Niyonshuti Adrien usanzwe ukinira ikipe ya Team Dimension Data y’ababigize umwuga muri Afurika y’Epfo , aheruka kwegukana umwanya wa mbere mu gusiganwa umuntu ku giti cye(Individual Time Trial) ndetse akaba n’uwa kabiri mu gusiganwa mu muhanda muri shampiyona y’igihugu y’uyu mwaka niwe watoranyijwe guhagararira igihugu i Rio.
Bayingana Aimable, umuyobozi wa Ferwacy yabwiye IGIHE ko kuba Hadi Janvier ariwe watumye u Rwanda rubona itike yo kwitabira iyi mikino bitavuze ko ariwe uzagenda byanga bikunze, ngo kuko iyi tike ihabwa igihugu noneho abayobozi bakicara bagahitamo umukinnyi ugenda bakurikije uko bahagaze muri icyo gihe.
Ati “Twagendeye ku buryo ahagaze ubu n’amarushanwa amaze iminsi akina ndetse n’andi akomeye ari hafi kwitabira. Ikindi hari raporo y’amakipe bariya bakinnyi bakinamo twahawe nayo dusanga Niyonshuti ariwe uhagaze neza cyane kandi n’ubunararibonye afite mu marushanwa akomeye buraruta ubwa bariya bandi.”
Yakomeje agira ati “ Ubu ndagira ngo nsobanure ikintu kimwe. Ntabwo Hadi yigeze abona itike yo kwitabira iyi mikino ahubwo ni igihugu cyayibonye. Ni ukuvuga ngo igihugu nicyo gihitamo uzagihagararira gikurikije uhagaze neza kibona ko atanga icyizere cyo kwitwara neza.”
Bayingana avuga ko impamvu Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi ridaha umukinnyi ku giti cye itike ahubwo igahabwa igihugu ari uko imikino ishobora kugera uwo mukinnyi arwaye, adahagaze neza ugereranyije n’abandi cyangwa afite ikindi kibazo gishobora gutuma atitabira bityo igihugu kikaba cyabura amahirwe yo guhagararirwa.
Si ubwa mbere Niyonshuti agiye kwitabira imikino ya Olempike kuko 2012 yari mu Banyarwanda barindwi bitabiriye imikino ya olimpike yabereye i Londres mu Bwongereza ariko icyo gihe akaba yarasiganwaga muri ‘Mountain Bike’, amarushanwa yo gusiganwa mu misozi.
Ubuyobozi bw’umukino w’amagare mu Rwanda bwemeje kandi ko Byukusenge Nathan ariwe uzitabira imikino ya Olempike mu gusiganwa mu misozi ‘Mountain Bike’.
Nathan yari amaze igihe mu myitozo ku mugabane w’u Burayi aho yanakinnye amasiganwa atandukanye arimo na shampiyona y’Isi.
Imikino Olempike 2016 izaba hagati ya tariki 5 -21 Kanama i Rio de Janeiro, hakazakinwa ubwoko bw’imikino 42 butandukanye harimo Golf na Rugby izaba ikinwa ku nshuro ya mbere.







Ibitekerezo 0