Uyu mukinnyi w’Umufaransa wavuye mu gikundi mu bilometero 20 bya nyuma agasatira abari imbere, yatanze abandi kugera i Karongi yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda atanu hagati ye na Stewart Mark wa Bolton Equities wabaye uwa kabiri.
Ethan Vernon wabaye uwa mbere mu duce tubiri tubanza, ku wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare, yabaye uwa kane yasizwe amasegonda arindwi, aza inyuma ya Vercher Matteo wa TotalEnergies, we wasizwe amasegonda atanu.
Bonnet w’imyaka 24, ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo kuko amaze gukoresha amasaha 14, iminota 40 n’amasegonda 33, arusha amasegonda 20 Henok Mulueberhane wabaye uwa gatanu kuri iyi nshuro aho yasizwe amasegonda 31.
Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage, yongeye kuba Umunyarwanda witwaye neza uyu munsi, aba uwa 12 yasizwe amasegonda 31 kuko yaje mu gikundi cyarimo n’abandi barenga 20.
Umwongereza Chris Froome ukinira Israel-Premier Tech yabaye uwa 33 yasizwe amasegonda 37.
Ku rutonde rusange, Muhoza aracyari ku mwanya wa 11 aho arushwa amasegonda 31 mu gihe Froome arushwa umunota umwe n’amasegonda umunani.
Abakinnyi 81 ni bo basoje isiganwa ku wa Gatatu. Ni nyuma y’uko havuyemo Aiman Cahyadi wa Terengganu Polygon yo muri Malaysie.
Tour du Rwanda 2023 irakomeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatanu gahagurukira i Rusizi kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 195,5.
Amafoto: Yuhi Irakiza Augustin na Igirubuntu Darcy
Video: Mugisha Dua



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!