Abakinnyi batandatu basiganwa ku magare bayobowe na Hadi Janvier bari mu mwiherero kuva ku itariki 4 kugeza 13 Mutarama 2016 bitegura iri rushanwa, riteganyijwe kuzatangira ku itariki 18 kugeza 24 Mutarama 2016.
Umutoza w’iyi kipe Sempoma Felex yavuze ko imyiteguro imeze neza, intego z’ikipe ari uguhesha ishema igihugu nk’uko basanzwe babikora nubwo kuri bo ngo bitazoroha.
Yagize ati:“Imyiteguro twarayitangiye, imeze neza. Abakinnyi bazava i Musanze mu myitozo bahita bagenda, ntabwo bazasubira mu miryango yabo.”
Sempoma yavuze ko kuba Hadi Janvier yaramaze kubona ikipe ku mugabane w’i Burayi, bitazamubuza gutanga umusaruro mwiza nk’uko asanzwe abikora kuko azaba ashaka kwigaragaza cyane kugira ngo babone ko kumusinyisha batamwibeshyeho.
Sempoma anizeza abakunzi b’umukino w’amagare ko nubwo bigoye gusimbuza abakinnyi bamaze kuva muri Team Rwanda, hari abandi bakiri bato bateguwe bagomba kubasimbura kandi bafite imyitozo ihagije ku buryo nta cyuho kinini kizagaragara.
Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 azakinira ikipe yamuguze ya Bike Aid yo mu Budage naho Hadi Janvier we azakinira u Rwanda akazerekeza muri iyi kipe nyuma.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda
Hadi Janvier (kapiteni), Emile Bintunimana, Patrick Byukusenge, Jaen Claude Uwizeye, Aleluya Joseph na Hakuzimana Camera.
Umutoza: Sempoma Felex



















TANGA IGITEKEREZO