00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: Abakinnyi 14 bazahagarira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika berekeje muri Ethiopia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 March 2019 saa 09:53
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu nibwo abakinnyi 14 bagize ikipe y’u Rwanda berekeje mu gihugu cya Ethiopia, aho bagiye kwitabira imikino ya Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare izatangira kuri uyu wa Kane.

Iri tsinda ry’abakinnyi 14 ririmo abakinnyi icyenda b’abagabo na batanu b’abagore, bahagurutse i Kigali saa Saba n’iminota 45 (01:45) hamwe n’indege ya Ethiopian Airlines, aho bagiye kwitabira iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Baher Dar.

U Rwanda rwakiriye iri rushanwa mu mwaka ushize ubwo ryabaga ku nshuro ya 13, kuri iyi nshuro ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi barimo: Ndayisenga Valens; Uwizeye Jean Claude, Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco mu cyiciro cy’abakuze (Men Elite & U23).

Mu cyiciro cy’ingimbi, abakinnyi bazahagararira u Rwanda ni Habimana Jean Eric, Gahemba Uhoraningonga Barnabe, Muhoza Eric na Uhiriwe Byiza Renus.

Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda rugiye guhagararirwa na: Tuyishimire Jacqueline, Mukundente Genevieve, Ingabire Beata, Izerimana Olive na Diane Ingabire uzakina mu cyiciro cy’abakiri bato “Women Junior”.

Abatoza bajyanye n’iri tsinda ni Sterling Magnel na Byukusenge Nathan naho abakanishi ni Maniriho Eric na Sean Belfast mu gihe umuganga ari Ruvogera Obed.

Iri rushanwa ryagombaga kuba tariki 13 kugeza 19 Gashyantare 2019 ariko muri Ethiopia basaba ko ryakwigizwa inyuma kuko byahuriranye n’inama y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe “AU”, inama yaberaga muri iki gihugu kitanitabiriye Tour du Rwanda 2019 bitewe n’uko bari barimbanyije imyiteguro ya shampiyona.

Isiganwa rizatangira Kuwa Gatanu, abakinnyi basiganwa n’igihe harebwe ibihe byakoreshejwe nk’ikipe “Team Time Trial” mu byiciro byose uko ari bitatu.

Ku Cyumweru, hazakinwa gusiganwa n’igihe harebwe ibihe byakoreshejwe ariko umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial” ahazakina abakinnyi batandukanye mu byiciro byose.

Mu gihe kuwa Mbere tariki ya 18 Werurwe hazaba isiganwa ryo mu muhanda “Road race” mu cyiciro cy’ingimbi “Men Junior” ndetse n’abangavu “Women Junior”.

Uwizeye Jean Claude na we azasiganwa mu cyiciro cy'abakuru
Ndayisenga Valens na Nsengimana Jean Bosco ni bamwe mu bazahagararira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika y'amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages