Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ibaye mpuzamahanga, izatangira ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, isozwe tariki ya 1 Werurwe 2026.
Iri rushanwa rigera mu bice byose by’u Rwanda, rizitabirwa n’amakipe 18 arimo ane yo mu Rwanda ari yo Ikipe y’Igihugu [Team Rwanda], May Stars, Benediction Banafrica Team na Team Amani.
Andi makipe 14 yose azava hanze y’u Rwanda ndetse Rembe–Rad-Net Pro Cycling Team yabaye iya mbere yageze i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2026.
Ku wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026, hategerejwe andi makipe ane ari yo Picnic Pstnl yo mu Buholandi, Lotto Intermarché yo mu Bubiligi, Soudal Quick Step yo mu Bubiligi na Movistar yo muri Espagne.
Umunsi umwe mbere y’uko isiganwa ritangira, ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare, guhera Saa 18:00, kuri Kigali Convention Centre hazerekanwa amakipe 18 n’abakinnyi 90 bazakina Tour du Rwanda 2026, mu birori bizaba bifunguye ku bantu bose.
Mu makipe yari yatangajwe mbere, ikipe itazitabira ni UAE Team Emirates Gen-Z ariko yamaze gusimbuzwa.
Amakipe 18 azakina Tour du Rwanda 2026:
Amakipe y’ibihugu: Rwanda, Eritrea, Afurika y’Epfo na Ethiopia.
Amakipe ari ‘Continentale’: Amani, Benediction Banafrica, May Star, Madar, Rembe Rat, Localiza Meoo, Bike Aid, Istanbul na Tshenolo Pro.
Amakipe ya ‘World Tour Devo’: Movistar, NSN, Soudal Quick-Step, Picnic Postnl na Lotto-Intermarché.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!