00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora ya Komite Nyobozi ya FERWACY yahumuye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 May 2026 saa 05:36
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ryashyize hanze ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi, ateganyijwe ku itariki ya 31 Gicurasi 2026.

Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026, ni bwo Komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri FERWACY, yashyize hanze uko ibikorwa biteganyijwe mbere y’amatora.

Ku wa 11 Gicurasi hazatangazwa amabwiriza y’amatora bizakorwa na Komisiyo y’Amatora, hanyuma kuva ku wa 12 kugeza ku ya 19 Gicurasi hatangire gutangwa kanditadire z’abashaka kwiyamamaza.

Ku itariki ya 20 Gicurasi hazasuzumwa ndetse hanemezwe urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bazaba bemerewe kwiyamamaza, ku wa 22 Gicurasi hakurikireho kwakira no kwiga ku bujurire.

Urutonde rwa burundu ku bemerewe kwiyamamaza ruzatangazwa ku wa 23 Gicurasi, kwiyamamaza bitangire kuva kuri 24 kugeza kuri 30 Gicurasi.

Amatora azaba ku itariki ya 31 Gicurasi 2026, hahite hanatangazwa abayobozi bashya ba FERWACY mu gihe cya manda y’imyaka itanu.

FERWACY yayoborwaga na Ndayishimiye Samson wari Perezida, Bigango Valentin nka Visi Perezida wa mbere, Kayirebwa Liliane wari Visi Perezida wa kabiri, Ruyonza Arlette wari Umunyamabanga Mukuru, Katabarwa Daniel wari mubitsi n’Abajyanama babiri aribo Bayisabe Irene na Karambizi Hamim.

Aba bose bayoboye mu gihe cy’imyaka ibiri isoza manda yari yatowe mu 2019, ariko benshi mu bari bayigize bakegura ku nshingano zabo.

Amatora ya FERWACY ateganyijwe mu mpera za Gicurasi 2026
Ndayishimiye Samson ni we usanzwe ayobora FERWACY

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages