Ni umunsi wakiniwe mu Karere ka Rwamagana kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi 2024, aho ryitabiriwe n’ibyiciro bitanu birimo kuva ku bari munsi y’imyaka 11 kugeza ku bari munsi ya 19.
Ryabaye irya Gatanu uyu mwaka, mu marushanwa asanzwe ahuza ibyiciro by’aba bakinnyi bato aho iminsi itatu ibanza yakiniwe i Musanze muri Mutarama, Field of Dreams mu Bugesera muri Gashyantare na Mata no muri muri Parikingi ya Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo muri Werurwe.
Dupuy Samuel wa CMC World Cycling Centre Africa yongeye yerekanye urwego rwo hejuru, aryegukana mu bahungu batarengeje imyaka 19 akoresheje imonota 48 n’amasegonda 24 azengurutse Kilometero 1,1 inshuro 30.
Uyu mukinnyi w’imyaka 17 yahigitse abarimo Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club na Manizabayo Jean de Dieu wa Sina Cycling Club.
Mu bakobwa, hatsinze Iragena Charlotte wa Ndabaga women cycling Team, aho yakoresheje iminota 49 n’amasegonda 36, asize abarimo Angelique Uwimpuhwe wa Bike For Future CT na Emelance Ishimwe bakinana.
Mu batarengeje imyaka 17, Masengesho Yvonne wa Ndabaga WCT wegukanye Umunsi wa Kane yongeye kwigaragaza ayobora abandi akurikiwe na Nishimwe Gisele wa Cine Elmay Cycling Club na Tuyizere Violette wa Les Amis Sportifs.
Mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Sano Francis na Umwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Cycling Team wegukanye Umunsi wa Gatanu ndetse kandi yaranegukanye indi yose yawubanjirije.
Iyi Shampiyona y’Abakiri Bato yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu 2025 no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri mu myaka yo hasi ku buryo bazagenda bakurikiranwa.
FERWACY yavuze ko iyi shampiyona yatangiye muri Nyakanga 2023, izajya ikinwa buri kwezi, abakinnyi bagahabwa amanota kugira ngo abagaragaza impano babashe gukurikiranwa.
Amafoto: Sendegeya Jules



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!