00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto ya Tour du Rwanda 2017 mu mihanda ya Musanze-Nyamata

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 17 November 2017 saa 12:33
Yasuwe :

Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda, rimaze kwigarurira imitima ya benshi kuva ku bana b’ibitambabuga kugeza ku basaza n’abakecuru bakuru kubera uburyohe bwihariye ryazanye mu Rwa Gasabo bituma Abanyarwanda n’abanyamahanga bizihirwa no kurireba.

Ibirori bya Tour du Rwanda biryohera buri wese kuva ku mitegurire yaryo, amakipe aryitabira n’abakinnyi bayagize bituma aho banyura hose basanganizwa amashyi n’ikome rituruka mu bafana baba bafite amatsiko yo guha ijisho iri siganwa ngarukamwaka.

Kuri uyu wa Kane, abakinnyi bari guhatanira Tour du Rwanda ya 2017, basiganwe mu gace kavuye mu Karere ka Musanze kerekeza mu ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata ku ntera ya kirometero 120,5, kegukanwe na Eyob Metkel ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Metkel Eyob yegukanye agace ka kane muri Tour du Rwanda kuva mu 2013, agera ku gahigo kari gafitwe na Valens Ndayisenga, Mekseb Debesay na Kiel Riejnen.

Isiganwa ry’uyu munsi ryatangiriye muri Musanze, abasiganwa banyura mu bice bya Gicuba, Rwaza, Jomba, Rusenge na Kivuruga bamanuka umusozi wa Shyorongi aho bavuye batambika Nyabugogo bakomereza Rwandex no mu Gatenga kwa Gitwaza batunguka Kicukiro Centre.

Abakinnyi basohotse muri Kicukiro i Gahanga bambuka Nyabarongo bafata Karumuna mu marembo ya Bugesera aho batereye mbere yo kugera mu Mujyi wa Nyamata aho isiganwa ryasorejwe.

Ku mihanda yose aho abasiganwa banyuraga basanganizwaga amashyi y’urufaya n’ibihumbi by’abafana babaga bitegeye kubareba benshi muri bo bafite telefone bashaka gusigarana amafoto y’urwibutso by’umwihariko abo muri Bugesera aho ryari rikandagiye bwa mbere.

Agace ka Musanze-Nyamata kagaragayemo gucungana cyane kahinduye isura abasiganwa bageze ku gasozi ka gatatu aho abakinnyi b’imbere bayobowe na Joseph Areruya wari ukurikiwe na Eyob Metkel waje kugera bwa mbere ku murongo banikiye abandi.

Ibyishimo by’Abanyabugesera byabasaze nyuma y’uko Umunyarwanda, Joseph Areruya, yasoje ku mwanya wa kabiri mu gisa no kwica inyoni ebyiri kuko agace katwawe na mugenzi we bakinana muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo wanamufashije mu nzira bigatuma yisubiza umwambaro w’umuhondo wari ufitwe n’Umusuwisi Simon Pellaud.

Areruya w’imyaka 21 wari wakuwe ku ntebe y’icyubahiro yamburwa umwenda w’umuhondo mu gace ka Nyanza-Rubavu, yongeye guhatana arawisubiza nyuma yo gutanga Simon Pellaud wari uwufite mu Mujyi wa Nyamata amusizeho iminota ibiri n’amasegonda 33.

Abakinnyi mu Mujyi wa Musanze aho isiganwa ryatangiriye
Mu gace ka Musanze-Nyamata abakinnyi bagendaga bacunganwa cyane
Ku mihanda abafana baba bitegeye aho bari burebe abakinnyi neza batabangamiwe
Munyaneza Didier bita "Mbappé" yacitse abandi bakinnyi
Abakinnyi bari bayoboye igikundi uhereye imbere: Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick b'Ikipe y'Igihugu; Main Kent, Eyob Metkel na Areruya Joseph ba Dimension Data; Kangangi Suleiman wa Bike Aid, Ndayisenga Valens wa Tirol Cycling na Valentin Goudin wa Haute Savoie
Abiganjemo abamotari bafataga amafoto y'abakinnyi banyonga igare
Amatsiko yari yose bategereje kureba uko abakinnyi banyonga igare
Abafana ahazwi nko mu Kanogo bari bitegeye aho abanyonzi banyuze
Main Kent asaba amazi yo kumufasha kwicuma mu rugendo
Amagare yifashishwa mu gusimbura ayagize ikibazo
Indege ya Skol yatemberaga mu kirere cya Kigali na Nyamata aho isiganwa ryasorejwe ifata amafoto
Ibyishimo by'ikirenga ku mbaga yitabiriye isozwa ry'agace ka Musanze-Nyamata muri Tour du Rwanda 2017
Aba basore basanzwe bakinana mu ikipe imwe ya Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo
Eyob yageze i Nyamata ari uwa mbere ariko akoresheje ibihe bimwe na Areruya Joseph
Areruya Joseph yisubije umwambaro w'umuhondo yari yambuwe n'Umusuwisi Simon Pellaud
Ndayisenga Valens yasoje agace kane ari ku mwanya wa 32
Areruya Joseph yahoberanye na Nsegimana Jean Bosco na Ndayisenga Valens bishimira intsinzi yatumye yizubiza umwambaro w'umuhondo
Abafana bari buriye hejuru aho bitegeye uko abasiganwa banyonga igare
Muri Kicukiro mbere yo kugera ahazwi nka Centre
Areruya Joseph, Eyob Metkel na Kangangi Suleiman basize igikundi
Eyob Metkel yegukanye agace ka Musanze-Nyamata ku ntera ya kilometero 120.5
Areruya Joseph arashaka kugumana umwenda w'umuhondo
Uwafunguje konti muri Cogebanque yagize amahirwe yo gutombora igare
Abakozi ba Rwanda Tea iri mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2017
Abakoreye imyitozo muri BeFit 24h na bo ntibatanzwe
Bruce Melody yataramiye Abanyabugesera anabasobanurira ibyiza byo kwizigamira muri Cogebanque

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre na Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages