Habimana Jean Eric aheruka kwegukana shampiyona y’u Rwanda y’ingimbi mu 2017.
Abanyarwanda bagorwa cyane no kwitwara neza muri shampiyona y’Isi kuko haba hahuriye abakinnyi beza kurusha abandi ku isi. Gusa mu kiciro cy’ingimbi, Habimana Jean Eric usanzwe ukinira ikipe ya Skol Brewery ‘Fly Cycling Club’ yagerageje kwitwara neza.
Iri siganwa ry’abatarengeje imyaka 19 ryahuje abakinnyi 159 bavuye mu 54 bitandukanye ku Isi. Bahagurutse mu Mujyi wa Kufstein basoreza i Innsbruck ku ntera ya 126.8km.
Habimana yakoresheje imbaraga nyinshi kuko nubwo ari isiganwa ryanyuze mu mihanda irimo udusozi ryihutaga cyane, ku buryo abakinnyi bagenderaga ku muvuduko wa 43km mu isaha nk’uko abashinzwe imibare muri iyi shampiyona y’isi babitangaje.
Yasoreje ku mwanya wa 40 akoresheje amasaha 3:19:14. Yasizwe iminota 15:25 n’Umubiligi Remco Evenepoel waje imbere, we usanzwe ukinira ikipe yo mu kiciro cya mbere (World Tour Team) Quick-Step Floors y’iwabo mu Bubiligi.
Kuza ku mwanya wa 40 ni umusaruro mwiza nkuko uyu musore yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Ntabwo amasiganwa y’i Burayi aba ameze nk’ayo muri Afurika. Gusiganwa n’abantu barenga 150 bitandukanye n’ibyo dusanzwe dukina iwacu."
"Byangoye mu bilometero bya mbere ariko nageze aho ndamenyera nkoresha imbaraga nyinshi mbasha gusoreza muri 40 ba mbere. Icya mbere kigora aha ni imiyaga ifite ingufu.”
Habimana utozwa na Nathan Byukusenge muri iyi shampiyona y’isi, yakomeje ashimira abamufashije kwitegura bakanamushakira amasiganwa yitabiriye mu Bubiligi muri Nyakanga uyu mwaka.






Ibitekerezo 0