Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga, biteganyijwe ko rizakinwa ku wa 19-26 Gashyantare 2023.
Tour du Rwanda 2023 izitabirwa n’amakipe 20 yatoranyijwe muri 51 yasabye kuryitabira.
Muri iri rushanwa hatekerejwe ku mihanda ritaherukaga kugeramo nko mu Turere twa Bugesera [Nyamata], Rusizi na Gisagara rizaba rikandagiyemo bwa mbere.
Imihanda myinshi isanzwe ikoreshwa ni yo izongera kwifashishwa, hakiyongeraho agace kazerekeza mu Karere ka Gisagara, aho abasiganwa bazaba bageze ku nshuro ya mbere.
Umubare w’abazakurikirana iri siganwa uziyongera cyane binyuze mu masezerano FERWACY yagiranye n’ibigo bitandukanye birimo RBA na Canal+ yo kuzerekana uduce dutatu tw’iri siganwa imbonankubone [Live Streaming] riri gukinwa.
Mu mwaka utaha, Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 20 arimo abiri mashya azaba ayitabiriye ku nshuro ya mbere.
Amakipe azitabira ku nshuro ya mbere ni China Glory Cycling Team yo mu Bushinwa na Borton Equities Black Spoke Pro Cycling yo muri Nouvelle-Zélande.
Ibihugu bizitabira ni bitandatu birimo Ikipe y’u Rwanda [Team Rwanda], Maroc, Érythrée, Algérie, u Bwongereza na Afurika y’Epfo.
Andi makipe yo ku rwego rw’umugabane arimo Benediction, EF Education, Tartu 2024, Team Bike, Team Polygon, Soudal Quick Step, Euskaltel Euskadi, Team Novo Nordisk, Q36.5 Pro Cycling Team, Green Project, Team TotalEnergies na Israel Premier Tech izaba yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya kane.
Kuri etape ya mbere abasiganwa bazakina uduce dusa n’utworoheje muri iri siganwa, aho bazahaguruka i Kigali kuri Golf Resort & Villas berekeza i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 115.6.
Ku munsi wa Kabiri abasiganwa bazahaguruka i Kigali berekeze i Gisagara bakore ibilometero 132.9. Ku munsi wa Gatatu w’irushanwa bazahaguruka i Huye berekeze i Musanze ku ntera y’ibilometero 199.5 ari na ko kanini kari muri iri siganwa.
Nyuma yo kugera mu Karere ka Musanze, bazahahagurukira berekeza i Karongi aho bazakora ibilometero 138.3. Nyuma y’aka gace abasiganwa bazarara mu Karere ka Rusizi aho bazahagurukira berekeza i Rubavu ku ntera y’ibirometero 195.5.
I Rubavu, abasiganwa bazaturuka kuri Brasserie berekeze i Gicumbi aho bazakora ibilometero 157. Agace gasubira muri Kigali kazaturuka i Nyamata aho abasiganwa bazakora ibilometero 115 bagasoreza kuri Mont Kigali.
Agace ka nyuma abasiganwa bazazenguruka muri Kigali, aho bazaturuka Canal Olympia babe ari ho basoreza.
Indi mpinduka iri muri iri siganwa ni uko amakipe atazongera kujya ataha i Kigali mu mikino yayo nk’uko byagenze mu myaka ibiri iheruka kuko bararaga mu mujyi mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yavuze ko muri uyu mwaka bifuza ko Tour du Rwanda isubirana umwimerere wayo.
Yakomeje ati “Abakinnyi ntabwo bazajya bagaruka i Kigali nk’uko byahoze. Hari uturere tumwe na tumwe bazararamo, bisobanuye ko ingengo y’imari iziyongera.”
Yongeyeho ko iri siganwa ari n’umwanya mwiza wo gutegura abakinnyi bakiri bato bari gutegurwamo abazakina Shampiyona y’Isi mu 2025.
Tour du Rwanda 2022 yegukanywe n’Umunya-Erythrée Natnael Tesfatsion aho mu bilometero 913,3 yakoresheje amasaha 23, iminota 25 n’amasegonda 34.
Uduce umunani twa Tour du Rwanda 2023:
– Etape 1: Kigali Golf-Rwamagana (115,6km)
– Etape 2: Kigali-Gisagara (132,9 km)
– Etape 3: Huye-Musanze (199,5km)
– Etape 4: Musanze-Karongi (138,3km)
– Etape 5: Rusizi-Rubavu (195,5km)
– Etape 6: Rubavu-Gicumbi (157km)
– Etape 7: Nyamata-Kigali (115,8km)
– Etape 8: Canal Olympia-Canal Olympia (75,3 km)
Amafoto: Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!