Ibirori bya Tour du Rwanda biryohera buri wese kuva ku mitegurire yaryo, amakipe aryitabira n’abakinnyi bayagize bituma aho banyura hose basanganizwa amashyi n’ikome rituruka mu bafana baba bafite amatsiko yo guha ijisho iri siganwa ngarukamwaka.
Kuri uyu wa Kane, abakinnyi bari guhatanira Tour du Rwanda ya 2017, basiganwe mu gace kavuye mu Karere ka Musanze kerekeza mu ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata ku ntera ya kirometero 120,5, kegukanwe na Eyob Metkel ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.
Metkel Eyob yegukanye agace ka kane muri Tour du Rwanda kuva mu 2013, agera ku gahigo kari gafitwe na Valens Ndayisenga, Mekseb Debesay na Kiel Riejnen.
Isiganwa ry’uyu munsi ryatangiriye muri Musanze, abasiganwa banyura mu bice bya Gicuba, Rwaza, Jomba, Rusenge na Kivuruga bamanuka umusozi wa Shyorongi aho bavuye batambika Nyabugogo bakomereza Rwandex no mu Gatenga kwa Gitwaza batunguka Kicukiro Centre.
Abakinnyi basohotse muri Kicukiro i Gahanga bambuka Nyabarongo bafata Karumuna mu marembo ya Bugesera aho batereye mbere yo kugera mu Mujyi wa Nyamata aho isiganwa ryasorejwe.
Ku mihanda yose aho abasiganwa banyuraga basanganizwaga amashyi y’urufaya n’ibihumbi by’abafana babaga bitegeye kubareba benshi muri bo bafite telefone bashaka gusigarana amafoto y’urwibutso by’umwihariko abo muri Bugesera aho ryari rikandagiye bwa mbere.
Agace ka Musanze-Nyamata kagaragayemo gucungana cyane kahinduye isura abasiganwa bageze ku gasozi ka gatatu aho abakinnyi b’imbere bayobowe na Joseph Areruya wari ukurikiwe na Eyob Metkel waje kugera bwa mbere ku murongo banikiye abandi.
Ibyishimo by’Abanyabugesera byabasaze nyuma y’uko Umunyarwanda, Joseph Areruya, yasoje ku mwanya wa kabiri mu gisa no kwica inyoni ebyiri kuko agace katwawe na mugenzi we bakinana muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo wanamufashije mu nzira bigatuma yisubiza umwambaro w’umuhondo wari ufitwe n’Umusuwisi Simon Pellaud.
Areruya w’imyaka 21 wari wakuwe ku ntebe y’icyubahiro yamburwa umwenda w’umuhondo mu gace ka Nyanza-Rubavu, yongeye guhatana arawisubiza nyuma yo gutanga Simon Pellaud wari uwufite mu Mujyi wa Nyamata amusizeho iminota ibiri n’amasegonda 33.
Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre na Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO