Nk’uko byagenze i Rwamagana ku munsi wa mbere, Vernon yongeye gucika abandi ubwo bari kumwe mu gikundi mbere yo kurenga gato ku cyicaro cya REG kiri i Gisagara.
Uyu mukinnyi umaze kwigaragaza nk’umuhanga wo kwitega mu gihe kiri imbere, yatanze abandi ku murongo wari imbere ya ’Gymnase’ ya Gisagara, akomeza kwambara umwenda w’umuhondo.
Yakurikiwe n’abandi barimo Henok Mulueberhan wa Green Project Bardiani ndetse na Meijers Jeroen wa Terengganu Cycling Polygon. Kugeza ku mukinnyi wa 46, bose banganya ibihe kuko basoreje mu gikundi.
Chris Froome yabaye uwa 47 asizwe amasegonda umunani.
Muhoza Eric ukinira Bike Aid yabaye Umunyarwanda wasoreje hafi aba uwa 28 naho Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda aba uwa 30. Manizabayo Eric yabaye uwa 34.
Nyuma y’uduce tubiri tumaze gukinwa, Ethan Vernon ayoboye urutonde rusange amaze gukoresha amasaha atandatu, iminota irindwi n’amasegonda 22, anganya ibi bihe n’abandi bakinnyi 44 barimo Niyonkuru Samuel na Manizabayo Eric ba Team Rwanda mu gihe Chris Froome arushwa amasegonda umunani ku mwanya wa 46.
Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatatu kazahagurukira i Huye kerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 199,5.
Amafoto: Igirubuntu Darcy na Yuhi Irakiza Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!