Iri siganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ryabaga ku nshuro ya mbere, ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025.
Abakinnyi bo mu byiciro bitatu birimo abagabo, abagore n’ingimbi bahagurukiye i Kanyinya Saa Yine n’iminota 15, abagore n’ingimbi basoreza mu Mujyi wa Musanze nyuma yo gukora ntera y’Ibilometero 79,1.
Ni mu gihe abagabo bo bakomeje bagera mu Kinigi, bazenguruka mu muhanda utunguka kuri INES Rugehengero, basubira mu Mujyi wa Musanze bagiye gutsinda, nyuma yo gukora intera y’Ibilometero 102,1.
Muri iki cyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23, Nkundabera Eric wa Les Amis Sportifs ni we wabaye uwa mbere aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 42 n’amasegonda 45.
Nsengiyumva Shemu wa Java Inovetec Cycling Club yabaye uwa kabiri aho na we yakoresheje ibihe bingana n’iby’uwa mbere mu gihe Masengesho Vainqueur wa Benediction Cycling Club yabaye uwa gatatu yasizwe amasegonda abiri.
Muri iki cyiciro, Tuyizere Etiene wa Java Inovotec Cycling Club yegukanye amanota y’ahatambika mu gihe ay’ahazamuka yegukanywe n’uyu mukinnyi ari kumwe na Niyonsaba David wa Shaggy Star Cycling Team.
Mu cyiciro cy’abagore n’abakobwa batarangeje imyaka 23, Nyirarukundo Claudette wa Team Amani yabaye uwa mbere aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 22 n’amasegonda 30.
Nirere Xaverine na we wa Team Amani yabaye uwa kabiri akaba yasizwe iminota 10 mu gihe Ntakirutimana Martha wa Ndabaga Women Cycling Team yabaye uwa gatatu yasizwe iminota 11.
Nyirarukundo Claudette ni na we wegukanye amanota y’ahatambika n’ahazamuka.
Mu bakinnyi b’ingimbi bakoze intera ingana n’iya bashiki babo bakuru, Tuyishimire Emmanuel wa Musanze CC yabaye uwa mbere, Natanziki William wa Kayonza Cycling Club aba uwa kabiri naho Irakoze Ferguson na we wa Kayonza Cycling Club aba uwa gatatu.
Mu cyiciro cy’abangavu bahagurukiye kwa Nyirangarama, bagasoreza mu Mujyi wa Musanze yo gusiganwa intera y’Ibilometero 44,6, lKanyange Emelyne yabaye uwa mbere, Uwizeyimana Ancille aba uwa kabiri naho Izabayo Immaculée aba uwa gatatu. Bose bakinira Bugesera Cycling Team.
Kanyange Emelyne yegukanye amanota y’ahatambika naho Uwizeyimana Ancille yegukana ayo kuzamuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!