00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: Shema Emmanuel na Ingabire Divine begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Abato ya 2025 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 November 2025 saa 10:10
Yasuwe :

Shema Emmanuel mu bahungu na Ingabire Divine mu bakobwa, bombi bakinira Les Amis Sportifs, begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare yakinwe n’abakinnyi bakiri bato bari mu byiciro biri hagati y’imyaka 11 na 17, ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2025, i Rwamagana.

Ni ku nshuro ya gatatu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryari riteguye iyi Shampiyona yitabirwa n’abana basanzwe bakina amarushanwa ya Youth Racing Cup, nyuma y’iya 2023 yabereye muri Parking ya Kigali Pelé Stadium n’iya 2024 yabereye i Rwamagana.

Mu mvura nyinshi yaguye i Rwamagana ku Cyumweru, Shema Emmanuel yabaye uwa mbere mu bahungu batarengeje imyaka 17 nyuma yo kuzenguruka inshuro 20 intera ya kilometero 1,3 akoresheje iminota 44, amasegonda arindwi n’ibice 63.

Yakurikiwe n’abakinnyi batatu bakinana muri Les Amis Sportifs ari bo Gisubizo Issa yasize ibice by’amasegonda, Mukwende Fuade yasize hafi amasegonda abiri na Nyamuberwa Christian wasizwe umunota n’amasegonda abiri.

Mu bakobwa, hatsinze Ingabire Divine na we wa Les Amis Sportifs wakoresheje iminota 44 n’amasegonda 12 nyuma yo kuzenguruka inshuro 18, ahigika abarimo Ishimwe Cynthia wa Bike for Future na Tuyizere Violette wa Les Amis Sportifs.

Liza Jehovaire wa Ndabaga Women Cycling Team na Byiringiro Mubaraka wa ZIP Cycling Team, bombi batsinze mu bakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 15 nk’uko byagenze kuri Mutoni Alice wa Ndabaga Cycling Team na Munyaneza Gentil wa Nyabihu Cycling Team mu batarengeje imyaka 13.

Mu batarengeje imyaka 11 hatsinze Uwamahoro Françoise wa Ndabaga Women Cycling Team mu bakobwa na Habumuremyi Nisemusa Lucky wa Sina Cycling Club mu bahungu.

Ni mu gihe Irakoze Ferguson wa Kayonza Cycling Club mu bahungu na Izabayo Immaculée wa Bugesera Cycling Club mu bakobwa, begukanye Umunsi wa 10 wa "Rwanda Youth Racing Cup 2025" mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 19.

Iki cyiciro kizwi nka "Juniors" nticyakinnye shampiyona i Rwamagana kuko abakigize bakinnye iri rushanwa n’ibindi byiciro by’abakuru muri Nyakanga.

Abana 131 barimo abakinaga shampiyona, ni bo bitabiriye uyu Munsi wa 10 wa "Rwanda Youth Racing Cup" mu byiciro bitanu byakinwe.

Amanota abatsinze babonye azateranywa ku ya Youth Racing Cup bakina buri kwezi ndetse isiganwa ritaha, ari na ryo risoza umwaka, rizabera kuri Stade Amahoro mu Ukuboza.

Shema Emmanuel yishimira gutsinda mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 17
Ingabire Divine ni we watsinze mu bakobwa batarengeje imyaka 17
Abakinnyi batwaye imidali n'abegukanye Shampiyona mu byiciro bitandukanye bifotoreza hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages