Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 30, riri kubera mu Mujyi wa Mombasa.
Kuri uyu wa 20 Ugushyingo ni bwo hatangiye amasiganwa, hakinwa ayo gusiganwa n’igihe buri mukinnyi ku giti cye, mu ngimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19, abagabo n’abagore.
Mu bangavu, umukinnyi rukumbi uhagarariye u Rwanda ari we Masengesho Yvonne yitwaye neza aho yegukanye umwanya wa gatatu akoresheje iminota 11, amasegonda 20 n’ibice bitanu ku ntera y’ibilometero 14, bimuhesha kwegukana umudali w’Umuringa.
Umudali wa Zahabu wegukanye na Kiros Tsige wo muri Ethiopia wakoresheje iminota 10 n’amasegonda 56 naho uwa Feza wegukanwa n’Umunya-Eritrea Adyam Tesfu wakoresheje iminota 11 n’amasegonda abiri.
Masengesho ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakinnye Shampiyona y’Isi ya 2025 i Kigali.
Icyo gihe we na Uwiringiyimana Liliane babaye abangavu ba mbere bo mu Rwanda bakoze amateka yo gusoza isiganwa ryo mu muhanda ryo ku rwego rw’Isi.
Mu ngimbi zakoze ibilometero 28, Abanyarwanda ntibahiriwe kuko Ntirenganya Moïse yabaye uwa gatanu yasizwe amasegonda 43 n’Umunya-Mauritius Hardy Tristan wegukanye umudali wa Zahabu. Ni mu gihe Ishimwe Brian yabaye uwa 16 yasizwe umunota n’amasegonda 56.
Kuri uyu wa Kane saa Sita, harakina abagore n’abakobwa batarengeje imyaka 23 basiganwa n’igihe ibilometero 28 naho abagabo n’abahungu batarengeje imyaka 23 na bo bakore intera y’ibilometero 23 guhera saa Munani n’iminota 15.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 23, u Rwanda rurifashisha Mwamikazi Jazilla na Ntakirutimana Martha naho mu bagore hakine Ingabire Diane na Nirere Xaverine.
Mu bahungu batarengeje imyaka 23 harakina Niyonkuru Samuel na Tuyizere Étienne naho mu bagabo hakine Mugisha Moïse na Nsengiyumva Shemu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!