Ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri FERWACY, Nzabamwita Charles, ivuga ko aya matora yimuriwe mu kwezi gutaha, tariki 11 Kamena 2022.
Ubutumwa buyirimo bugira buti “Komisiyo y’Amatora muri FERWACY iramenyesha abanyamuryango bose ko amatora yari ateganyijwe ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022, yimuriwe ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022, i saa Tatu za mu gitondo kuri Hilltop Hotel, kugira ngo irusheho kunoza imyiteguro n’imigendekere myiza y’ayo matora.”
Ku wa Kabiri, tariki 24 Gicurasi 2022, ni bwo hashyizwe ahagaragara urutonde ntakuka rw’abiyamamaza mu myanya itandukanye.
Murenzi Abdallah yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa FERWACY asanzwe ayobora kuko ashaka kongezwa indi manda.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere hari Karangwa François mu gihe Visi Perezida wa Kabiri hiyamamaje Kayirebwa Liliane.
Munyankindi Benoît na we ari ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, akaba ari umukandida rukumbi. Ingabire Assia yiyamamarije kuba umubitsi.
Abajyanama ni Me Bayisabe Irenee, Ntembe Jean Bosco, Karambizi Rabini-Hamin, Kayisabwa Deltha, Mupenzi Christophe na Umulisa Lita Delphine.
Ku mwanya w’abagize Akanama Nkemurampaka hiyamamaje Rwanyange Réne Anthere, Nkurunziza Jean Pierre na Karama Geoffrey.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!