Iri siganwa ryahereye mu Mujyi wa Kigali rikaba rizakinwamo uduce dutanu, mbere yo kwerekeza mu misozi yo mu ntara. Abakinnyi barenga 100 baturutse mu bihugu 12 ni bo baryitabiriye.
Kuva i Kigali ahatangirijwe irushanwa kugera mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’igihugu mu bice byose rizanyuramo, abasiganwa bazakora ibilometero 300 na metero zirenga ibihumbi bitanu zo kuzamuka.
Claes na Schuermans bitabiriye iri rushanwa ku nshuro yabo ya mbere, begukanye agace kabanza. Bahigitse Umunyarwanda, Jean Eric Habimana uri gukinana na mugenzi we Tumelo Makae ukomoka muri Lesotho.
Aba Babiligi bombi bari muri iri rushanwa kuko mu mwaka ushize bafatwaga nk’abagize ikipe ya mbere muri uyu mukino kuko Claes ari we ufite igikombe cyo mu Bubiligi naho Schuermans akaba amaze gutwara imidali myinshi mu mikino mpuzamahanga yo gusiganwa mu misozi.
Mu minota 27 n’amasegonda 32, aba bagabo bari bamaze kwerekana ko bazatanga bagenzi babo. Iyi minota, bayikoresheje bazenguruka ibilometero icyenda na metero 300.
Bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota itatu n’amasegonda 23 ku Munya-Kenya, Kenneth Karaya wafatanyaga na Schleck wo muri Uganda barangije ku mwanya wa kabiri, mu gihe Habimana wo mu Rwanda na mugenzi we Tumelo basoje ku mwanya wa gatatu, barushwa n’aba mbere iminota itatu n’amasegonda 41.
Claes nyuma yo gutsinda aka gace yavuze ko iminota yashakaga kuyongera, ariko yibutse ko agomba kuzigama imbaraga, akibikira uduce dusigaye.
Yagize ati "Byari byiza ariko nagombaga kongera ibihe. Uyu munsi byari byiza cyane, ariko kandi nakoresheje imbaraga cyane mpita ngabanya. Nahise mbika imbaraga zanjye, nzibikira iminsi ikurikira."
Rwandan Epic irakomeza kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ugushyingo 2022 aho basiganwa bava i Rusiga mu Karere ka Rulindo bagana i Musanze aho bazakora ibilometero 100 na metero zirenga 2,600 z’ahazamuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!