00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe arimo Abanyarwanda yegukanye Agace ka Mbere ka Rwanda Epic 2025 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 December 2025 saa 06:43
Yasuwe :

Ikipe ya Twin Lakes igizwe na Banzi Buhari na Louis Van Zeeland mu bagabo n’igizwe na Ntakirutimana Martha na Elodie Kuijper mu bagore, zegukanye Umunsi wa Mbere w’isiganwa ry’amagare yo mu misozi “Rwanda Epic 2025” ryatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, kuri Mont-Kigali.

Rwanda Epic iri kuba ku nshuro ya gatanu, yitabiriwe n’abakinnyi 85 baturutse mu bihugu 16 barimo Abanyarwanda 18.

Agace ka Mbere kakiniwe kuri Mont-Kigali [muri Fazenda Sengha], abakinnyi basiganwa n’igihe ku ntera y’ibilometero 8,8.

Mu cyiciro cy’amakipe agizwe n’abagabo gusa, isiganwa ryegukanywe n’Ikipe ya Twin Lakes igizwe n’Umunyarwanda Banzi Buhari ukinana n’Umuholandi Louis van Zeeland bakoresheje iminota 26 n’amasegonda 26.

Bakurikiwe n’Ikipe ya Daniel Gathof ukomoka mu Budage ukina afatanyije n’Umuholandi Bart Classens, bakoresheje iminota 28.

Iyi kipe yatwaye irushanwa rya 2023, yakurikiwe n’iy’Umudage Lukas Baum watwaye Cape Epic mu 2022, kuri ubu uri gukina afatanyije n’Umunya-Kenya Dan Kiptala aho bo bakoresheje iminota 26 n’amasegonda 48.

Mu cyiciro cy’ikipe y’abagore bakina bafatanyije, aka Gace ka Mbere kegukanywe n’Umunyarwandakazi Ntakirutimana Martha ukina afatanyije n’Umuholandikazi Elodie Kuijper nyuma yo gukoresha iminota 36 n’amasegonda atatu.

Mu cyiciro cy’ikipe ivanze (umugabo n’umugore), hatsinze Abanya-Afurika y’Epfo, Bianca Haw na Wade Young, bakoresheje iminota 32 n’amasegonda 42. Bakurikiwe n’Abanya-Espagne Oscar Pujol na Mude Rodriguez, bombi batwaye irushanwa riheruka rya 2024.

Mu cyiciro cy’abakinnyi bakina ku giti cyabo, umukinnyi witwaye neza ni Umubiligi Geert Knoops wakoresheje iminota 30 n’amasegonda 11, akurikirwa n’Umunya-Norvège Thomas Naerland wakoresheje iminota 30 n’amasegonda 47 mu gihe Umunyarwanda Nkurikiyinka Jackson yabaye uwa gatatu yasizwe ibice by’amasegonda.

Rwandan Epic 2025 izakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza 2025, hakinwa Agace ka Kabiri kazanyura kuri Mont Kabuye nyuma yo guhagurukira kuri Nyirangarama saa Tatu n’Igice za mu gitondo, mu gihe kazasorezwa mu Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare cya Musanze (Africa Rising Cycling Center- ARCC) ku ntera y’ibilometero 76,1.

Irushanwa rya Rwandan Epic 2025 riri kuba ku nshuro ya gatanu
Muri aya masiganwa, hifashishwa amagare yabugenewe mu kuzamuka imisozi
Buri kipe yahagurukaga ukwayo kubera ko ari ugusiganwa n'ibihe
Abanya-Espagne Jorge Castro Rodriguez na Juan Diego Herrera bazamuka kuri Fazenda Sengha
Uwimana Rafiki ni umwe Banyarwanda bari gukina Rwandan Epic 2025 aho ari mu ikipe imwe na Ruvogera Obed
Kuzamuka muri Mont-Kigali ntibyari ibya buri wese
Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Bigango Valentin, ari mu barebye isiganwa ry'umunsi wa mbere wa Rwandan Epic 2025. Aha yateraga imbaraga Umunyarwanda Nshutiraguma Kevin uri gukinana na Niyonkuru Elyse
Uhiriwe Espoir na Nizeyimana Fiacre bari gukina nk'ikipe imwe mu zigize Twin Lakes
Daniel Gathof na Bart Classens begukanye Rwandan Epic mu 2023
Umubiligi Erik Bouckaert ni umwe mu bitabiriye iri rushanwa mu bakina ari umwe
Davies Kawemba wo muri Zambia ari gukinana na mwenewabo Michael Olokoni
Umunya-Espagne Roberto Barreros Huertos amanuka muri Mont-Kigali
Ntakirutimana Martha na Elodie Kuijper begukanye umwanya wa mbere mu bagore
Banzi Buhari (iburyo) na Louis Van Zeeland wo mu Buholandi, begukanye umwanya wa mbere mu bagabo
Twin Lakes ifite amakipe menshi muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages