mulueberhane wari uwambaye umwenda w'umuhondo, yabaye uwa gatanu yasizwe amasegonda 31
Umufaransa Thomas Bonnet w'imyaka 24 ni we wegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2023 ka Musanze-Karongi
Thomas Bonnet arerekeza i Rubavu yambaye umwenda w'umuhondo
Marc Oliver Pritzen akomeje kwigaragaza nk'umuzamutsi mwiza
Fouche James akomeje kwambara umwambaro w'umukinnyi mwiza muri 'sprint'
Lecerf William Junior wa Soudal Quick-Step yahembwe nk'umukinnyi muto witwaye neza
Muhoza Eric ukinira Bike Aid ni we Munyarwanda mwiza kugeza ubu
Henok Mulueberhane ni we Munyafurika uhagaze neza mu isiganwa kugeza ubu
Arefayne Aklilu wa Eritrea yahembwe nk'umukinnyi wahatanye kurusha abandi
Stewart Mark wa Bolton Equities ni we wayoboye isiganwa igihe kirekire
TotalEnergies yabaye ikipe y'umunsi, ihembwa na Inyange Industries
Muri Tour du Rwanda 2023, hatangwa ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bwa Polisi y'Igihugu

Amafoto: Yuhi Irakiza Augustin na Igirubuntu Darcy

Video: Mugisha Dua


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages