00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: Isiganwa risoza umwaka rizabera mu Majyaruguru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 December 2025 saa 09:38
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025, hazakinwa isiganwa "Musanze Challenge 2025" rizahagurukira mu nkengero z’Umujyi wa Kigali rigasorezwa i Musanze.

Iri siganwa risoza umwaka wa 2025, ryateguwe ku bufatanye na Ingufu Gin Ltd, rizitabirwa n’ibyiciro bitatu birimo abagabo, abagore n’ingimbi, bose bazahagurukira i Kanyinya (Shyorongi).

Abagore n’ingimbi bazasoreza mu Mujyi wa Musanze bamaze gukora ibilometero 79,1 mu gihe abagabo bo bazakomeza bagere mu Kinigi, bazenguruke mu muhanda utunguka kuri INES Ruhengeri, basubire mu Mujyi bagiye gutsinda, nyuma yo gukora intera y’ibilometero 102,1.

Abangavu na bo bazahaguruka Saa Yine za mu gitondo, ariko bahagurukire kuri Nyirangarama, basoreze mu Mujyi wa Musanze nyuma yo gukora intera y’ibilometero 44,6.

Aka gace ko kuzenguruka mu Kinigi kazakoreshwa ubwo hazaba hasozwa Etape ya 6 ya Tour du Rwanda 2026 izava i Rubavu igasorezwa i Musanze tariki ya 27 Gashyantare 2026.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages