Iri rushanwa ryabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, ribera mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, aho bazengurutse ibilometero 24,5.
Ababaye aba mbere mu bagabo bahembwe igare na telefoni, mu gihe umugore wabaye uwa mbere yahawe igare n’igitenge.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri siganwa rwavuze ko rwishimiye ko ruri ku rwego rwiza ku buryo rushobora kubafungurira amarembo yo kwitabira andi marushanwa.
Shema Hirwa Eric wabaye uwa mbere yagize ati “Nishimiye ko iri siganwa ryari ryiza ku buryo ryanantegurira kwitabira andi marushanwa. Uruhare rwanjye mu kubungabunga Inkura ni uko nshishikariza abandi kuzirinda.”
Niyomukiza Janviere yavuze ko kuri ubu banishimira ko hari gukorwa amarushanwa atuma abana babo barushaho kuzamura impano bafite yaba mu mukino w’amagare, umupira w’amaguru n’indi itandukanye.
Niyomugabo Elias utuye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Rwimbogo we yagize ati “Pariki idufitiye akamaro kanini nk’ubu iyo dufatanyije tugakumira ba mukerarugendo bituma batwubakira imihanda myiza n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yashimiye ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buha abayituriye 10% by’inyungu yayo, anasaba abaturage kurushaho kurinda Inkura n’izindi nyamaswa zituma babona izo nyungu.
Ati “Umwaka utaha tuzabona miliyoni zirenga 140 Frw zizakoreshwa mu bikorwa by’iterambere. Ni byiza rero ko umusaruro abaturage bawubonaho. Icyo tubasaba ni uko bakomeza kwishimira guturana na Pariki y’Akagera, tukanabasaba kuyisura no kuyibungabunga.”
Umuyobozi ushinzwe Politiki zo Kubungabunga Ibinyabuzima by’Agasozi muri RDB, Ngoga Télesphore, yerekanye ko kubungabunga pariki ari ukwikorera kuri buri muturage.
Ati “Iyo abaturage babungabunze pariki bakuramo kwidagadura. Turabasaba ko ibinyabuzima birimo akomeza kubibungabunga kuko bikurura ba mukerarugendo, bakatuzanira amafaranga natwe tukayabahaho mu kububakira bya bikorwaremezo.”
RDB itangaza ko muri uyu mwaka arenga miliyari 5 Frw azatangwa nk’urwunguko ku baturage bo mu turere 14 duturiye Pariki z’Igihugu. Mu bikorwa ayo mafaranga azakoreshwa harimo gutera inkunga imishinga y’iterambere y’abazituriye, kububakira ibikorwaremezo n’ibindi.
Abaturiye Pariki y’Akagera bo bazagabanywa miliyari 1,2 Frw harimo miliyoni zirenga 857 Frw zizahabwa abo mu Karere ka Kayonza, miliyoni 142 Frw zizahabwa abo mu Karere ka Gatsibo na miliyoni 285 Frw zizahabwa abo mu Karere ka Nyagatare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!