00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UCI yongereye inkunga yateraga umukino w’amagare mu Rwanda

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 12 July 2016 saa 09:13
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (International Cycling Union,UCI) ryagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Ferwacy ku bijyanye no kongera inkunga batera uyu mukino mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuzamura abakinnyi bakomeye ndetse no guhugura abakanishi b’amagare bakabona impamyabumenyi zemewe n’iri shyirahamwe.

Ni ibiganiro byahuje perezida wa Ferwacy Bayingana Aimable na perezida wa UCI, Brian Cookson kuri uyu wa mbere ku cyicaro cyayo kiri ahitwa Aigle mu Busuwisi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bayingana Aimable yavuze ko baganiriye ku ngingo nyinshi zigamije guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda ariko bakaba bibanze ku gushakira abakanishi b’Abanyarwanda amahugurwa, kongera umubare w’abakinnyi b’Abanyarwanda bajya gukorera imyitozo mu kigo cya UCI ndetse no kubafasha kubona ibikoresho nk’amagare n’ibindi.

Yagize ati “Twaganiriye ku kuntu twateza imbere umukino w’amagare mu Rwanda twifashishije ikigo cyacu cya Musanze ARCC (Africa Rising Cycling Center). Twavuganye ku kuba badufasha kubona ibikoresho nk’amagare abahitoreza bajya bakoresha mu gihe cy’imyitozo.”

Yakomeje agira ati “Ikindi twaganiriye ku buryo batwemerera gukora amahugurwa y’abakanishi, abayarangije bakajya bahabwa impamyabumenyi zemewe na UCI. Ingingo ya gatatu yari ukurebera hamwe uburyo badutera inkunga kugira ngo tujye dukora ikigo cy’imyitozo y’abakobwa bo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba.”

UCI isanzwe itera inkunga umukino w’amagare mu Rwanda ibinyujije mu mahugurwa agenerwa abatoza, abashinzwe kubara amanota mu gihe cy’amarushanwa(abakomiseri), abakanishi n’abakinnyi.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi risanzwe rigenera Ferwacy amagare akoreshwa mu gushaka impano nshya muri uyu mukino ariko ubu akaba agiye kwiyongera.

Umuyobozi wa UCI, Brian Cookson(ibumoso) na Bayingana Aimable ku cyicaro cya UCI
Perezida wa UCI, Brian Cookson yemeye kongera inkunga yagenerwaga FERWACY
Perezida wa Ferwacy, Bayingana Aimable mu Busuwisi
Umuyobozi wa UCI, Brian Cookson yishimiye ibiganiro yagiranye na Aimable Bayingana uyobora FERWACY

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages