Ibirori byo gutanga ibi bihembo bigiye kuba ku nshuro ya mbere biteguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC), bizabera muri Zaria Court Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2025, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025, iminsi ibiri mbere y’uko haba iki gikorwa, ni bwo hatangajwe abakinnyi batatu ba nyuma basigaye bahataniye igihembo muri buri cyiciro.
Mu bagabo babigize umwuga, igihembo cy’umukinnyi w’umwaka kizajya muri Eritrea ariko uzacyegukana azamenyekana ku wa Gatandatu hagati ya Henok Mulublhan, Biniam Girmay na Milkias Maekele.
Mu bagore, Abanya-Ethiopia Kahsay Tsige Kiros na Selam Amha Gerefiel ndetse na Kimberley Le Court wo mu Birwa bya Maurice, ni bo batatu ba nyuma bahataniye igihembo gikuru.
Aba bakinnyi batatu bavuye muri 18 barimo Abanyarwandakazi babiri ari bo Ingabire Diane na Nirere Xaveline.
Umunya-Mali Tiémoko Diamouténé, Umunya-Afurika y’Epfo Blaine Kieck na Paul Daumont wo muri Burkina Faso ni bo bazavamo umukinnyi w’umwaka utarabigize umwuga.
Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino w’Amagare (Team Rwanda) iri muri atatu azavamo ikipe y’umwaka aho ihanganye n’Ibirwa bya Maurice na Eritrea.
Abategura ibi bihembo baheruka gutangaza ko ibizagenderwaho mu kubitanga ari umusaruro abahatanye babonye kugeza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri 2025.
Muri ibi bihembo kandi hazahembwa n’abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza mu bagabo n’abagore.
Mu bagabo, iki gihembo gihataniwe na Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Ntirenganya Moïse, Nshutiraguma Kevin, Niyonkuru Samuel na Nkundabera Eric.
Mu bagore ni Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Liliane Uwiringiyimana, Mwamikazi Jazilla, Nirere Xaveline, Ntakirutimana Martha, Nyirarukundo Claudette na Yvonne Masengesho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!