00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Team Rwanda irashinja ubwambuzi uruganda rwari rwemeye kuba umuterankunga mu mukino w’amagare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 February 2017 saa 07:57
Yasuwe :

Team Rwanda irashinja uruganda rutunganya ikawa rwa West Hills Coffee Company ruzwi nka Garuka Coffee kuba rutarubahirije amasezerano y’ubufatanye mu gutanga inkunga y’ibihumbi bitanu by’amadorali yo kugurira imyambaro ikipe y’amagare ya Benediction mu mwaka ushize wa 2016.

Uru ruganda ruherereye i Gikondo ruhinga ikawa mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba rukayicuruza hanze y’igihugu, nirwo rwasabye abayobozi ba Team Rwanda, Jack Boyer na Kimberly Coats ubufatanye mu guteza imbere umukino w’amagare batera inkunga ikipe ya Benediction y’i Rubavu.

Uru ruganda rwari rwemereye Team Rwanda ko ruzatanga inkunga y’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika, asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda naho abakinnyi ba Benediction bakajya bambara imyenda iriho ikirango cyarwo nk’uburyo bwo kwamamaza gusa ngo amafaranga yatanzwe iyo myenda igurwa niyo yateje ubwumvikane buke nk’uko Kimberly yabitangarije The New Times .

Ati “Twahuye na Ngendahayo Siméon na Irénée Kamanzi ba nyir’uruganda mu ntangiriro za 2016. Twumvikanye ko batera inkunga y’ibihumbi bitanu by’amadorali muri 2016 noneho ikirango cy’uruganda kigashyirwa ku makabutura n’imipira ya Benediction.”

“Twumvikanye kandi kugura ikawa yabo mu kubateza imbere igacuruzwa muri Africa Rising Cycling Center (ARCC), kandi twarabikoze. Imyenda yaguzwe muri Canada mu ruganda rwa Louis Garneau ku madorali ibihumbi bibiri na magana abiri. Twe nka Team Rwanda Cycling twishyuye icyo kiguzi dukoresheje credit card yacu kugira ngo dukore ibishoboka byose dutangire kubamamaza ku gihe nyacyo. Iyo myenda yanakoreshejwe muri Tour du Rwanda bikaba byari nk’inyongezo.”

Gusa Kimberly avuga ko kuva muri Gicurasi batangiye kwishyuza amafaranga yakoreshejwe mu kugura imyenda n’andi yari yasigaye ku nkunga bohereza email nyinshi, barabahamagara ndetse banaboherereza ubutumwa bwanditse ariko byose ntacyo byatanze.

Ati “Ubu icyo dukeneye ni amadorali ibihumbi bibiri na magana abiri twaguze imyenda. Ngendahayo yatubwiye ko yaduha ikawa twacuruza tukayakuramo gusa twarabyanze kuko bitari mu masezerano kandi byari kudufata imyaka n’igihe kinini dukora akazi ke ko gucuruza ikawa ye.”

Uyu Ngendahayo uyobora uruganda rwa Garuka Coffee we yabwiye iki gitangazamakuru ko ayo masezerano ayazi kandi bazagerageza kuyubahiriza.

Ati “Tuzirengera ingaruka zose z’iki kibazo, iki sicyo twari twiteze kuko nitwe twabasanze kandi intego yari ugufasha mu iterambere ry’umukino.”

Ngendahayo utangaza ko mu mwaka ushize bahuye n’imbogamizi zatumye batubahiriza amasezerano yijeje Team Rwanda na Benediction ko bazabishyura aya mafaranga.

Mugisha Samuel (imbere) wabaye umukinnyi uzamuka kurusha abandi muri Tour du Rwanda 2016, ni umwe mu bari bambaye imyenda iriho ikirango cy'uruganda rwa Garuka Coffee
Ikipe ya Benediction yagombaga guterwa inkunga n'uruganda rwa Garuka Coffee rutunganya ikawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages